CARITAS KIGALI

Abaturage 487 bahuguwe ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye biteze impinduka mu miryango yabo

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Amahugurwa yaritabiriwe ku buryo bugaragara

Taliki ya 20/6 kugeza 29/7/2017 mu murenge wa Ngeruka, mu karere ka Bugesera abagenerwabikorwa bafashwa n’umushinga UKAM  ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali ku nkunga ya DFID ibinyujije muri SCIAF bahuguwe kumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umuhungu n’umukobwa, umugabo n’umugore bigamije iterambere rirambye.

Mukandekezi Grace umwe mu bagore bahawe aya mahugurwa avuga ko yungutse ubumenyi bwo kumenya ko umugabo atagomba kumuhohotera kuko afite uburenganzira ku mitungo no kubaho yisanzuye adakorerwa ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Mu buhamya bwe avuga ko umugabo yamuhohoteraga akamuharika ndetse ntakorere urugo rwabo ahubwo umugabo yacungaga hari ibyo yiyejereje akaza akabisarura umugore yavuga inkoni zikamurya.

Nyuma yo guhabwa  aya mahugurwa avuga ko agiye kuganiriza umugabo we bakareba uburyo babana mu mahoro kuko nta nyungu zo kubana mu makimbirane.

Ikindi yungukiyemo nuko yamenye ko atagomba gukomeza guhohoterwa ngo abiceceke ahubwo agomba no kubiganira na bagenzi be akanabimenyesha ubuyobozi bukabagira inama zo kubana neza.

  Ati “ guharika uwo mwashakanyenabyo ni ihohoterwa kuko bituma abashakanye batubahirza inshingano zabo niyo mpamvu nzabirinda abana banjye”.

Abitabiriye amahugurwa bakurikiye bitonze umukozi wa CDJP Immacule

Amahugurwa yahawe kandi yabafashije kubasha kumvikana n’umugabo we kuko atakiza gutwara ibyo yejeje ahubwo asigaye agerageza no kubasaranganya bose ibyo afite.

Umugabo we nawe kandi yarahindutse nyuma yo kwigishwa kuko byamufashije guha agaciro umugore we ndetse anamurekera uburenganzira ku mitungo basangiye.

Bamwe muribo bagaragaje uburyo batumvaga neza uburinganire n’ubwuzanye ko bagiye guhindura imyitwarire yabarangaga mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa ryakundaga kubera mu ngo zabo.

Abagabo bayitabiriye basanze bajyaga bahohotera abagore babo batabizi nko kubona ko abagore bakora imirimo myinshi cyane n’amasaha menshi, abo bagabo nabo bakaba barafashe umwanzuro w’uko bagiye kujya bafatanya imirimo yose n’abagore babo kugira ngo babashe kugira iterambere mu ngo zabo.

Ikindi n’uko buri wese yabashije kumva neza uko yakwitwara mu gihe agiye gufasha abantu bafitanye amakimbirane.

Umukozi w’umushinga UKAM ushinzwe iterambere ry’umuryango n'ubukangurambaga MUKANDIZIHIWE Mediatrice ko bahuguye  abagenerwabikorwa n’abakangurambaga ba Komisiyo y’ubutabera n’amahoro bo mu masantarali atandukanye ya paruwasi ya Ruhuha kuko nabo bagira uruhare runini mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’umushinga wa UKAM kandi bagafasha abagenerwabikorwa gukemura amakimbirane mu miryango yabo ndetse no kubafasha kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina iryo ari ryo ryose.

Imwe mu ntego y’aya mahugurwa ni ugufasha abagenerwabikorwa gusobanukirwa neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, umuhungu n’umukobwa, no ku menya uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bihagaze mu Rwanda.

 Basobanuriwe neza ihohoterwa icyo ari cyo, uko rikorwa n’amoko yaryo, kurebera hamwe ibibazo bikunze kugaragara bitewe no kudasobanukirwa neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ingaruka zabyo n’icyakorwa kugira ngo ibyo bibazo bibashe gukemuka, banahuguwe kandi  ku gukemura amakimbirane, nyuma hakarebwa imbogamizi n’inzitizi zigihari.

Amahugurwa yasojwe buri wese yifuje ko umukozi w’umushinga yajya abasanga mu nama y’umudugudu igihe yateranye agatangamo ikiganiro ku buringanire n’ubwuzuzanye kugira ngo n’abatarahuguwe babashe kubyumva.

 

Umwanditsi mukuru


Byanditswe : tariki ya 30 Nzeli 2017 saa 09:35:15, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   34a08