CARITAS KIGALI

Caritas Kigali irashimira abitanze mu Kwezi k’Urukundo n’Impuhwe mu mwaka wa 2017

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Inzu yubakiwe abatishoboye

Caritas Kigali irashimira ingeri z’abantu batandukanye mu gikorwa bakoze mu Kwezi k’Urukundo n’Impuhwe cyo kwitanga bagafasha abababaye mu mwaka wa 2017.

Padiri Twizeyumuremyi Donation umuyobozi wa Caritas Kigali atangaza ko mu mwaka washize wa 2017 hakusanyijwe inkunga zifite agaciro ka miriyoni 44008 104 frw.

Aya mafaranga yose yajyanywe gukora ibikorwa byo gufasha ababaye kuko  miriyoni 22 194 169 frw yaguzwe imyambaro, ibyo kurya bifite agaciro kangana na miriyoni 1 390 715fr. Ibyo kwambara bihwanye na miriyoni 19894 98, ibikoresho byo mu rugo bingana n’ibihumbi 671 600, ibikoresho by’isuku ni  219 900 ndetse n’imirimo y’amaboko yakorewe abakene n’abatishoboye bifite agaciro ka miriyoni 2 437 575.

Iyi nkunga yatumye hafashwa abanyeshuri 4 758 675, abarwayi 559.280 frw, ubwisungane mu kwivuza bufite agaciro k’ibihumbi 585.000, abadafite ifunguro angina na 701440, abadafite aho baba angana na miriyoni 1428875, abakeneye amatike abageza iwabo ibihumbi 364 000 , imfungwa ibihumbi 183 350, imirimo y’amaboko ihwanye n’ibihumbi 780395.

Abahawe imyambaro bavuga ko bari bambaye ubusa ariko nyuma yo gufashwa mu nkunga yatanzwe n’abakirisitu muri uko kwezi k’Urukundo n’impuhwe babonye icyo bambara.

Uretse imyambaro abahawe ibyo kurya nabo bashima iki gikorwa cyiza cy’uko bazirikanwa n’abantu b’Imana kandi b’umutima mwiza.

Ni naho bahera basabira umugisha abitanze kugira ngo Imana izabakubire inshuro ibihumbi ku byo bigomwe kugira ngo abababaye nabo bagire imibereho myiza.

Ibikorwa by’uku kwezi k’Urukundo n’Impuhwe bituma dushyira mu bikorwa ibyo Yezu Kristu yadusabye agira ati Kuko nashonje mukamfungurira;nagize inyota mumpa icyo kunywa;naje ndi umugenzi murancumbikira; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza nokundeba.”

Muri uku kwezi kandi twese turangiza inshingano dufite yo kwita ku bantu bose batishoboye no gushyigikira iterambere  nyaryo kandi ryuzuye (dévelopment intégral de l’homme) ry’ikiremwamuntu binyujijwe mu bikorwa by’ubutabazi, iby’ubuzima n’iby’amajyambere ndetse n’uburezi.

Kugira ngo bigerweho ni uko abantu bakomeza kugira umutima wo gufasha abababaye batanga inkunga zitandukanye zo gufasha mu kwezi k’Urukundo n’impuhwe .

Mu rwego rwo gukomeza kwita ku babaye Caritas Kigali irasaba abantu ko bakomeza ibikorwa byo gufasha ababaye bigomwa icyo bafite cyose nk’uko Imana ibidusaba. Yezu Kristu ati “Nimube abanyampuhwe nk’uko So ari Umunyampuhwe”(Lk 6,36).

Nkuko intego yo gushaka imfashanyo iba igamije gufasha abari mu kaga n’abandi bakene batishoboye, Caritas yifashisha uwo musaruro ikagoboka abagize ibyago n’abatishoboye aho gutegereza ak’imuhana kaza imvura ihise. Bigakorerwa mu nzego zose za Caritas uhereye mu Miryangoremezo.

Kugeza ubu, umusaruro wabonetse urashimishije  kuko byatumye abakene bashobora gufashwa n’abaturanyi babo kandi na Caritas y’igihugu ikabasha kugoboka abantu bari mu gihugu no  hanze y’igihugu bahuye n’akaga k’amapfa, imyuzure, imitingito ubuhunzi, n’ibindi biza.

Muri iyi nkunga hatabawe abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo igihe ikirunga kiruka, hatabawe abo muri Haiti bahuye n’umutingito ukaze, ndetse no muri Zimbabwe no muri Somaliya bahuye n’amapfa akabije. Dutabara kandi n’abacu bo mu Bugesera, i Cyangugu, no mu karere ka  Gakenke, hamwe impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama n’ahandi.

Tujye twibuka rya jambo rya Mutagatifu Pawulo ugira ati “Utanga arahirwa kuruta uhabwa”(Intu 20,35).

Nk’abakirisitu kandi bakeneye guhabwa umugisha mu byo bakora ni ugukomeza ibi bikorwa by’urukundo kugirango ikiremwa muntu kirusheho kuva mu kaga kirimo.

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 11 Kamena 2018 saa 16:51:58, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   44f20