CARITAS KIGALI

Amatsinda ya “Kwigira” yafashije ababyeyi b’abana bahoze mu muhanda kwiteza imbere

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abagenerwabikorwa baraterana bakareba uko bakoresha inkunga(foto interineti)

Binyuze mu matsinda ya “Kwigira” ababyeyi bafite abana bahoze mu buzererezi bwo mu muhanda bamaze gusezerera ubukene babikesha ubucuruzi buciriritse.

Byukusenge Françoise atuye mu mudugudu ka Giheka  mu kagari ka Kagugu  mu murenge wa Gisozi avuga ko umwana we yagiye mu muhanda kubera ikibazo cy’ubukene bari bafite mu muryango wabo. Nyuma yaje kumenya amakuru y’umwana ko aba mu kigo cyirera abana bo mu muhanda cy’Abadacogora n’Intwari ajya ku mureba.

Nyuma yo kubona n’umwana we byamugiriye akamaro kuko ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cyamukuye mu muhanda kimusubiza mu muryango cyahise kimutera inkunga y’amafaranga ibihumbi 40 mu mwaka wa 2014 ngo ashake icyo yakora.

Byukusenge avuga ko aboha ibikapu akabigurisha akabasha gukuramo amafaranga yo gukoresha no gukemura bimwe mu bibazo byo mu rugo rwe.

Nyuma yo kubona inyungu mu bikapu yatangiye no gupima ubushera ubu akaba abasha kubona amafaranga asaga ibihumbi 50 ku kwezi abikuye mu kuboha ibikapu no gupima ubushera.

Mutegarugori Angelique acuruza imbuto mu isoko rya nyabugogo nawe yemeza ko kuva mu bukene bwe abikesha igishoro cy’amafaranga ibihumbi 80 yahawe n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari aza kugenda yunguka none ubu afite ikibanza mu isoko acururizaho imbuto.

Ati “ ntarabona igishoro nacuruzaga agataro ariko ubu sinkirirwa nirukanka kuko mfite aho nkorera hazwi kandi nkabasha no kunguka kuko mba nkora ntuje”.

Avuga ko amatsinda ya Kwigira” amaze kubavana mu bukene babagamo kandi yabatinyuye gukora imishinga iciriritse bakabasha gutunga imiryango yabo bunganira abo bashakanye.

Yemeza ko gutera imbere bidasaba igishoro kinini ahubwo bisaba gutinyuka umuntu agakora kuko usanga inyungu akura mubyo akora arizo zimufasha kubaho neza.

Mutegarugori atanga inama ku bantu bamwe batinya gukora imishinga mito iciriritse ko bidasaba igishoro kinini ahuwo bisaba gutinyuka ndetse bakagira ibitekerezo byo gushaka ikintu gito bakora kibazanira inyungu buri munsi nubwo zaba ari ntoya.

Umuhuzabikorwa w’umushinga w’Abadacogora n’Intwari Mushashi Josiane atangaza ko aya mafaranga bayatanze nk’inkunga yo gufasha ababyeyi bafite abana bahoze mu muhanda bakaza kubafasha kuwuvamo bagasubizwa mu miryango.

Impamvu bafashe aya mafaranga bakayaha ababyeyi b’aba bana ni uburyo bwo kubafasha kwigira kugirango zimwe mu mpamvu basanze zitera abana kujya mu muhanda zirimo ubukene zikemuke.

Ati “ twababumbiye mu matsinda tugenda tubaguriza amafaranga kugirango babashe gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu kugirango babashe gutunga imiryango yabo”.

Zimwe mu mpamvu basanze zituma abana bajya mu mihanda Mushashi avuga ko zirimo n’ubukene bityo biyemeza gukoresha ubu buryo nk’imwe mu nzira yo gufasha iyi miryango kurinda abana babo gusubira mu mihanda n’ubwo impamvu zitera ubuzererezi ari nyinshi.

Gahunda ya Kwigira Project, yatangiye mu mwaka wa 2014 hatangwa inguzanyo k’umuntu ku giti cye, nyuma y’imyaka 2 bakora biza kugaragara ko nta musaruro bitanga , mu mwaka wa 2016 batangira gukorera mu matsinda.

Mu myaka 4 umushinga wa “Kwigira” utangiye gukora kuva mu mwaka wa 2014 kugeza muri 2018 ababyeyi 766 bose baba mu matsinda ya “ Kwigira” bahawe miriyoni 37 n’ibihumbi 712 buri mu byeyi agahabwa ibihumbi 80 akabikoresha umushinga uciriritse.

Iyi nkunga ariko igenda yishyurwa kuko uwayihawe agenda yishyura buke buke noneho amafaranga akagurizwa abandi babyeyi bafite  abana baba bagiye mu muhanda kugirango nabo bafashwe.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas ya Kigali avuga ko intego yabo ari ukurwanya no kurandura zimwe mu mpamvu zitera ubuzererezi akaba ariyo mpamvu aya matsinda akorana na RIM muri gahunda yo kubashishikariza kumenya kuzigama ibyo bakora kugirango batere imbere.

Avuga ko banogeje imikorere y’amatsinda ya “Twigire” kuko buri tsinda riba rifite komite ikurikirana abanyamuryango kugirango babashe kwisuzuma ndetse uwo babona afite integer nke babashe kumenya uko bamuasha gukoresha amafaranga.

Ati “ baterana buri cyumweru bakandika muri buri  gitabo cy’itsinda ubwitabire bw’abanyamuryango uko bizigama ndetse n’uko ya nguzanyo barimo kuyishyura”.

Ahamya ko hari byinshi bimaze guhinduka kuko abana bahoze mu mihanda baba barasubijwe mu miryango ntabongera gusubira mu muhanda bitewe nuko murugo ba babasha kuhabona ibyibanze byo kubatunga.

Ababyeyi bahabwa iyi nguzanyo babarizwa mu turere tw’umujyi wa Kigali  aritwo Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro.

 

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 16 Gicurasi 2018 saa 11:36:01, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   3397b