CARITAS KIGALI

Gutangiza Caritas mu mashuri ya kiriziya Gatorika bizafasha abana b’abakene kwiga neza

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Caritas mu mashuri igamije gufasha abana b'abakene kubona ibyo bakeneye kugirango bige neza

 

Gutangiza Caritas mu mashuri ya Kiriziya Gatorika bizafasha abana b’abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu burezi bw’imyaka 9 na 12 kubabonera ibikoresho by’ibanze mu buzima bwabo bwa buri munsi kugirango barusheho kwiga neza.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien ashimira abagize uruhare rwo gutangiza Caritas mu mashuri

Padiri Baganineza Fidele ushinzwe amashuri Gatorika muri Paruwasi ya Ndera akaba n’umuhuzabikorwa w’icyo gikorwa avuga ko mu ibarura ryakozwe babonye abana batishoboye bagera muri 318 bagomba gufashwa muri Caritas babaha ibikoresho by’ibanze byo kubafasha kwiga neza.

Ati“ Twarebye ibibazo bafite n’uruhare rwa buri wese mu kubikemura ndetse twigira inama yo gusaba inkunga hirya no hino kugirango dutangize iki gikorwa cyo gutangiza Caritas mu mashuri ngo bizafashe abanyeshuri b’abakene.

Avuga ko buri murezi yasabwe amafaranga maganatanu (500frw) ku gihembwe, ababyeyi basabwa umusanzu w’amafaranga maganabiri ku gihembwe (200 frw) ayo mafaranga akazajya mu kigega cya Caritas mu kigo cy’ishuri.

Igikorwa cyo gutangiza Caritas mu mashuri ya Ndera, cyabimburiwe no gusura ibigo by’amashuri 2 aribyo GS St Charles Lwanga Musave na GS ya Ndera. ufite abanyeshuri barenga ibihumbi bine maganinani na mirongwinani na birindwi (4 887).

Aha basuhuzaga abanyeshuri

Muri iki gikorwa hatuwe igitambo cya Misa na Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas y’Arikidiyosezi ya Kigali, ababwira ko gutangiza Caritas ari ugutangiza ibikorwa by’urukundo mu mashuri.

Yifashishije Ivanjili ya Matayo 25,31-46 ivuga ku rubanza rw’imperuka. Yabajije abana ati“Yezu akubajije ko hari umurwayi wasuye? hari umukene wahaye akenda cyangwa agapira? Hari umukene wahaye amazi yo kunywa? Waba warasuye umurwayi? Igisubizo cyawe nicyo kizagucira urubanza, ubone ijuru cyangwa ujye mu muriro w’iteka“.

Yabashimiye ko babaye aba mbere mu gutangiza Caritas mu mashuri bafatanije n‘abapadiri, abarezi, inzego zibanze, ababyeyi n’abanyeshuri. Yabasabye kujya bibuka bagenzi babo, ababwira ko ibyo bafite nabo babikeneye.

Yasabye abana baturuka mu miryango yifashije kugira icyo bigoma kuko badasabwa byinshi, uretse fanta 1, amandazi 2 na bombo 1 kandi mu mwaka wose ko bihagije kugira ngo bagenzi babo bafashwe.

Inkunga yabonetse mu gutangiza iyi gahunda ingana n’amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi ijana na mirongwitanu na bibiri na maganane na mirongwitanu y’u Rwanda (1,152,450 frw). Naho ituro ryabonetse  ni amafaranga ibihumbi makumyabiri n’icyenda maganane na mirongwitatu y’u Rwanda (29.430 frw). Aya mafaranga akaba yarahawe abana bakennye biga mu ishuri ribanza rya Jurwe.

 

Umwanditsi Mukuru

 

 

 

 

 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 26 Werurwe 2018 saa 10:42:29, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   c420d