CARITAS KIGALI

Caritas ya Kigali yatangiye gufasha abagenerwabikorwa babo kuvugurura urutoki

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abagenerwabikorwa barimo bahabwa imbuto z'insina zo gutera

Insina zo mu bwoko bw’Incakara na Fiya 17 zizafasha abagenerwabikorwa ba Caritas ya Kigali guhindura imibereho no kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi bw’urutoki.

Twizeyimana Claude wo mu mudugudu wa Ngambi, akagari ka Rwankuba, umurenge wa Rushashi atangaza ko ubuhinzi bw’uru rutoki bwo mu bwoko bw’Incakara na Fiya 17 buzamufasha kubona  ubwoko bw’insina za kijyambere netse bikamufasha gutera imbere kuko ari insina zitanga umusaruro kandi zikaba ari insina za kijyambere.

Ati « Nizeye ko bizanteza imbere ari mu mirire no gukirigita ifaranga kuko bigaragara ko izi nsina zizampa nanjye umusaruro w’ibitoki binini ».

Twizeyimana Claude arimo areba uko azafumbira urutoki agiye guhinga

Byamungu Felex umuhuzabikorwa w’uyu mushinga « Tugendane Twiyubaka » atangaza ko gahunda bafite igamije kongera umusaruro w’ibitoki (INCAKARA na FIA 17) abahinzi bahabwa imbuto nziza bakazazigeza no kubandi binyuze mu buryo bwo guhererekanya imibyare (système rotatif) bityo abazikeneye bose zikazaba zabagezeho nyuma y’imyaka itatu nibura buri wese akagira Ari (a) zirenze enye zihinzeho urutoki rw’indobanure.

Byamungu ahamya ko ibi bigaragaza ko iyi mibyare y’insina gahunda yo kuzihererekana hagati yabo izatanga umusaruro kuko abagenerwabikorwa babo bishimiye ko zizabaha umusaruro.

Ingenwe z'imbuto z'insina zo mu bwoko z'incakara na FIA 17

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas ya Kigali atangaza ko ibikorwa bakorera mu karereka ka Gakenke kimwe n’ahandi mu gihugu biba bigamije gufasha abaturage kwiteza imbere no kubafasha gukomeza kubaho neza n’imiryango yabo.

Ati « niyo mpamvu tubigisha ibikorwa bitandukanye tukanabitera inkunga kugirango babone uburyo bwo kwivana mu bukene tubinyujije mu buhinzi, ubworozi, bikozwe mu buryo bwa kijyambere n’amatsinda yo kubitsa no kuzigama.»

Undi mwihariko uri muri iyi gahunda n’uko abahinzi batangiye gufashwa mu kunoza ubuhinzi bw’urutoki bahabwa imibyare yo mu bwoko bw’isina zizabaha umusaruro ariko ikigamije nuko bakora ubuhinzi bwa kijyambere kandi bubaha umusaruro bagakirigia ifaranga bukabafaha guhindura imibereho yo mu ngo zabo.

Kuva mu kwezi kwa 12/2017, abahinzi bahawe imibyare y’insina 4500 yo mu bwoko bw’Incakara na FIA 17  zikaba zizagenda zihererekanywa hagati y’abagenerwabikorwa uko zizajya ziboneka.

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 13 Mata 2018 saa 16:54:44, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   62e84