CARITAS KIGALI

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako za Caritas ya Kigali yarereragamo abana bahoze mu muhanda

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Inzun yose yafashwe n'umuriro irashya irakongoka

Ibintu byose byahindutse umuyonga

Mu ijoro ryo ku itariki ya 3/3/2018 inkongi y’umuriro yibasiye amazu yubatswe na Caritas ya Kigali mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru mu kagari ka Nyiragiseke yareregamo abana bakuwe mu muhanda.

Nk’uko bitangazwa n’umukozi wa Caritas ya Kigali ushinzwe gukurikirana ubuzima bwabo bana mu mibereho yabo ya buri munsi Tugirimana Jean de Dieu avuga ko amazu yatangiye gushya mu gicuku babibwirwa n’umwe mu bana warugiye hanze mu bwiherero abonye inzu irimo gushya avuza induru abandi barasohoka bakiza ubuzima bwabo.

Avuga ko inzu yatangiye gushya ihereye mu gisenge  ariko kubera ubwinshi bw’umuriro nta kintu babashije gukura muri iyo nyubako abana bararagamo.

Ibikoresho byose abana bifashishaga birimo ibitanda, matora, ibyo biyorosa, ibikoresho by’isuku, birimo amajerikani, amabase, indobo, hamwe n’imyenda byose byarahiye birakongoka.

Ibikoresho byaho bariraga (refectoire) nabyo byahiye birakongoka byose, birimo ameza,intebe, amasahani, utubati, moteri zikurura amazi, ibidamu bifata amazi(dam Sheet) ibiro bakoreragamo, n’umuyoboro wabahaga murandasi ya mudasobwa (connecteur).

Inyubako nyinshi zarahiye

Mu ibarura ryakozwe n’ikigo cy’Abadacogora gikorera muri Caritas ya Kigali basanze ibikoresho byangijwe n’inkongi y’umuriro, bifite agaciro ka miriyoni 10 n’ibihumbi 67 na 900, inyubako zo zangiritse zifite agaciro ka miriyoni 80.

Umuyobozi wa Caritas ya Kigali Padiri Twizeyumuremyi Donatien atangaza ko bahise bihutira kugera aho iki kiza k’inkongi cyabereye ariko basanga inzego zishinzwe umuteka zirimo ingabo z’u Rwanda hamwe na polisi ndetse n’abaturage bahaturiye babashije kuzimya iyi nkongi ariko ibintu byose byarimo byamaze kwangirika.

Icyo ashimiria Imana n’uko nta buzima bw’umuntu n’umwe bwahitanywe n’iyi nkongi ahubwo ko bose babashije kuvamo ari bazima.

Ati “ inkongi idukomye mu nkokora kuko intego yacu yari yatumye twubaka iki kigo kwari ugufasha abana bajya mu mihanda kongera kubaha uburere ariko bari kure y’umujyi kugirango batawusubiramo noneho abo tubonye bakosotse bagasubizwa mu miryango yabo”.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko icyo bari biyemeje mu gufasha abana bo mu muhanda bari baratangiye kukigeraho kuko mu bana bakuye mu muhanda bagera ku 171 bose 122 bari barasubijwe mu miryango yabo, iyi nkongi yibasiye iki kigo hasigaye abana 49 gusa.

Nyuma y’iyi nkongi abana 49 basigaye bashyizwe mu yindi nzu ntoya itarafashwe n’inkongi bakaba barimo bashaka uburyo imibereho yabo yakomeza kugenda neza.

Habinshuti Philipe umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza  muri MIDIMAR atangaza ko nyuma yo kumenya ko iki kigo kibasiwe n’inkongi y’umuriro bagiye koherezayo itsinda ryo kureba ibyangiritse no kureba ubufasha bahita baha abo bana baharererwa ku girango imibereho yabo irusheho gukomeza kugenda neza.

Ati “ ayo makuru ni ubwa mbere nyumvise ariko kuko dushinzwe gutabara abahuye n’ibiza tugiye kureba icyo twabafasha mu bushobozi dufite”.

Ku bufatanye na Croix rouge y’u Rwanda avuga ko bazihutira kureba ibikoresho by’ibanze bikenewe kugirango abo bana bakomeze kwitabwaho.

Iki kigo cya Caritas ya Kigali giherereye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru kibasiwe n’inkongi y’umuriro cyatangiye gukora tariki ya 6/5/2017 intego yacyo ikaba ri ugufasha abana bo mu muhanda kubasubiza mu buzima busanzwe.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 05 Werurwe 2018 saa 17:45:59, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   f9c32