CARITAS KIGALI

Abagore bahagurukiye gukora umwuga w’ubuvumvu

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abagore bahagurukiye gukora umwuga w'ubuvumvu

Abagore 201 baterwa inkunga na Caritas ya Kigali bo mu karere ka Gakenke intara y’Amajyaruguru bifatanyije n’abagabo gukora umwuga w’ubuvumvu bibafasha guhindura ubuzima kubera umusaruro w’ubuki.

Aba bagore uko ari 201 bibumbiye muri za koperative 7 bahuriyemo n’abagabo 327 mu mwuga w’ubuvumvu bakorera mu mirenge ya Muhondo na Rushashi batanga ubuhamya ko ubu bamaze kwiyubaka nyuma yo kujya muri uyu  mwuga wo korora inzuki.

Aha abagore bahakuraga imizinga 

NIRAGIRE Drocela wo mu murenge wa Muhondo atangaza ko nyuma yo kujya mu mwuga w’ubuvumvu ubu abasha kubona ibyo akeneye mu rugo rwe birimo, ubwisungane, imyenda, ibitunga urugo, ndetse yabashije kuvugurura inzu  ubu batuye heza.

Ikindi nuko abasha kubona ubuki ajyana mu rugo bakabukoresha igihe babukeneye kandi abatuye hafi yahoo bororera usanga nta kibazo cyo kubura ubuki bahura nacyo, agahamya ko umusaruro avana mu buki kandi umufasha gukirigita ifaranga bigatuma imibereho y’urugo rwe irushaho kuba myiza.

Ati “ kuva nakwitabira ubworozi bw’inzuki nkaba umuvumvu ubu maze kugera kuri byinshi birimo guhindura imibereho ikaba myiza ariko cyane cyane nashimishijwe no kudahora nsaba umutware wange buri kimwe cyose”.

NIKUZE Seraphine abarizwa muri Koperative ya Abavumvu “ABUNZUBUMWE”, kimwe na mugenzi we avuga ko mu musaruro w’ubuki abona abasha kuwukuramo amafaranga amufasha kwikemurira ibibazo by’urugo rwe.

Kubera ukuntu yishimiye uyu mwuga wo korora inzuki yiyemeje guha ikibanza koperative ABUNZUBUMWE cyo kubakamo uruvumvu akaba ari nayo abarizwamo kugirango akomeze guteza imbere ubworozi bw’inzuki.

Nikuze avuga ko yakuze yumva bavuga ko umugore atajyaga mu bworozi bw’inzuki kuko iyo yacaga hafi y’umuzinga ari mu mihango inzuki zarigenderaga ndetse bakavuga ko zinapfa.

Ibi byatumye ubworozi bw’inzuki bufatwa nk’ikintu gikorwa n’abagabo gusa kuko bumvaga ko nta mugore waba umuvumvu ngo bishoboke.

Avuga ko umuco nyarwanda wa kera hari ibyo wakumiraga ku gitsina gore kandi nabo bari bashoboye kubikora aha ni naho avuga ko ubuvumvu babwitabiriye kandi bakaba babubyazamo umusaruro w’ubuki.

Ati “ ubu twebwe dukora ibishoboka byose tukifatanya n’abagabo bacu tugakora ubuvumvu kandi bidufitiye inyungu ndetse nibyo byose bavugaga kera nta kibazo inzuki zihura nacyo kuko turanahakura”.

Nikuze Seraphine nawe yiyemeje kuba umuvumvu

Byamungu Felix umuhuzabikorwa w’umushinga “Tugendane Twiyubaka” ukorera muri Caritas ya Kigali avuga ko impamvu bahisemo gukorera ubuvumvu mu aka karere ka Gakenke ari uko gafite amashyamba menshi ku buryo inzuki bizorohera kubona aho zihova ibyo zikoramo ubuki.

Kwinjiza abagore mu mwuga w’ubuvumvu nuko basanze ari igikorwa kidakenera ubutaka kandi gishobora gutuma umugore abona amafaranga akagira uruhare mu mirire myiza y’urugo kuko umugore ariwe wita kumibereho y’urugo.

Ati “ gahunda ya Tugendane Twiyubaka igamije guteza umuturage imbere ariko ntiheze umugore n’umukobwa mu bworozi bw’inzuki kuko twasanze nabo babishoboye”.

Abagore bemeza ko Ubworozi bw'inzuki bwabahinduriye imibereho irushaho kuba myiza

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas ya Kigali atangaza ko gahunda bafitiye abagenerwabikorwa babo ari ukubafasha kumenya gukora imishinga imwe n’imwe iciriritse ibyara inyungu yaba iy’ubworozi ndetse n’ubuhinzi.

Impamvu babigisha ibikorwa nk’ibi byo korora inzuki nukugirango bagire ikintu kibinjiriza amafaranga gihoraho, kugirango bivane mu bukene.

Ati “ ndemera ko umuntu twamuha ibimutunga, akarya ariko ntibyamugirira akamaro nko kumufasha kumwigisha uburyo yakwitunga mu mibereho ye yose”.

Avuga ko gahunda bafitiye aba bavumvu 528 ari ugukomeza kubafasha uburyo bakora ubworozi bw’inzuki mu buryo bwa kijyambere kuko aribyo bibaha umusaruro w’ubuki bwinshi.

Koperative 7 zifite imizinga ya gakondo 195 n’iya kijyambere 22 aha Padiri Twizeyumuremyi avuga ko iya kijyambere ikiri mike barimo bareba uko bayongera kuko ariyo itanga umusaruro mwinshi bityo abagenerwabikorwa ba Caritas ya Kigali bakabona uburyo babona umusaro mwinshi.

Iyo bahakuye mu mizinga ya kijyambere babasha kubona umusaruro ungana n’ibiro 100kg by’ubuki buyunguruye ku mwaka kuko imizinga myinshi bafite ari iya gakondo.

Caritas ya Kigali iigisha uburyo borora inzuki

Ikindi bishimira nuko babonyeisoko ryo kugemuraho umusaruro w’ubuki bwabo mu Rwanda no mu mahanga binyuze ku muryango nyarwanda wita ku guteza imbere ubuvumvu, ARDI (Association Rwandaise pour la promotion du developpement Integré) bakabasha kugeza umusaruro ku isoko utunganyije neza kandi wujuje ubuziranenge.

Ubu bworozi bw’inzuki bwatangiye gukorwa na koperative “ABUNZUBUMWE” yo muri Rushashi kuva muri 2010, iza kuzima muri 2014, Caritas ya Kigali

yongeye kuyibyutsa muri 2015, mu mushinga witwaga PASADN (projet d’appui aux systemes agricoles durables et à la nutrition), naho koperative

“TWORORINZUKI” yo muri Muhondo yatangiye muri 2008 hakomeza kugenda havuka n’andi makoperative ubu akaba amaze kuba 7.

 

Umwanditsi Mukuru

 

 

 

 

 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 25 Mata 2018 saa 16:52:25, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   faa1d