CARITAS KIGALI

Abari mu kiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe bigishijwe guhinga kijyambere no kwihaza mu biribwa

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Umumwaka-umwe-bazaba-basezereye-ubukene

Caritas ya Kigali yigishije abaturage bo mu murenge wa Rushashi na Muhondo mu karere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru uburyo bwo guhinga kijyambere kugirango bibafashe kuva mu kiciro cy’ubukene no kwihaza mu biribwa.

Ibinyujije muri gahunda yaTUGENDANE TWIYUBAKA » Caritas ya Kigali yigishije abaturage guhinga mu buryo bwa kijyambere abaturage bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe kugirango babashe kuva mu kiciro cy’abatishoboye.

Ingo zibumbiye mu itsinda zigishirizwa mu rugo rumwe rwatoranijwe, aho urwo rugo rufashwa gukora ikarita y’imiterere y’umurima warwo, n’uburyo bwo kuwutunganya hakoreshejwe tekinike z’ubuhinzi burengera ibidukikije zifata neza ubutaka, hagakorwa akarima gato ka Are 4 kerekanirwaho tekenike zitandukanye z’imihingire irumbura ubutaka.

Ubuhinzi bw'imboga bwongereye imirire myiza

Ubu buryo abaturage basanga buzabafasha kwihaza mu biribwa igihe bazaba bamaze kweza imyaka yabo maze bagasezerera ubukene burundu ndetse bakava mu kiciro cy’abatishoboye.

Nyiramahirwe Daphrose ni umwe mubari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe avuga ko ubumenyi yahawe  na Caritas ya Kigali bwamufashije kumenya guhinga kijyambere ndetse no kwihaza mu biribwa.

Avuga ko mu rugo rwe nta kibazo k’imirire mibi ikiharangwa bitewe no kumenya gukora akarima k’igikoni agahingamo imboga zikamwunganira mu mirire y’urugo rwe.

Ati “ twigishijwe uburyo bwo kunoza imirire binyujijwe muri gahunda y’imbonezamirire ndetse ubu twitabira igikoni cy’umudugudu tukigiramo guteka indyo yuzuye”.

Ahamya ko yahinduye imibereho nyuma yo kwigishwa guhinga bya kijyambere no gutunganya indyo yuzuye ndetse ko afite intego ko umwaka wa 2019 azaba atakibarirwa mu kiciro cy’abatishoboye.

Ngarukiye Diogene mu buhamya bwe avuga ko yari abayeho nabi ku buryo urugo rwe rwabashaga kubona ifunguro rimwe ku munsi kuko babagaho bumva bariyanze kubera ubukene.

Nyuma y’uko Caritas ya Kigali ibafashije bakamenya guhinga imboga ndetse n’ibindi bihingwa ikanabakangurira gukora bakiteza imbere ubu abona ubuzima bwe bugenda buhinduka kimwe na bagenzi be.

Impamvu yateraga urugo rwe gukena ngo ni ubumenyi buke bari bafite ndetse bakabyongeramo ubunebwe, nyuma yo gukangurirwa gukora cyane ubu arimo arasezerera ubukene.

Ati “ mbere napfaga guhinga uko mbonye ariko ubu batwigishije ko tugomba kwirinda gucucika imyaka mu murima ndetse ukamenya gucukura imiringoti ku buryo ubutaka budatwarwa”.

Umuyobozi wa Caritas ya Kigali Padiri Twizeyumuremyi Donatien avuga ko bakorana n’abaturage bo mu karere ka Gakenke mu mirenge ya Muhondo na Rushashi  mu bikorwa byunganira gahunda ya Leta ya PNBC (Programme de Nutrition à Base Communautaire).

Ati “ Caritas ya Kigali ifite intego yo kunganira ingo zikennye ibihumbi 2 zibarirwa mu kiciro cya 1 ni 2 by’ubudehe mu kwihaza mu biribwa n’imirire iboneye mu buryo burambye ndetse tukanabigisha guhinga mu buryo bwa kijyambere kugirango babashe kuva mu kiciro cy’abatishoboye bajye mu kiciro cy’abishoboye”.

Igamije guhindura imyumvire y’izo ngo mu iterambere, zikora ubuhinzi n’ubworozi burengera ibidukikije kandi bugahangana n’imihindagurikire y’ikirere, ibi byose hakiyongeraho no kubakurikirana ko ibyo bigishijwe ndetse n’inkunga bahawe ko byagize icyo bihindura mu buzima bwabo.

Iyi gahunda yo gufasha aba baturage yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2017 ikazamara imyaka 5 ikaba iterwa inkunga na Caritasi yo mu gihugu cy’ububirigi ibinyujije muri Caritasi ya Kigali.

Umwanditsi mukuru


Byanditswe : tariki ya 22 Gashyantare 2018 saa 13:47:30, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   1b531