CARITAS KIGALI

Itangazo ryo kumenyesha

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Mureke twitagatifurizemu bikorwa by'Urukundo n'impuhwe dufasha ababaye

Ubuyobozi bwa Caritas y’Arikidiyosezi ya Kigali, buramenyesha abakristu  bose n’abandi banyarwanda bose bafite umutima mwiza wo gutabara ababaye n’abari mu kaga, ko ukwezi kwa munani ari ukwezi k’urukundo n’impuhwe. Ubuyobozi bwa Kiliziya gatolika mu Rwanda bwashyiriyeho abakristu by’umwihariko n’abantu bose bafite umutima utabara muri rusange kugira ngo bigomwe kubyo batunze n’ibyo bejeje batanga inkunga zitandukanye zo gufasha abakene,abababaye n’abari mu kaga. Buri wese akaba ashishikarizwa kugira icyo yigomwa kugirango yitagatifurize muri ibyo bikorwa byiza by’urukundo n’impuhwe.

Buri wese ufite umutima ukunda kandi ugirira impuhwe abo bavandimwe bacu bababaye ageza inkunga ye  muri Caritas ya Paruwasi gatolika atuyemo cyangwa acumbitsemo. Ku batuye mu mugi wa Kigali bashobora kugeza inkunga yabo kuri Centre Saint Paul hafi ya Kiliziya ya SAINTE FAMILLE. Iyo nkunga ishobora kuba amafaranga, ibiribwa, ibikoresho byo mu rugo, imyenda myiza yo kwambika abadafite icyo kwambara ndetse n’indi nkunga yose umuntu yabona yafasha abakene, ababaye ndetse n’abari mu kaga barusheho kugira  ubuzima bwiza.

Usibye ibyo byavuzwe haruguru kandi, ibindi bikorwa by’urukundo biteganyijwe kuzakorwa ni nko gusura abarwayi, impunzi, abana birera, abashaje, gufasha abanyeshuri b’abakene barihirwa amafaranga n’ibikoresho by’ishuri, gutangira ubwisungane mu kwivuza (mituelle de sante) abatishoboye ndetse no gufasha abahuye n’ibiza…Abo bose bakeneye ko tubahumuriza tubereka ko Imana ibakunda kandi ko natwe tutabinuba.

Uwifuza  gutanga inkunga kandi yashyiriweho ubundi buryo  bwamworohereza: yanyuza inkunga ye kuri konti no 00040-00691286-97 BK yitwa Caritas Kigali/OSC, cyangwa se kuri Mobile Money 0781460747. Aho dutuye kandi naho murahasanga abakorerabushake ba Caritas bafite amabahasha ariho cachet ya Caritas ya Paruwasi mwakwifashisha.

Bavandimwe twibuke rya jambo rya Yezu Kristu aho agira ati « Nari nshonje muramfungurira, mfite inyota mumpa icyo kunywa, nambaye ubusa muranyambika, ndwaye muransura, ndi imbohe muza kundeba,…” Mt 25, 31-40). Pawulo mutagtifu nawe ati “Utanga arahirwa kurusha uhabwa”(Intu 20,35)

 

Imana ibahe umugisha kandi yongere aho mukuye.

 

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien

Umuyobozi wa Caritas y’Arkidiyosezi ya Kigali

                                                                  

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 26 Kamena 2018 saa 11:31:41, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   07463