CARITAS KIGALI

Uruhare rw’ababyeyi nirwo rwa mbere kurinda abana kujya mu buzererezi

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ababyeyi barasabwa kwita ku burere bw'abana babo

Kugirango ikibazo cy’abana bo mu muhanda gikemuke burundu ababyeyi barasabwa kubigiramo uruhare babatoza uburere bwiza, ndetse bakabarinda ibibazo biboneka mu muryango bibatera kujya kuba inzererezi mu muhanda.

Zimwe mu mpamvu zagaragaye zituma abana bajya mu muhanda ibyinshi byiganjemo ibibazo byo mu miryango birimo ubukene, ubwumvikane buke hagati y’ababyeyi, gutandukana kw’abashakanye, ihohoterwa rikorerwa mu miryango hagati y’abashakanye ndetse no ku bana, ubusinzi n’ibindi.

Nyirankundiye Leonie atuye mu murenge wa Gisozi atangaza ko umwana we yagiye mu muhanda kubera imibereho mibi bari bafite mu rugo rwabo ahitamo kujya gusabiriza mu mujyi.

Nyuma yaho bamuteye inkungu agatangira gukora uduginga duciriritse ndetse umwana we agasubizwa mu muryango we abona ntakibazo gihari kuko babasha kubona ibyibanze bibatunga mu mibereho yabo ya buri munsi.

Yemeza ko umwana aramutse asanze mu muryango we nta bibazo birimo ntacyamujyana mu buzererezi kuko aba abasha kubona ibimutunga bihagije kandi nawe bikamufasha kubaho atekanye bigaherekezwa n’uburere bw’ababyeyi be.

Ati “ Erega ababyeyi nitwe dufite uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo biboneka mu miryango yacu cyane twita ku burere bw’abana ariko cyane cyane ubashakira imibereho kuko ubukene nibwo butuma bajya mu muhanda”.

Kuba iki kibazo kigomba gukemuka bihereye mu muryango bishimangirwa na Uwambayinzobe Agnes ufite umwana wahoze ari inzererezi mu muhanda uhamya ko umuryango uramutse ufite umutekano kandi ukaba ufite ibiwutunga byibanze nta bana b’inzererezi baboneka mu muhanda.

Umwana we yagiye kuba inzererezi bitewe nuko kubona ikibatunga bya bigoranye cyane ariko nyuma aho Caritas Kigali imusubirije mu muryango nawe bakamutera inkunga umwana we atasubiye muri ubwo buzima.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien avuga ko mu kigo cy’Abadacogora n’Intwari gikorera muri Caritas ya Kigali abereye umuyobozi bimwe mu bibazo basanze bitera ubuzererezi ibyinshi birimo ubukene n’amakimbirane mu muryango.

Nyuma yo gusanga ibibazo bijyana abana kuba inzerere mu muhanda bituruka mu miryango Caritas Kigali yafashe ingamba zo gukemura iki kibazo ifasha abana, ibakura mu muhanda, ikabasubiza mu miryango yabo kugirango barusheho kubaho neza.

Ati“ Caritas Kigali ifite intego yo gufasha abakene n’abandi bose bari mukaga ikabasubiza agaciro bamburwa n’ubukene, ubuzima bubi barimo, akarengane baterwa n’umuryango n’ibindi byose byambura ikiremwa muntu isura ye yaremanywe n’Imana”.

Abana bo mu muhanda rero ni bamwe muri abo bantu bakenewe gusubizwa agaciro kabo. Ni muri urwo rwego, ibinyujije mu kigo cy’ABADACOGORA n’INTWALI ,Caritas Kigali yita kuri aba bana ,ibasubiza mu miryango yabo, mu ishuri, ndetse no mu muryango mugari w’abanyarwanda(society). Ibi Caritas Kigali ibikora ifatanyije kandi n’imiryango y’aba bana, aho nayo ubwayo ifashwa mu kwiteza imbere kugira ngo umwana abone iby’ibanze akeneye,bityo yishimire kuguma mu muryango.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko nubwo ikigo cy’Abadacogora n’Intwari bamaze igihe kinini bakora kano kazi ko gufasha abana bo mu muhanda asanga impamvu bitarangira ari uko ibibazo biba mu muryango bitera abana kujya mu muhanda bitarangira nabyo.

Yemeza ko umuryango uramutse ubayeho ubona ibyibanze byose haba ibitunga urugo, imyambaro ndetse mu rugo hakaba hari amahoro asesuye abana batakongera gusubira mu muhanda kuba inzererezi.

