CARITAS KIGALI

Bashimiwe imyaka irenga 15 bamaze bakora ibikorwa by’urukundo

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Bahawe-icyemezo-cy'ishimwe-na Mgr Arikiyepiskopi

 

Abakangurambaga ba Caritas ya Kigali bahawe ibihembo by’ishimwe (Certificat de mérite) taliki ya 16/11/ 2017, n’Arikidiyose ya Kigali kubera ibikorwa by’urukundo bakora mu murimo wa Kiliziya.

Muri iyi myaka 15 bayimaze bitangira umurimo wo gushishikariza abakristu kurangwa n’ibikorwa by’urukundo n’impuhwe. Muri ubwo bukangurambaga bakoze umurimo wabo w’abakorerabushake byatanze umusaruro kuko hari benshi bahawe icyo kurya, ababonye icyo kwambara, abasuwe igihe bari barwaye, imfungwa zasuwe, abagwiririwe n’ibiza, abubakiwe icumbi, abanyeshuri bafashijwe mu myigire yabo,n’ibindi.

Kiliziya ntiyirengagiza ubwita n’urukundo byakoranywe uwo murimo w’abakangurambaga ikaba ariyo mpamvu Arikidiyosezi ya Kigali yabashimiye, abamaze imyaka irenga cumi n’itanu ikabagenera icyemezo cy’ishimwe ry’ubwitange bagaragaje mu murimo wabo.

Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA , Arikiyepiskopi wa Kigali niwe washyikirije abagera kuri 60 icyemezo cy’ishimwe anabasaba gukomeza kurangwa n’ibikorwa by’urukundo.

Mu ijambo rya Musenyeri yabashimiye byimazeyo urukundo rwa Gikristu kandi abasaba kurangwa n’urukundo mu migenzereze yacu.

Ati “Uyu ni umunsi mwiza wo kwishimira ko Kiliziya yacu igenda ijya mbere mu kugaragaza inyigisho z’Umwami wacu Yezu Kristu we watwigishije Ijambo ry’Imana kandi akagaragaza ibikorwa bigenda bishyigikira Ijambo ry’Imana.”

Yabashimiye  kandi ko bakira ubutumwa bwiza bwa Nyagasani kuko Yezu Kristu  asaba kugaragaza urukundo , we wavuze kenshi ati umuntu uzanyihakana mu maso y’abantu nanjye imbere ya Data ntabwo nzaba muzi. Akomeza ababwira ko bagomba kugaragariza Yezu Kristu Jambo w’Imana , we Rukundo rw’Imana ibikorwa bya Gikristu”.

Hari gahunda kandi yo gukomeza gushimira abakorerabushake batahembwe uyu munsi ku bikorwa by’urukundo mu maparuwasi batuyemo.

Caritas na Komosiyo y’Ubutabera n’amahoro,ni serivise za  Kiliziya Gatolika ikoresha kugira ngo ifashe abantu mu kunoza imibereho yabo.

Caritas ifite ubutumwa bwo gufasha abantu bose muri sosiyeti kubaho neza ,by’umwihariko abatishoboye,abaciye bugufi ,abakene n’abandi bose bugarijwe n’ibibazo. Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro nayo iza yunganira ibikorwa bya Caritas igafasha buri wese kubaho mu mahoro, nta karengane, nta n’amakimbirane mu muryango, buri wese agenerwa icyo abandi bamugomba, mbese uburenganzira bwa buri wese bukubahirizwa.

Niyo mpamvu Caritas na Komisiyo y’Ubutebera n’amahoro muri Kigali kugeza ubu bakorana n’abakangurambaga b’abakorerabushake barenga ibihumbi icumi.

Aba bakangurambaga babarizwa mu nzego zose za Kiliziya kuva ku rwego rwa Diyosezi kugera ku rwego rw’Umuryangoremezo.

Innocent HATEGEKIMANA uhagarariye abakangurambaga 60 bahembwe mu ijambo rye yavuze ko ari umunsi ukomeye ku bakangurambaga kuko ubereka agaciro k’ubutumwa bwiza bakora.

Ati “Umukangurambaga wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro afite inshingano ikomeye yo kubungabunga agaciro ntagereranywa ka kiremwa muntu kandi uyu murimo ugakorwa yifashishije ivanjiri”.

Yibukije abavuga ko bakorera ubusa ko batabisobanukiwe kuko igihe cyo guhembwa n’Imana bazabona umusaruro w’ibyo bakoze mu isi.

Done by Editor


Byanditswe : tariki ya 16 Ugushyingo 2017 saa 21:02:13, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   195e1