CARITAS KIGALI

Abakozi ba Caritas na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali biyemeje gushyira gukorera hamwe no kwirinda amakimbirane mu kazi

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abakozi nyuma y'amahugurwa

 

 

Ku mataliki ya 2 n’iya 3 Ugushyingo 2017,abakozi ba Caritas na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali bahuriye hamwe mu mahugurwa y’iminsi ibiri mu kigo cy’Imyuga cya Caritas Kigali I Butamwa.Muri aya mahugurwa biyemeje gukorera hamwe no kwirinda amakimbirane yose ashobora kuvuka hagati y’abo.Biyemeje guteza imbere umubano mwiza mu kazi hagamijwe kongera umusaruro batanga mu kazi.Muri aya mahugurwa bafashijwe n’impuguke mu by’imibanire y’abantu Anne Devreux ukomoka mu gihugu cy’ubutaliya.

 

Buri mwaka muri Caritas na CDJP Kigali hategurwa amahugurwa agenewe abakozi hagamijwe kubongerera ubushoboshi kugira ngo barusheho gutanga umusaruro.Muri uyu mwaka,hateguwe amahugurwa y’iminsi ibiri agamije kongerera ubushobozi abo bakozi mu rwego rwo gukorera hamwe(amelioratioration du travail en groupe)no gukemura amakimbirane ashobora kuvuga mu kazi(resolution des conflits).

Abari bitabiriye amahugurwa  bagera hafi kuri 40 basanze mbere ya byose buriwe agomba kumenya ko uwo bakorana ari umuntu nkawe.Kandi ko buri wese muri bo afite ibyo akeneye by’ingenzi kugira ngo ubuzima bwe bumererwe neza n’akazi agakore neza.Muri ibi umuntu akeneye harimo iby’ibanze bijyanye n’imibereho y’ubuzima bwa buri munsi nko kubona ifunguro,icyo kwa mbara, aho kuba, kubasha kwiga,n’ibindi;akenera kandi kwisanga mu bavandimwe n’umuryango, kugira incuti,kugira umutekano n’ibindi.Hejuru y’ibi byose,umuntu agakenera guhabwa agaciro,kugira amahoro, guhabwa uburengazi bwe,kutarenganywa n’ibindi.

Umwe mu bakozi bahabwaga ayo mahurwa yaragize ati “Aya mahugurwa atumye nongera kumva ko mbere yo kureba umushahara nkura mu kazi ,ngomba kureba mugenzi wanjye nkorana nawe ndetse n’uwo nshinzwe kugezaho ibikorwa nk’umuntu ukeneye kubaho kandi akabona ibyo umuntu akenera mu nzego zose z’ubuzima bwe”.

Abari mu mahugurwa kandi basanze gukorera hamwe mu kazi bisaba no gukorana bumva ari incuti n’abavandimwe.Ubu bucuti mu kazi basanga butuma akazi gakorwa neza, ntihagire unaniza undi ahubwo bakuzuzanya;butera kandi kureba mu cyerekezo kimwe no gufatanya kugera ku ntego bemeranyijweho.Padiri Donatien TWIZEYUMUREMYI umuyobozi wa Caritas na CDJP Kigali nawe yagize ati “Kugira ubucuti mu kazi bifite akamaro kuko abakorana biyumva nk’incuti bituma buzuzanya aho gushwana,bituma kandi buri wese yiyumva nko mu muryango bityo agakorera mu bwisanzure no mu ituze.”Ariko kandi yongeyeho ko ari byiza ko ubwo bucuti buhabwa umurongo kugira ngo butaba bwabundi butuma ababaye incuti bica akazi bagahugira mu by’ubucuti bwabo,cyangwa bakaba za ncuti zishyigikirana mu mafuti gusa.

Abahuguwe barangije biyemeje gukorera hamwe kuko basanze bitanga umusaruro mwiza kandi mwishi,bituma abakorana bagera ku ntego zabo akandi ntawe uvunitse cyane,basangira ibitekerezo kandi bagasangira n’imirimo buri wese mu mbaraga ze.Biyemeje gukemura ibibazo byose byavuka hagati yabo hagamije kwiteza imbere ,bateza imbere akazi kabo kandi bateza n’imbere abo batumweho.

 


Byanditswe : tariki ya 10 Ugushyingo 2017 saa 17:27:08, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   aa887