CARITAS KIGALI

Hamwe n’ababyeyi babo,abana bahoze mu muhanda basangiye ibyishimo bya Noheli

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Bitabiriye ibirori ku bwionshi

 

Tariki ya 23 Ukuboza 2017, mu kigo cy’ABADACOGORA N’INTWARI cya Caritas Kigali giherereye muri Paruwasi y’Umuryango mutagatifu (Sainte Famille), hizihijwe ibirori bya Noheli ku bana baba ndetse n’abahoze mu muhanda baterwa inkunga na Caritas Kigali.Kwihiza Noheli kubana baba ndetse n’abahoze mu muhanda ni igikorwa Caritas Kigali ikora buri mwaka igamije gufasha abo bana kwizihiza iyi minsi mikuru kimwe n’abandi bana.Uyu mwaka ,kwizihiza Noheli byajyanye no gushimira abana bitwaye neza mu ishuri bagatsinda neza.Ni ku ncuro ya mbere kandi muri iki gikorwa hatumiwemo n’ababyeyi b’aba bana.  

Padiri Donatien TWIZEYUMUREMYI, Umuyobozi wa Caritas  Kigali yashimiye cyane ababyeyi baje kwifatanya bwa mbere muri ibyo birori byo kwizihiza ivuka rya Nyagasani Yezu Kristu hamwe n’abana babo.  Yagize ati « Twifuje  gukorana n’ababyeyi mu buryo bwa hafi, mu burere bw’abana banyu , kandi namwe tugerageza kubafasha mubyabateza imbere  kugira ngo bano bana babone ibyangombwa by’ibanze . Ibyo  twifuza kuri aba bana bacu nuko banona nibura i ifunguro rya buri munsi, icyo bambara,aho begeka umusaya ariko kandi bakabona n’uko biga ».

Uhagarariye Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’ABADACOGORA n’INTWALI ,RWAMUKWAYA Jean de Dieu yavuze ko kugeza mu mpera z’uyu mwaka wa 2017, umushinga w’ABADACOGORA N’INTWARI  wita ku bana barenga 503 harimo abakobwa 224 n’abahungu  279.  Muri abo bana hari abafashwa mu kwiga harimo abagera kuri 365 bari mu mashuri abanza muri bo   172 akaba ari abakobwa ;mu mashuri yisumbuye harimo abana 33 harimo abakobwa 11 ;mu mashuri y’imyuga harimo 58 harimo abakobwa 14.Muri aba bana hakaba harimo abarenga 70 bagize amanota meza mu ishuri aho batarengeje umwanya wa gatutu mu ishuri.Aba barashimiwe imbere y’abandi hagamije gushishikariza n’abandi gukora neza.Yakomeje avuga ko kubyerekeye no gusubiza abana mu miryango hari 119 bakuwe mu muhanda ,ubu hari 76 bamaze gusubizwa  mu miryango yabo.

Umwe mu babyeyi bari baje kwifatanya n’abana muri ibi birori yishimiye cyane ibyo Caritas Kigali ikora muri gahunda yo gusubiza agaciro abana babo.Yishimiye kandi ko Caritas Kigali yibutse uruhare rw’ababyeyi muri iki gikorwa ;maze avugako nawe abona iki kibazo kidashobora gukemuka igihe ababyeyi batabigizemo uruhare.

Kuri ubu Caritas Kigali yatangiye ibikorwa bigamije guteza imbere imiryango y’aba bana hagamijwe kugira ngo igire uruhare rufatika mu kubonera iby’ibanze abana babo.Ubu hakaba hari ababyeyi bagera kuri 385 bibumbiye mu matsinda 22 yo kubitsa no kugurizanya.Buri mubyeyi Caritas Kigali imugenera nibura amafaranga ibihumbi mirongo ine na bitanu (45000 frw) byo gukora umushinga uciriritse wo kwiteza imbere.Ubu ikaba imaze gutanga muri aba babyeyi amafaranga agera kuri 17.203.200 frw.

Umwe mu bana bari bitabiriye ibi birori avuga ko umunsi nk’uyu bawishimira cyane kandi bagashimira na Caritas Kigali iba yabatekereje.Uyu munsi utuma nabo bumva ko hari ababitayeho ,ko nabo bafite agaciro.Ashimira Caritas Kigali uburyo ibazirikana kandi ikabitaho muri byinshi.Maze akavuga ko nabo icyo bifuza aruko bazavamo abanyarwanda bafitiye igihugu akamaro.

 Caritas  Kigali ibinyujije mu cyigo cyayo cy’ABADACOGORA N’INTWALI,ifite gahunda yo gukura mu muhanda abana babamo,ikabasubiza mu muryango no mu ishuri ,ndetse igafasha n’ababyeyi babo mu gukora imishinga iciriritse hagamijwe kugira ngo babone uburyo bwo kwita ku bana babo,bababonera ibyangombwa by’ibanze umwana akenera.Mubyo ikora kandi harimo gushishikariza Umuryango nyarwanda gukumira ikibazo cy’abana bo mu muhanda hakoreshejwe ubukangurambaga.Muri uyu mwaka wa 2017, Caritas Kigali yakoresheje amafaranga agera kuri 156.778.121 FRW.

 

By Editor

 


Byanditswe : tariki ya 26 Ukuboza 2017 saa 11:47:52, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   b49b4