CARITAS KIGALI

Ababyeyi bafite abana bavuye mu buzima bwo mu muhanda barasabwa umwihariko mu kwita kuburere bwabo

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ababyeyi ni bita ku burere bw'abana babo bizabarinda kujya mu buzererezi

Ababyeyi bafite abana bavuye mu buzima bwo mu muhanda barasabwa kubitaho, no kubabera inshuti babatoza uburere bwiza kuko baba bafite imico itari myiza bigiye mu buzima baciyemo bwo mu muhanda.

Ibi byasabwe n’umuhuzabikorwa w’umushinga w’Abadacogora n’Intwari ukorera muri Caritas ya Kigali wita ku bana bo mu muhanda Mushashi Josiane ko nyuma yo gusubiza mu muryango abana bahoze mu muhanda, ababyeyi babo bagomba kubitaho babaha uburere bwiza kuko ubuzima baba baraciyemo bahigira imico inyuranye kandi itari myiza.

Avuga ko nyuma yo kwigisha aba bana bakabakura mu muhanda bakabafasha no kubasubiza mu miryango yabo, iyo bagiye kubasura mu bikorwa byo kureba imibereho barimo usanga hari bamwe batahindutse cyane mu mico kuko usanga bakigira urugomo mu bandi banyeshuri bigana.

Ati “ kugirango intego yacu izagerweho nuko ababyeyi babo bagomba kubagira inshuti kandi bakabitaho mu kubatoza uburere bwiza kugirango batazasubira mu buzima bwo mu muhanda.”

Abakozi ba Caritas ya Kigali bari baje gusura abana basubijwe mu miryango

Indi mpamvu bisaba kwita kuri aba bana nuko bamwe mu babashije kuvamo bakanasubizwa mu mashuri hari abagaragaza imyitwarire itari myiza.

Mwalimu Munyankumburwa Emmanuel  wigisha ku kigo cy’amashuri abanza ya Shango mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo nawe yashyigikiye iki gitekerezo cyo kwegera abana bavuye mu buzima bwo mu muhanda, asaba ko haba umwihariko wo kwita ku burere bwabo kuko abenshi usanga batarahindutse bigasaba kubaba hafi.

Ati “ Biragoranye kugirango aba bana baba bavuye mu muhanda babashe kubana neza n’abandi mu ishuli, kuko iyo urebye hirya gato barwana nabo bahasanze,imico yabo iba itandukanye cyane”.

Uburyo bwiza nabonye ni ukubegera ukabagira inshuti hanyuma bakabona ko nabo ari abana nk’abandi, ibyo bikozwe mbere na mbere n’ababyeyi babo byaba byiza kurushaho.

Bosenibamwe Aime umuyobozi w’ikigo k’igihugu cy’igororamuco atangaza ko mu ngamba  Leta y’u Rwanda yashyizeho zo guca burundu abana b’inzererezi yashinze iki kigo kugirango gifashe abana kujya basubizwa mu miryango yabo ariko babanje guca mu bigo ngororamuco.

Ibi bizafasha abana gukurana uburere bwiza igihe basubijwe mu miryango yabo kandi bizatuma bakurana indangagaciro na kirazira biranga abanyarwanda.

Iki kigo kizagira imikoranire n’ibindi bigo bya reta n’ibyigenga gukomeza gufasha abana bajya mu buzererezi bwo mu muhanda ndetse  ibigo byombi bizigira hamwe uburyo bizafasha aba bana gusubizwa mu miryango.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien uyobora Caritas ya Kigali avuga ko nubwo umushinga w’Abadacogora n’Intwari ukora igikorwa cyo gukura abana mu mihanda, nyuma bakomeza bagafasha abo bana kugirango bahindure imibereho yabo nyuma yo gusubizwa mu miryango.

Bimwe mu byo babakorera harimo no kubakurikirana no kureba uburere bwabo nyuma yo kugera mu rugo iwabo.

Ati “ ni abana bisaba gukurikirana umunsi kuwundi, bisaba ko ababyeyi batarangara kuko akenshi hari igihe bongera bagasubira mu muhanda iyo batitaweho”.

Kubufatanye na reta yizera ko bazakomeza gufasha aba bana ariko cyane cyane bibanda gucyemura bimwe mu bibazo bituma baza mu muhanda birimo kuza gushakisha imibereho myiza mu mijyi kuko abenshi bavuga ko babiterwa n’ubukene bwo mu miryango yabo.

Caritas ya Kigali rero kugirango aba bana badasubira mu muhanda bakomeza kubakurikirana no kubafasha gukomeza kwiga ndetse imiryango ikennye bakabagenera inkunga y’amafaranga yo gukora imishinga iciriritse.

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 29 Werurwe 2018 saa 12:00:30, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   13569