CARITAS KIGALI

Caritas ya Kigali yunamiye abazize jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ku rwibutso rwa Ntarama

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abakozi ba Caritas ya Kigali bunamiye Abatutsi bazize jenoside yakorewe abatutsi ku rwibutso rwa Ntarama

Abakozi ba Caritas ya Kigali, tariki ya 18/5/2018 bunamiye abazize jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku rwibutso rwa Ntarama mu karere ka Bugesera.

Padiri Mukuru wa paruwasi ya Nyamata Nsengiyumva Emmanuel yatangarije abasuye uru rwibutso rwa Ntarama ko mu Bugesera habaye ubwicanyi bw’indengakamere kuko Abatutsi benshi biciwe muri za kiriziya n’insengero hirya no hino aho bari bahungiye.

Urwibutso rwa Ntarama narwo rwari kiriziya, jenoside ibaye niho abatutsi bahungiyemo maze abasaga ibihumbi 5000 bicirwamo.

Ati “ Runo rwibutso rwari kiriziya ibi n’ikimenyetso gikomeye kerekana uburyo jenoside yakorewe abatutsi bayikoranye ubugome bw’indenga kamere”.

Padiri Nsengiyumva avuga ko kubera ukuntu abakoze jenoside muri aka karere babikoranye ubugome inzira y’ubwiyunge yabaye ndende ku buryo nanubu bakiri mu bikorwa by’urugendo rwo kunga abakoze jenosode n’abayikorewe.

Umuganwa Marie Chantal umukozi ku rwibutso rwa Ntarama yasobanuriye abakozi ba Caritas ya Kigali uburyo abatutsi bari bahungiye muri kiriziya, interahamwe ndetse n’abahutu babiciyemo harokoka mbarwa.

Ati “ Izi nzibutso zombi urwa Nyamata na Ntarama  zari Kiliziya Gatorika aho abazihungiyemo bizeye amakiriro baje kuhicirwa, akaba ariyo mpamvu zaje kugirwa inzibutso”.

Muri iki gikorwa cyakozwe n’abakozi ba Caritas ya Kigali cyo gusura urwibutso rwa Ntarama hatanzwe ubuhamya na Ntambara Claude wari umupolisi mucyahoze ari komine Kanzenze uburyo yishe abatutsi benshi cyane ndetse anavuga uburyo yasanze umwana w’umukobwa witwa Mukarumanzi Claudette bamaze ku mutema nawe aramusonga aramutemagura ndetse banamukorera iyicarubozo ririmo kumusambanya ku ngufu.

Ntambara avuga ko yishe abatutsi benshi kuko yakoreshaga imbunda kandi akarasa ahari abantu benshi ndetse nuwo bahuraga yaramwicaga.

Ati “ Nakoze jenoside rwose ndasaba imbabazi abo nahemukiye bose cyane ko abenshi nabashije kugeraho bambabariye ubu numva umutima wanjye ujyenda ubohoka”.

Ntambara avuga ko mu gihe Cya Jenoside yishe abatutsi atamenya umubare akaba ariyo mpamvu asaba imbabazi abarokotse bose bitewe nibyo yakoze.

Mukarumanzi Claudette warokotse Jenoside mu buhamya bwe avuga komu gihe cya Jenoside yari afite imyaka 13 ariko ko yaciye mu nzira y’umusaraba ikomeye ku buryo yabonabonnye cyane

Ati “ Narashinyaguriwe, barantemaguye, nakubiswe impiri zabaga ziteyemo imisuma bitaga za ntampongano mu mutwe, banteye icumu mu mugongo, bamfashe ku ngufu, uyu Ntambara Claude yarandashe barangije banta mu musarani ariko Imana irandinda”.

 

Mu rugendo rwo kwiyunga bafashijwemo na Padiri Mukuru wa paruwasi ya Nyamata Nsengiyumva Emmanuel mu nyigisho za padiri Rugirangoga Obald avuga ko yakize ibikomere by’umutima ababarira abamukoree ibikorwa by’ubwicanyi bose muri jenoside.

Nubwo bitari byoroshye Mukarumanzi Claudette yababariye Ntambara Claude ubu babanye neza kandi iyo bahuye barasuhuzanya bakifurizanya amahoro.

Nubwo ari inzira ndende Mukarumanzi avuga ko abanyarwanda bamaze gutera intambwe muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge kandi abona bizagerwaho mu gihe  impande zombi zabigizemo uruhare.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Caritas ya Kigali avuga ko intambwe yatewe hagati ya Mukarumanzi na Ntambara Claude wakoze Jenoside ishimishije kani ko abandi bareberaho ubwo butwari bwo kubabarirana nabo bakagera ikirenge mu cyabo.

Yashimye inzira y’ubwiyunge uko ikorwa aho bahuza abakoze jenoside ndetse n’abayikorewe bagahabwa inyigisho zikabafasha kubona imbaraga zo gusaba imbabazi ndetse no kuzitanga.

Ati “ kubabarira n’impano ikomeye kandi gusaba imbabazi n’ubutwari, twese twari dukwiye kubigiraho byinshi kuko imbabazi Mukarumanzi yamuhaye zigaragarira mu mubano bafitanye”.

Caritas ya Kigali yatanze inkunga y’amafaranga angana n’ibihumbi 100 ku rwibutso rwa Ntarama byo gukora ibikorwa bitandukanye bishyigikira abarokotse. Hanatuwe igitambo cya Misa cyo gusabira abazize jenoside na Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro nyuma hacanwa urumuri rw’ikizere

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 19 Gicurasi 2018 saa 12:56:59, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   9c648