CARITAS KIGALI

Menya ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe icyo aricyo n’uburyo waguherwamo umugisha mu byo ukora byose

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Mu mwaka wa 2017 Caritas yasuye abarwayi mu bitaro bya Masaka ku munsi w’abarwayi

Ukwezi k'Urukundo n'Impuhwe n'igihe umukirisitu Gatolika by’umwihariko n'undi muntu wese w'umutima mwiza yashyiriweho n'abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kugira  ngo yitagatifuze binyuze  mu bikorwa by’urukundo.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yifuje ko ukwezi kw’Impuhwe n’Urukundo kwaba mu kwa munani buri mwaka kuko aribwo abakirisitu baba babonye umusaruro bityo bakabasha gusangira ibyo bafite n’abakene.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali yagize ati “ Muri uku kwezi, twagaragariza abababaye umutima w’urukundo, tubafashisha ku byo dufite, twitaye ku byo bakeneye koko bityo Imana ikarushaho kuduha umugisha mu byo dukora”.

Ni ukwezi kandi turushaho kwiyubakira Caritas Nyarwanda ishingiye ku bushobozi bw’abakirisitu bayo aho guhora dutegeye abandi amaboko.

Uwifuza  gufasha abababaye yashyiriweho uburyo yabikoramo mu buryo bumworoheye yanyuza inkunga ye kuri konti no 00040-00691286-97 BK yitwa Caritas Kigali/OSC, Mobile Money 0781460747 n’ifishi mu miryangoremezo iriho cachet ya Paruwasi.

2.Amateka y’ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe

Nyuma yo kubona ko mu gihugu cyacu abantu benshi bababaye bitewe n’amateka mabi igihugu cy’u Rwanda cyahuye nayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye imbaga y’abantu ndetse inasenya byinshi, inteko rusange ya Caritas Rwanda imaze kubona ko gusaba inkunga hirya no hino kugirango abantu babashe kubona iby’ibanze bibatunga, ibyo kwambara, kurya, kwivuza no kubasha kwiga byatumye Caritas isaba abakirisitu b’abanyarwanda kwiyubakira Caritas nyarwanda iwabo binyuze mu miryangoremezo yabo kugirango bo ubwabo bajye bafasha abatishoboye baturanye mu byo bashobora kubona aho iwabo batagombye kubohereza kuri Paruwasi cyangwa mu zindi nzego z’ubuyobozi kwifashishayo. Ibyo bikaba bihuje n’itegeko rya Nyagasani Yezu aho agira  ati:“Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu” (Mt 14, 16).

Icyemezo cyo gushyiraho ukwezi k’urukundo n’impuhwe kandi cyafashwe mu nama y’Inteko rusange ya Caritas Rwanda yateranye mu kwezi kwa 12/1997, kimenyeshwa amaparuwasi yose mu kwezi kwa Nyakanga 1998 ko muri uku kwezi hagomba kubaho ibikorwa byo gufasha ababaye kugirango hirindwe umuco wo gusabiriza.

Nubwo hose batahise babyitabira, ikigaragara nuko magingo aya  abakirisitu batari bake bamaze kubisobanukirwa ku buryo umusaruro ugenda wiyongera uko imyaka igenda ihita indi igataha.

Bimaze kwinjira mu muco w’abakristu Gatolika mu Rwanda ko muri uku  kwezi buri wese akora iyo bwabaga kugira ngo agire icyo yigomwa abigirira gutabara abari mu kaga haba mu  Rwanda cyangwa mu mahanga.

3.Icyo abakiristu n’abandi bantu b’umutima mwiza basabwa

Muri uku kwezi k’urukundo abakirisitu twese ndetse n’abandi b’umutima mwiza basabwa kwamamaza Ivanjili y’urukundo ya Yezu Kirisitu.Ubu butumwa bukorwa mu buryo butandukanye ariko ubw’ingenzi ubu ni ugushishishikariza abandi kugira umutima wo gufasha abakene n’abatishoboye, kugira icyo utanga nawe ubwawe, ndetse no kwifatanya n’abandi gukora ibikorwa by’urukundo nko kubakira abatishoye, gusura abarwayi n’imfungwa, gutega amatwi no kugira inama ababaye n’abihebye, n’ibindi bikorwa byo gufasha abari mu kaga.

