CARITAS KIGALI

Abagenerwabikorwa b’umushinga UKM boroje abaturage ihene 148

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Buri muturage yorojwe ihene 2

Binyuze muri gahunda yo kwiturana abagenerwabikorwa b’umushinga UKM bo mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera bituye bagenzi babo ihene 148.

Iki gikorwa cyabereye mu midugudu 3 ya Kamugera, Kabumbwe na Rubilizi yo mu kagari ka Rutonde kuri uyu 23/5/2018 aho abagenerwabikorwa b’umushinga wa UKM ukorera muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Caritas ya Kigali boroje abaturage badaterwa inkunga nuyu mushinga ihene 148 zo korora.

Hatungimana Damascene atangaza ko yorojwe ihene mu kwezi kwa 7 n’ukwa 8 mu mwaka wa 2016 n’umushinga umutera inkunga wa UKM ariko nawe ubu akaba yishimiye ko yoroje mugenzi we ndetse akamworoza ihene 2 icyarimwe.

Koroza mu genzi we ni igikorwa kiza abona kizatanga umusaruro kuko iyo itungo ry’ihene rigeze mu rugo ni umusaruro ukomoka ku buhinzi uriyongera kubera kubona ifumbire yo gushyira mu murima.

Ati “ ubuse ni dukomeza kwiturana hagati yacu ntibizarangira abatuye umurenge wacu wose babonye kuri izi hene”.

Nyiramuruta Annonciatha yishimiye iki gikorwa cyo korozwa Ihene kuko ubu zigiye ku muhindurira ubuzima akabona n’ifumbire yo gushyira mu mirima ye agahinga akeza.

Yemeza ko ihene kandi izamuha uburyo bwo kubona ubwisungane igihe izaba yarabyaye kuko azajya agurisha iziyikomokaho akikemurira ibindi bibazo byo mu rugo rwe.

Perezida wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali padiri Twizeyumuremyi Donatien yasabye abahawe amatungo kuzayorora neza akababyarira umusaruro, abasaba kandi ko nabo ubutaha bazitura bakoroza abandi baturage bazaba bakeneye korora kandi badafite ubushobozi.

Ati “ twabashimira ko mwafashe aya matungo neza mukaba muhaye na bagenzi banyu amatungo meza yo korora nabo twabasaba kuyorora neza bakayitaho akororoka.”

Mugabo Ildephonse umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rutonde yasabye abaturage kwita ku matungo bahawe ariko bagakomeza gukomeza gucunga umutekano kugirango ubujura bw'amatungo bucike.

Yabasabye kutararana n’amatungo mu nzu kuko bitera indwara, ahubwo ko bagomba kuzishakira aho zigomba kuba kandi heza.

 

Umwanditsi Mukuru

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 26 Gicurasi 2018 saa 14:29:03, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   cf58a