CARITAS KIGALI

Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari kimaze kwakira abana bavuye mu muhanda ibihumbi 6217

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
aha ni mukigo cy'Abadacogora n'Intwari abana baharererwa barimo babyina

Abana bavuye mu muhanda bangana n'ibihumbi 6217 nibo bamaze kunyura mu kigo cy’Abadacogora  n’Intwari bagasubira mu buzima bw’imiryango yabo.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien, umuyobozi wa Caritas ya Kigali atangaza ko mu kwezi kwa 4/2017 bamuritse ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari basanga ibihumbi 6217 aribo bamaze guca muri iki kigo bakuwe mu muhanda nyuma bagasubizwa mu miryango yabo.

Ati Ibikorwa byatangiye mu mwaka 1984, ubu icyo kigo kimaze imyaka 32 gikora akazi ko gukura abana mu buzima bwo mu muhanda bakaza muri iki kigo nyuma bagasubizwa mu buzima bwo mu muryango”.

Mu 1985, havutse ikindi kigo cya Nyamirambo, nyuma 1987 haza ikigo Intwari giherereye kuri Sainte Famille, cyakiraga abana b’abakobwa babaga mu muhanda.

Icyari kigamijwe byari uguha abana uburere bagaherekezwa bagasubira mu ishuri ndetse bagasubira mu miryango kugira ngo imibereho yabo, mu mibanire ndetse no mu bukungu ikomeze gutera imbere.”

Avuga ko mu bana bahanyuze kuva 1984 kugeza mu 2014 abishyuriwe amashuri basaga 2947. Hagati y’umwaka wa 2005-2015 nibwo bakiriye abana benshi bagera 1683 kandi abo bana bigaragara ko bari bafite ababyeyi, bitandukanye n’abana bakiriye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuko kuva 1995 kugeza 2004, barakiriye abana 678.

Mu bana banyuze mu kigo cy’abadacogora n’Intwari 24.6% babashije kwiga kuva ku mashuri atanu yonyine y’uburezi bw’ibanze, 25% bize imyuga, naho 7% barangije amashuri yisumbuye, abageze muri Kaminuza byibuze imyaka itatu n’ine ni 2.8%.

Ibi bigaragaza umusaruro mwiza ku bikorwa byakozwe na Caritas ya Kigali yakoze binyuze mu kigo cy’Abadacogora n’Intwari.

Abana banyuze muri iki kigo bagaragaza ko uburere n’ubumenyi bakuye mu Badacogora n’Intwari byabafashije kwibeshaho, nk’uko bigararazwa n’ubuhamya bw’Uwihirwe Clemence wanyuze muri iki kigo nyuma akaza gusubizwa mu muryango we.

Avuga ko bamukurikiranye nyuma yo kumusubiza mu muryango we bamurihiye amashuri yisumbuye ndetse arangije bamuhamo n’akazi.

Ati “ Ntabwo nabona uko mbivuga kuko baramfashije ndiga bampa nakazi ubu mbasha gufasha umuryango wanjye ugizwe n’abantu 8”.

 Nyirimpuhwe Ernestine yiga muri G.S.Rwankuba mu karere ka Rulindo nawe yishimira ko bamufashije kwiga akaba asanga imbere he hazaba heza bitewe n’ubumenyi yahawe n’iki kigo cyamureze.

Kimwe n’abandi bana bahoze ari abo mu muhanda barerewe muri iki kigo bashimira cyane uburere bahakuye, imbaraga abarezi babo bakoreshaga kugira ngo basubire mu murongo, bakavuga ko byabafashije guhindura imico mibi babaga bafite. Gusa bamwe bakavuga ko nyuma yo kuva muri icyo kigo batabonye ubundi bufasha nk’igishoro ngo bakomeze ubuzima bw’ibyo babaga bakuye mu mashuri.

Abahanyuze kandi basanga n’ubwo bafashwa kwiga amashuri abanza, imyuga n’ayisumbuye bidahagije basaba ko bajya banaherekezwa kwiga kaminuza kubabifitiye ubushobozi.

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 24 Gicurasi 2018 saa 14:54:21, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   8d71d