CARITAS KIGALI

Caritas ya Kigali imaze guhindura byinshi mu mibereho y’abagenerwabikorwa bayo

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Aha inteko rusanjye yari yateranye bamurika ibyagezweho

Mu nteko rusanjye ya Caritas na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro muri Arikidiyose ya Kigali yateranye kuri uyu wa 28/5/2018 yamuritse ibyo bagezeho mu mwaka wa 2017 bishimira ko ibikorwa byabo byazanye impinduka nziza mu mibereho y’abagenerwabikorwa.

Mu byamuritswe bagezeho harimo ibikorwa by’uburezi, ubuzima, ubuhinzi, ubworozi n’indi mishanga igamije guteza imbere umuturage.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali avuga ko bashyize imbaraga mu guhindura imyifatire y’abo Caritas ifasha kuko basanze  kugira ubushobozi bwo kwibeshaho bidasaba gusa kugira amafaranga, ahubwo bisaba no guhindura imyifatire.

Aha niho avuga ko bagiye babigisha haba mu mashuri, gukora imishinga iciriritse ibyara inyugu, no gukora ibikorwa by’ubuzima bitandukanye.

Nk'uko byari byifujwe mu nama y'Inteko rusange ya 2017, muri uwo mwaka ibyakozwe byose byari bigamije kwerekana icyo ibikorwa by'izo serivise zombi bimarira abo bikorwa.

Ati “ Twishimiye ko ibi bikorwa twakoze mu mwaka wa 2017 byose byageze ku ntego twifuza kuko abagenerwabikorwa bacu bageze ku ntego twari twiyemeje”.

Muri iyi nteko berekanye ubuhamya butandukanye bw'abafashijwe bugaragaza ko bateye imbere bakava mu bukene barimo.

Urugero ni urwa Nyampundu Daphrose wo mu karere ka Bugesera wahawe inkunga yo kwigishwa gutubura imbuto y’imyumbati ibasha guhangana n’ikibazo k’izuba amaze kubimenya atangira kubishyira mu bikorwa bimwinjiriza amafaranga angana na miriyoni 2 mu gihe cy’umwaka abasha kuva muri Nyakatsi ndetse abasha kuguramo umurima wa hegitare 2.

Ubu afite ibikorwa by’ubworozi bw’inka n’ingurube bimwunganira muri ubwo butubuzi bw’imbuto y’imyumbati.

Mu mashuri hari abana bahoze mu muhanda bakaza gukurwamo na Caritas bagasubizwa mu ishuri no mu muryango,abandi abakigishwa imyuga ,ubu bakaba ari abakozi mu nzego zitandukanye batanga umusaruro muri sosiyeti nyarwanda, abandi muri bo bashinze ingo ubu ni ababyeyi beza.

Hari kandi abo Caritas yasanze mu bukene bukabije ibafasha kwiteza imbere nyuma yo kubaha ubufasha bunyuranye, ubu bakaba bafite ibyangombwa by'ibanze umuryango ukenera (ifunguro,icumbi,amashuri y'abana ndetse no kubasha kwivuza).

Hari kandi abafashijwe gukemura amakimbirane mu ngo zabo, ubu bakaba bafatanya guteza imbere ingo zabo ku buryo bushimishije.

Iyi nteko rusanjye yarangije ifashe imyanzuro myiza harimo by'umwihariko ubushake bwo gukomeza gufashanya n'izindi nzego zitandukanye zaba iza Kiliziya niza Leta mu kwita no guteza imbere abakene n'abatishoboye, hagamijwe kubaka iterambere nyaryo, ryuzuye kandi rirambye(integral and sustainable development).

Iyi nteko rusange buri mwaka ihuza Abapadiri bakuru bo mu maparuwasi yose ya Arikidiyosezi ya Kigali, abahagarariye imiryango y'Abihayimana bakora ibikorwa bifite aho bihuriye na Caritas na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro, abahagarariye komite za Caritas na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu maparuwasi ndetse n'abagize komite ya Caritas na Komisiyo y'ubutabera n'Amahoro mu rwego rwa Diyosezi.

Abatumiwe muri iyi nteko rusanjye beretswe raporo y'ibikorwa bya Caritas na kOMISIYO Y'UBUTABERA N'amahoro by'umwaka urangiye ndetse bakanagezwaho n'iteganyabikorwa by'umwaka tugemo.

Muri iyi nteko hatanzwe ibitekerezo ku iteganyabikorwa kandi batanga icyerecyezo cy'ibikorwa bya Caritas na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro mu rwego rwa Diyosezi.

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 28 Gicurasi 2018 saa 21:36:24, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   fd8b2