Mu gukusanya inkunga igenewe abakene n’abatishobye, si amafaranga gusa akenewe, hakenewe n’ibikoresho bitandukanye birimo imyenda, ibikoresho byo mu rugo, ibikoresho by’isuku, n’ikindi cyose umuntu yabona kandi cyagirira akamaro ugihawe.

Abafite ibi bikoresho bashobora kubigeza aho bakirira abantu (Reception) ya Centre Saint Paul

Mu by’ukuri, Nyagasani Yezu asaba abantu kumusanga  mu bababaye n’abari mu kaga ku isi, nk’uko mu ivanjiri ya Yezu ibitubwira muri Mt 25, 31-40 hagira hati« Nari nshonje muramfungurira, mfite inyota mumpa icyo kunywa, nambaye ubusa muranyambika, ndwaye muransura, ndi imbohe muza kundeba,…”). Ibi byose umuntu ushaka kwitagatifuza imbere y’Imana iri jambo niryo rizamuherekeza igihe azaba avuye mu buzima bwa hano kw’isi.

Ivanjiri kandi ikomeza kudushishikariza kwitanga dufasha abababaye aho igira iti “ Mube abanyampuhwe nk’uko so wo mu ijuru ari umunyampuhwe”LK6,36. “Utanga arahirwa kuruta uhabwa”. (Intu 20,35.

Muri uko kwezi rero, aba ari umwanya mwiza wo kugaragaza ukwemera kwacu mu bikorwa by’urukundo. Ngwino unsure dusangire ubuzima !!!

4.Uko umusaruro uvuye mu kwezi k’urukundo n’impuhwe ukoreshwa

Umusaruro wose uturutse mu nzego zose za Paruwasi, Caritas ya Paruwasi isigarana kimwe cya kane cyawo (1/4) kigafasha abakene n’abatishoboye bo muri paruwasi, naho bitatu bya kane (3/4) bisaranganywa ku rwego rwa Caritas ya Diyosezi na Caritas Rwanda ku buryo bungana kugira ngo hafashwe n’abahandi batari ab’iwacu gusa.

Kuri izo nzego zose za Kiliziya, ibyabonetse bifasha abanyeshuri batishoboye mu myigire yabo, abahuye n’ibiza bitandukanye, abatagira icumbi, abadafite ifunguro rya buri munsi, abatabasha kwivuza, kubakira bamwe mu batishoboye n’ibindi kandi bigakorwa mu nzego zose.

Usibye rero inkunga y’ibikoresho n’amafaranga, muri uku kwezi dushobora no gufasha abakene n’abatishoboye ku bundi buryo  nko kubaha umubyizi mu buhinzi bwabo, kubasura tukabafasha kuva mu bwigunge, gusura abarwayi kwa muganga, gusura imfungwa, n’ibindi.

Mubikorwa byo gufasha abakene n’abatishoboye, nta kurobanura kugomba kubamo, buri wese ukeneye ubufasha agomba gufashwa hatitawe ku idini, ururimi, ibara ry’igihugu cyangwa aho akomoka.

Aha ni naho umuntu ahera ashishikariza abantu bafite umutima mwiza wuzuye impuhwe n’urukundo ndetse n’abakirisitu gatorika kwitanga kuko aribyo bizabaha umugisha mu mirimo y’amaboko yabo nka wa mupfakazi wasangiye agafu gake asigaranye n’Umuhanuzi w’Uhoraho, niwo kandi watumye wa mugore atanga ituro ry’igiceri yari afite cyakamutunze.

Ese wowe uruhare rwawe ni uruhe mu gufasha abo baciye bugufi?

Kwigiramo umutima ufasha abandi umuntu ahereye kubo aturanye nabo ariko ntibigarukire aho ahubwo umuntu agafasha n’abandi ahereye kuri abo babaye, abashonje, abarwayi badafite kirwaza, n’abandi bose badafite shinge na rugero ibyo bikorwa byose byiza bigakorerwa n’abo umuntu atazi bityo “ ingororano yacu izaba nyinshi mu ijuru”.

Mu usoza iyi nkru twongeye kwibutsa Umukirisitu ufite umutima w’Urukundo n’Impuhwe yafasha ababaye abinyujije mu buryo bumworoheye yashyiriweho yanyuza inkunga ye kuri konti no 00040-00691286-97 BK yitwa Caritas Kigali/OSC, Mobile Money 0781460747 n’ifishi mu miryangoremezo iriho cachet ya Paruwasi.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 18 Kamena 2018 saa 13:56:43, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   34b04