CARITAS KIGALI

Inkunga yatanzwe n’ikigo k’imiyoborere myiza RGB izafasha inzego z’ibanze kurwanya amakimbirane mu miryango

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Linguyeneza Antoine arimo guhugura abayobozi bo mu nzego z'ibanze

Ku nkunga ya miriyoni 25 yatanzwe n’ikigo k’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza RGB (Rwanda Development Board) itera inkunga ikigo cy’abadacogora n’Intwari cya Caritas ya Kigali hamaze guhugurwa abagera ku 135 bo mu nzego z’ibanze n’abana 282 basubizwa mu mashuri.

 

Inzego z'ibanze zirimo guhabwa amahugurwa

Mu kwezi kwa 10/2017 ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas ya Kigali bize umushinga ugamije gufasha imiryango kugira imibanire myiza no kurinda umwana ihohoterwa “Engaging Community to Enhance Family Cohesion and Child Protection (ECEFCP) Project”, iwugeza muri RGB maze begukana miriyoni 25 z’uko umushinga wabo uteguye neza.

Mushashi Josiane umuhuzabikorwa w’umushinga w’Abadacogora n’Intwari avuga ko babonye amahirwe yo kwiga umushinga maze uza kwemerwa begukana  inkunga ingana na miriyoni 25 batangira kuwushyiramu bikorwa bahugura inzego z’ibanze uburyo bagomba gufasha abaturage kutabana mu makimbirane.

Ati “ impamvu twize ku kibazo cy’ubwumvikane buke mu muryango nuko kigira ingaruka ku bagize umuryango yaba umugabo, umugore ndetse n’abana”.

Akomeza avuga ko bibanze ku mushinga wo kurandura ihohoterwa mu ngo kuko rigira ingaruka zirimo ubukene, ubutane, impfu, ubupfubyi, ubuzererezi, guta ishuri, imirimo y’ingufu ku bana bakiri bato.

Aha barimo babwirwa uburyo bagomba gukumira amakimbirane mu muryango

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas ya Kigali avuga ko umushinga wabo nyuma yo kwemerwa na RGB byatewe nuko ukoze neza kandi uteguye ugamije kunganira reta muri gahunda ikorera abaturage ariko cyane cyane bakita ku burere bw’abana babo kugirango bakure neza bazavemo abantu bazubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.

Ikindi ni uko ubu batangiye ibikorwa birimo guhugura abagize inzego z’ibanze uburyo bafasha abaturage gukumira amakimbirane mu miryango, kurinda abana kujya mu buzererezi ndetse n’ibindi bikorwa bifasha umuryango kubaho neza.

Ati “ dutegura imishinga iyo tubonye abayitera inkunga natwe tukabasha kujya gufasha wa muturage wo hasi kumenya gukemura ibibazo bigaragara mu miryango ariko twe nka Caritas ya Kigali intego ni ugukumira ibibazo bitaraba bikaba ariyo mpamvu twahuguye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kubijyanye no gukumira amakimbirane yo mu ngo.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko muri uyu mushinga abagenerwabikorwa bazahabwa kandi amafaranga azabafasha gukora n’imishinga mito ibyara inyungu.

Umuyobo w’ikigo k’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza mu Rwanda Prof SHYAKA Anastase atangaza ko mu mwaka wa 2017 basabye abantu gutegura imishinga bakayibagezaho nabo bagahitamo iteguye neza ariko bibanda cyane ku mishanga igamije guteza imbere imibereho y’umuturage.

Avuga ko umushinga wateguwe n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari gikorera muri Caritas ya Kigali washimwe uterwa inkunga ya miriyoni 25 yo kujya gukora ibikorwa bari bagaragaje mu mushinga byo gufasha abaturage kwivana mu bukene.

Prof. Shyaka Anastase avuga ko inkunga batanze bagomba kujya bakurikirana bakamenya niba icyo yasabiwe byarakozwe kugirango hatazajya hakorwa ibindi bikorwa bitateganyijwe mu mushinga.

Ati “ Tubaha inkunga ariko tukanakurikirana uko ikoreshwa kugirango amafaranga tuba twabahaye adakoreshwa ibindindi, birumvikana tureba n’ibikorwa byakozwe uko bingana”.

Uyu mushinga uzamara imyaka 2 ukorera mu murenge wa Rilima, akarere ka Bugesera, intara y’Iburasirazuba no mu murenge wa  Nduba, akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali ukazafasha ababyeyi 122.

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 20 Mata 2018 saa 17:29:01, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   7e326