Nubwo nta mibare ikigo cy’ABADACOGORA n’INTWARI gitanga cy’abana b’inzerere bahaciye kubera amateka y’igihugu cy’u Rwanda cyahuye na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ndetse nuko batigeze bandika abahanyuze bose iki kigo umuyobozi wa Caritas Kigali Padiri Twizeyumuremyi avuga ko ari benshi cyane kuko cyatangiye mu mwaka wa 1984.

Padiri avuga ko mu ntangiriro, ababanjirije batagiye bagira aho bandika abana banyuze mu kigo cyangwa se wenda ntibabihaga agaciro cyane bitewe n’uburyo bwo gukora bwariho bwo kutagira aho babika inyandiko mu buryo burambye biragoranye kumenya by’ukuri umubare nyawo w’abana basubijwe mu muryango.

Nubwo bitoroshye kumenya umubare nyawo kubera impamvu zavuzwe haruguru muri iki gikorwa cyo gukura abana mu muhanda no kubasubiza mu buzima busanzwe bamaze gukoresha amafaranga arenga miliyari ebyiri mu myaka cumi n’itanu ishize.

“Uhereye kuri icyo gihe rero, ukareba imyaka 34 ishize dukora ibi bikorwa urumva amafaranga amaze gukoreshwa ari menshi cyane” Padiri Twizeyumuremyi Donatien.

Nyuma y’imyaka myinshi bahanganye n’iki kibazo cy’abana bo mu muhanda Padiri asanga kitarangizwa n’umuntu umwe cyangwa babiri kuko ari ikibazo cy’umuryango nyarwanda muri rusange, abona Caritas Kigali idashobora kukirangiza yonyine kuko hakenewe n’abandi benshi binjira muri ibi bikorwa ku buryo bufatika.

Caritas Kigali ishimira Leta y’u Rwanda uburyo ibishyizemo imbaraga muri iki gihe, hamwe n’indi miryango nterankunga nayo ikora nk’ibyo bakora hagamijwe guha agaciro aba bana.Aha ariko basanga ibyakorwa byose, ari ngombwa kwibuka ko ntawe ushobora gusimbura imiryango (famille) mu gukemura iki kibazokaba ariyo mpamvu basanga imbaraga nyinshi zagombye gushyirwa mu kubaka umuryango nyarwanda.

Aha ni naho bahera basaba inzego za Leta kuborohereza mu kazi bakora ko gufasha aba bana ntibafatwe nkaho bakora ibikorwa bibyara inyungu, ahubwo bagafatwa nk’abafatanyabikorwa bayo mu gukemura iki kibazo kibangamira umuryango nyarwanda muri rusange, ndetse n’abana ku buryo bw’umwihariko.Ibi bikavuga rero ko inkunga yose Leta yabona itagira ingingimira yo kuyibatera,yaba iy’amafaranga, ibikoresho bitandukanye cyangwa se mukubaka ubushobozi(technical support) bw’imiryango.

Umunyamabanga wa reta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , Mukabaramba Alivera avuga ko Reta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo guhangana niki kibazo cy’abana bajya kuba inzererezi mu muhanda.

Muri izo ngamba harimo gusigasira ubusugire bw’umuryango nyarwanda, gushyiraho ibigo ngororamuco kubana bakiri bato, ndetse no gushakira abanyarwanda imibereho myiza y’abaturage ikubiyemo, uburezi budaheza kuri bose, ubwisungane mu kwivuza, no gushyiraho ibyiciro by’ubudehe bityo umunyarwanda utishoboye agaterwa inkunga.

Ahamya ko mu bufatanye n’ibindi bigo bifite mu nshingano kwita kuri aba bana bo mu muhanda haba ibigo bya reta ndetse n’ibitari ibya reta iki kibazo kizakemuka ariko nawe agashimangira ko uruhare rurnini rugomba kuba kuba byeyi b’abana kuko aribo baba bagomba gukurikirana ibibazo byabo bya buri munsi.

Ati “ ubu noneho hariho ikigo k’igihugu gishinzwe Igororamuco kizajya gikurikirana bariya bana b’inzererezi kikabagorora nyuma kikabasubiza mu miryango turizera  ko bizagira ingaruka nziza”.

Iki kigo kandi kizagirana ubufatanye n’abindi bigo bifite mu nshingano kwita ku ban abo mu mihanda aho bazajya bagirana amasezerano yo kujya bafasha abo bana gusubizwa mu miryango nyuma yo kubagorora.

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 23 Gicurasi 2018 saa 17:29:20, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   ed9d2