CARITAS KIGALI

Mu myaka 2 hari ikizere ko nta mwana uzagaragara mu muhanda ari inzerere

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Aha ababyeyi barimo bahabwa abana babo ngo bajye gukomeza kubarerera mu miryango

Ku bufatanye bw’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas Kigali hamwe n’ikigo k’igihugu k’igororamuco NRS biyemeje ko mu myaka 2 gusa nta mwana uzaba ugaragara mu muhanda nk’inzererezi.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), ACP Gilbert Rwampungu Gumira tariki 26 Kamena 2018, mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wabereye muri St Paul mu mu mujyi wa Kigali yagarutse ku ngamba ibi bigo byombi bifite mu guca inzererezi mu gihe k’imyaka 2.

ACP Rwampungu yagize ati“ Mu gihe cy’amezi atandatu ikigo cy’igororamuco cya Gitagata kizaba kimaze kongererwa ubushobozi cyakire abana basaga 400 cyari gisanzwe cyakira.

Impamvu avuga ko bizashoboka nuko kugorora abana bato byihuta cyane bikabafasha gusubizwa mu buzima busanzwe.

Ibi binajyana n’uko mu kigo cya Gitagata hubatswe amashuri ku buryo abana badafite imiryango bazajya bayigamo, kandi umubare w’abakiri ku muhanda si mwinshi ku buryo byananirana kuwubavanamo muri icyo gihe.

Mu gukumira ko mu muhanda hajya abana bashya, avuga ko hari gukorwa ubukangurambaga mu babyeyi, ndetse hakabaho n’ubufatanye bw’ibigo bisanzwe bivana abana mu muhanda ku buryo hari icyizere ko intego icyo kigo gifite izagerwaho bafatanyije n’abandi babifite mu nshingano.

ACP Gilbert Rwampungu Gumira yizera ko inyigigisho z’igororamuco abana bahoze mu muhanda bahabwa n’ikigo cy’umushinga w’Abadacogora n’Intwari wa Caritas ya Kigali, ko zitanga icyizere ko intego ikigo cy’igihugu cy’igororamuco cyihaye yo kuvana abana bose mu mihanda mu myaka ibiri iri imbere izagerwaho nibafatanya.

N’ubwo ikibazo cy’ubukene benshi bagishyira ku isonga mu bituma abana bajya ku muhanda, Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas ya Kigali, avuga ko ipfundo ry’ikibazo ari uburere bwabuze mu miryango imwe n’imwe. Ku bwe ngo umubyeyi udashoboye inshingano zo kurera aba akwiye no kureka kubyara.

Ati“ Ikibazo nyamukuru ni uburere bukeya n’umwanya muto ababyeyi baha abana babo, cyangwa se ntibawubahe bigatuma abana bahinduka inzererezi”.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko ibyo bijyana n’imyitwarire ya bamwe mu babyeyi itari myiza ituma bagira amakimbirane mu ngo.

“Uwinjiye mu nshingano z’ububyeyi aba yinjiye mu nshingano ziremereye, uwakumva atazishobora aba akwiye no kureka kubyara, kuko ni nko gukora akazi utagashoboye”Padiri Twizeyumuremyi.

Akomeza avuga ko ikigo cy’abadacogora n’Intwari iyo gikuye abana mu muhanda babaha inyigisho zitandukanye zituma babasha kwihanganira ibibazo biba mu miryango yabo ku buryo n’iyo basubiyeyo babana na byo kandi bakajya mu ishuri nabo bagakomeza kubaha ubufasha.

Kubufatanye na NRS asanga bazabasha gukemura iki kibazo ariko agasanga uruhare rwa mbere rugomba kuba urw’ababyeyi b’abana.

Irumva Marie Solange waruhagariye ababyeyi b’abana banyuze mu buzima bwo mu muhanda bafashwa n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari atangaza ko ubu imiryango yabo imaze gutera intambwe ibifashijwemo n’abadacogora n’Intwari.

Ati “ ndashima uburyo badufashije kwikura mu bukene kera nacuruzaga agataro ubu ncuruza imyenda kandi umwana wanjye nawe ariga neza kandi abifashijwemo n’iki kigo”.

Aha ninaho avuga ko batahanye ingamba zo gufatanya n’Ikigo cy’Igihugu k’Igororamuco hamwe n’Abadacogora n’Intwari kwita kubana babo kugirango ikibazo cy’abana bo mumuhanda kirangire burundu.

Muri uyu munsi mukuru w’umwana w’umunyafurika hahembwe abana barangije imyuga bahabwa ibikoresho by’ibanze bazifashisha bahanga ubuzima bushya bagiyemo ndetse abana bavuye mu buzima bwo mu mauhanda bahabwa ababyeyi babo barabatahana basubira mu buzima busanzwe.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 27 Kamena 2018 saa 14:26:33, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   33da5