CARITAS KIGALI

Umugore mwiza n’inkingi y’iterambere ry’umuryango

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Aha abagore barimo bacinya akadiho bishimira ibyo bagezeho

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore mu Rwanda tariki ya 8/3/2018 Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyoseze ya Kigali yageneye ubutumwa abagore bo mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera, ko umugore mwiza ari inkingi y’iterambere mu muryango nyarwanda no kw’isi hose.

 

Aha barimo bacinya akadiho

Padiri Twizeyumuremyi Donatien uhagarariye Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali akaba n’umuyobozi wa Caritas ya Kigali yifatanya n’abaturage mu birori byo kwizihiza uyu munsi mu murenge wa Ngeruka mu kagali ka Rutonde yababwiye ko umugore mwiza  ari inkingi y’iterambere ry’umuryango ndetse ko igihugu kitatera imbere hatabayeho ubufatanye n’umugore.

Mu nyigisho yatanzwe na Padiri Twizeyumuremyi Donatien mu gitambo cya misa hamwe  na Padiri KABANDA Théophile ukorera ubutumwa muri paruwasi ya Ruhuha akaba ari nawe ushinzwe ubutumwa bwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Paruwasi ya Ruhuha, hashimangiwe ko umugore ari inkingi ya mwamba y’umuryango kandi ko n’ivanjiri ibishimangira kuko na Yezu Kirisitu ubwe yigize umuntu binyujijwe mu mugore.

Ati “ Umugore afite akamaro gakomeye mu muryango kuko umugore atari mu rugo umugabo nta byishimo yagira”.

Yasabye abagore gukomeza gukora bakiteza imbere kugirango babashe kugera kuri byinshi mu buzima bwabo no gukomeza guteza imbere umuryango nyarwanda ariko cyane cyane ingo zabo.

Padiri TWIZEYUMUREMYI yabwiye abagore ko urugo rufite umugore ufite indangagaciro z’umunyarwandakazi ruba ruhagaze neza nta mwana wo muri urwo rugo ushobora kurwara bwaki cyangwa ngo ave mu ishuli, abasaba gukomeza kugaragaza ubushobozi bifitemo kuko bashoboye gukora ibintu byinshi.

Kuri uyu munsi abagore bararemeranye muri gahunda ya Dusasirane

Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM ukorera muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyoseze ya Kigali mu buhamya batanze bagaragaje ko abagore bashoboye koko kuko ubu bamaze kugenda bivana mu bukene mu nkunga bahawe n’umushinga wa UKAM.

Mukankuranga Siforo yemeza ko abagore bashoboye gukora ibintu byinshi bitandukanye iyo bunganiwe mu mibereho yabo agahamya ko ibyo Padiri Twizeyumuremyi avuga ko aribyo koko kuko abishimangira ahereye kubyo amaze kugeraho yiyubaka.

Avuga ko yabarirwaga mu kiciro cy’abatishoboye ariko nyuma yo guhabwa amahugurwa ndetse agahabwa inkunga n’umushinga wa UKAM ubu yatangiye guhindura imibereho mu rugo rwe ndetse akemeza ko azava muri icyo kiciro cy’abatishoboye.

Ati “ umunsi nkuyu watugenewe kw’isi hose utwereka ko turi abantu b’agaciro kandi ko isi yose yamaze kubona ko dufite imbaraga n’ubushobozi muri twe niyo mpamvu usanga dushyigikiwe muri gahunda z’ubuyobozi zitandukanye.

SEBARUNDI Ephrem umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka yashimiye cyane Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro uburyo yafashije abaturage b’uyu murenge binyuze mu mushinga wa UKAM by’umwihariko mu tugari twa Rutonde na Nyakayenzi kuko hari abaturage bacyennye cyane kandi bafite imyumvire iri hasi.

Yemeza ko aho bamariye gukorana na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bigaragara ko imyumvire y’abaturage yahindutse ku buryo bugaragarira buri wese. Ashishikariza abagore gusigasira ibyo bagejejweho n’umushinga kugirango batazasubira inyuma.

Yashimiye komisiyo y’ubutabera n’amahoro uruhare bagize rwo gutegura uyu munsi mukuru kugirango uzagende neza mu nkunga ingana na miriyoni 1 n’ibihumbi 360 by’amafaranga y’u Rwanda.

Insanganyamatsiko y’uwo munsi ikaba yaragiraga iti Munyarwandakazi komeza umurava mu iterambere twiyubakire u Rwanda rwiza .

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 20 Werurwe 2018 saa 11:10:03, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   1e1bf