CARITAS KIGALI

Ababyeyi bitaye ku nshingano zo kurera abana ubuzererezi bwacika

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Aha ababyeyi barimo bahabwa inyigisho zo kwita ku bana babo

Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari gikorera muri Caritas Kigali kirasaba ababyeyi kwita ku bana babo kugirango babarinde kujya mu buzererezi.

Ababyeyi bafite abana bakuwe mu buzima bwo mu muhanda barererwa muri iki kigo  kigo mu mahugurwa y’imisi 3 yabaye kuva tariki ya 29-30/5/2018 basabwe cyane kwita ku burerere bw’abana babo kuko imwe mu mpamvu ikomeye yagaraye ituma abana bajya mu buzima bwo mu muhanda bagahinduka inzererezi biterwa n’ababyeyi baba batakaje inshingano zo kurera no kwita ku mibereho yabna babo.

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari Mushashi Josiane atangaza impamvu baha amahugurwa ababyeyi bafite abana bahoze mu buzima bwo mu muhanda, ko ari ugukomeza kubafasha kwita ku bana babo kugirango batazasubira mu muhanda.

Ati “ nubwo dukora ibikorwa byo gukura abana mu mihanda umunsi ku wundi iyo tubasubije mu miryango yabo ababyeyi ntibabiteho usanga bongeye bawusubiyemo.”

Ibi butuma bahugura ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo kugirango babashe gukomeza kurererwa mu miryango kuko aribyo bibafasha gukura neza.

Niyikuza Gorethi avuga ko abana be babiri kugirango bajye mu muhanda byaterewe n’ubukene mu muryango wabo bari bafite, ariko akemera ko kujya mu muhanda kw’abana be byanatewe nuko atabaga ahari ngo abiteho kuko akenshi yabasigaga mu rugo nta nicyo yabasigiye cyo kurya.

Amahugurwa ahawe avuga ko agiye kumufasha gukomeza kwita ku burere bw’abana be, cyane cyane abashakira ibyibanze byunganira ibyo ikigo cy’Abadacogora n’Intwari kibakorera.

Munyampundu Thomas avuga ko nyuma y’uko umwana we amaze kuva mu muhanda abifashijwemo n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari ndetse nawe bakaba bamuhugura uburyo azajya afasha umwana we amuganiriza mu gihe abonye agize imyitwarire mibi agakurikirana uburyo yigamo no kumushakira ibyibanze byose akenera mu muryango kugirango amurinde gusubira mu buzima bwo mu muhanda.

Ababyeyi kandi banahuguwe kuri gahunda yo kuboneza urubyaro kugirango bibarinde kubyara benshi badashoboye kurera kuko nabyo byagaragaye ko ari imwe mu mpamvu itera ubuzererezi.s

Bigishijwe kandi gufasha guhindura imyumvire mu bana babo cyane cyane abaciye mu buzima bwo mu muhanda no gukomeza gukurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 05 Kamena 2018 saa 17:09:27, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   132b6