CARITAS KIGALI

Gutakaza inshingano zo kurera niyo ntandaro itera abana kuba inzererezi

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ntawuziryayo Alivera nawe yahujwe n'umwana we nyuma y'imyaka 2 atazi aho aba

Zimwe mu mpamvu zitera abana kuba inzererezi zo mu muhanda biterwa n’ababyeyi batita ku nshingano zo kurera ndetse n’ibibazo bitandukanye biterwa n’abagize  umuryango.

Ibi byatangajwe na bamwe mu babyeyi b’abana bahoze mu buzima bwo mu muhanda ubwo bahuzwaga n’abana babo tariki ya 26/6/2018 cyabaye bizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika mu kigo cya St Paul mu mujyi wa Kigali cyaranzwe n’amarira menshi y’ibyishimo batewe nuko bari bamaze igihe kirekire baraburanye.

Ntawuziryayo Alvera ni umubyeyi w’abana barindwi, avuga ko umwana we wa 5 yagiye mu muhanda afite imyaka 5 bitewe n’uko yaramaze kubyara impanga we ntabe akimwitaho.

Nyuma yuko uyu mwana yabuze urukundo rwa mama we ndetse ntamubonere ibimutunga bihagije byatumye uyu mwana ajya kuba inzererezi.

Ntawuziryayo yiyemerera ko kutita kuri uyu mwana no gutakaza inshingano ze zo kumurera byatumye umwana abona ko atitaweho bituma amucika ajya kuba inzererezi.

Ati“ Uruhare rwanjye ndarwemera naramurangaranye kubera kwita ku mpanga narimukurikije”.

Umwana wa Ntawuziryayo ni umwe mu bana 12 bahujwe n’imiryango yabo n’umushinga Abadacogora n’Intwari wa Caritas y’Arikidiyosezi ya Kigali. Uyu mwana we ari mu kigero cy’imyaka irindwi yivugira ko yivanye mu rugo ajya mu muhanda kubera kutitabwaho na nyina, ariko azakuwuvanwaho n’umushinga Abadacogora n’Intwari wa Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali wita ku kibazo cy’abana bo mu muhanda avuga ko  kuba mu rugo byari bimurambiye bituma agana iy’umuhanda, ariko afite intego y’uko yafatwa akajyanwa kurererwa mu kigo kuko bakimufata yahise asaba ko bamujyana mu kigo cya Gitagata cyakira abana bo ku muhanda.

Ati “Ubuzima bushaririye nanyuzemo nyuma yo gukurikizwa impanga, ni bwo bwabereye intandaro yo kujya ku muhanda”.

N’ubwo ikibazo cy’ubukene benshi bagishyira ku isonga mu bituma abana bajya ku muhanda, Padiri Twizeyumuremyi Donatien uyobora Caritas ya Kigali, avuga ko ipfundo ry’ikibazo ari uburere bwabuze mu miryango imwe n’imwe.

Aha ninaho ahera asaba ababyeyi ko igihe bumva inshingano zo kurera zibaremereye badakwiye no kubyara abana badashoboye kurera.

Ati“ ikibazo nyamukuru n’uburere buke n’umwanya mutoya ababyeyi baha abana babo uwakumva adashoboye kurera no kubyara yabireka”.

Ibi abyemeza ahereye ko bamwe mu babyeyi babasha kurera neza abana babo kandi baba mu miryango ikennye.

Abana umushinga Abadacogora n’Intwari uvana ku muhanda ukabahuza n’imiryango ya bo bakomeza gukurikiranwa bakanafashwa kwiga. Habimana Jean Pierre ni umwe mu bahoze ku muhanda, ubu akaba yemeza ko inyigisho yahawe mu kigo zatumye amenya kwihanganira ibibazo byari byatumye ajya ku muhanda.

Avuga ko yabanje kwigishwa uburyo agomba kubana n’ibibazo biri mu muryango we kandi ko bizageza ubwo bikemuka burundu.

Kuba asubwijwe mu muryango we arabyishimira kuko asanga nta kintu na kimwe kizatuma asubira mu muhanda.

Ababyeyi nabo nyuma yo guhuzwa n’abana babo n’ubwo bamwe imibereho ya bo itahindutse bafashe ingamba zo gukora ibishoboka ngo abana batazongera kubacika.

Imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’igihugu y’abana igaragaza ko abana 2000 bari mu nsi y’imyaka 18 ari bo bakiri mu muhanda, ikigo cy’igihugu cy’igororamuco hamwe n’ibindi bigo bifite mu nshingano zabo kwita ku ban abo mu muhanda bifite intego y’uko mu myaka ibiri iri imbere nta mwana uzaba akibarizwa mu muhanda.

Umwanditsi Mukuru

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 28 Kamena 2018 saa 15:46:56, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   a8490