CARITAS KIGALI

Gukorera ku ntego bizafasha abakristu kubona ibyo bafashisha ababaye mu kwezi k'urukundo n'impuhwe

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abafite ubumuga baguriwe amagare yo kugendamo

Nk’uko buri muntu wese agira intego yibyo akeneye kugeraho ndetse n’ibyo yifuza gukora mu buzima bwe bwa buri munsi bikamufasha kugera ku ntego ye aba yiyemeje, mu kwezi kw’impuhwe n’urukundo kuba mu kwa 8 buri mwaka, buri muntu wese ufite umutima mwiza ndetse n’abakirisitu bose, muri rusange barashishikarizwa kugira intego kubyo bagomba kwigomwa bafasha ababaye.

Aha buri muntu yakwibaza uburyo yagira intego mu bikorwa b’Impuhwe n’Urukundo byo gufasha abari mu kaga, abashonje, abahuye n’ibiza, imfungwa, impfubyi zirera, abapfakazi batishoye n’abandi bantu bose bagezweho n’amakuba atandukanye.

Impamvu yo kugira intego muri uku kwezi kw’impuhwe n’urukundo ni ukugirango uku kwezi kuzagere byibura  ku mafaranga  asabwa gutangwa kugira ngo ibi bikorwa bigerweho byo gufasha ababaye, azabe abonetse kuko hakenewe miriyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bakristu bavandimwe murabizi ko igihugu cyacu cyahuye n’ikibazo cy’ibiza mu mezi 3 ashize kuva mu kwa 2 kugeza mu kwa 5 byangije ibintu bihitana n’ubuzima bw’abantu byangiza n’ibikorwaremezo ariko imiryango yasigaye isigara mu bukene bukabije.

Mu kwezi kw’impuhwe n’urukundo mu nkunga izatangwa hagenwe ko abahuye n’ibiza bahabwa inkunga ingana na miriyoni 25 FRW, abanyeshuri  batishoboye bagafashishwa inkunga ingana na miriyoni  7 FRW, abana b’impubyi  hamwe n’abageze mu zabukuru batishoboye bagafashishwa miriyoni  5 000 000 FRW imfungwa, no gusura abarwayi bigatwara miliyoni 3.

Umuntu ufite umutima utabara kandi mwiza yagombye gutekereza mbere y’uko twinjira mu kwezi nyirizina agatangira kugira icyo yigomwa bikazagera mu kwezi gutaha kwa 8 yamaze kurangiza gutanga inkunga ye.

Aha umuntu yakwigomwa kubyo yejeje, ndetse akaba yatanga indi nkunga y’amafaranga cyangwa ibikoresho by’isuku, imyenda myiza, n’ibindi biribwa bitandukanye byafasha ababaye kugira imibereho myiza.

Bimaze kwinjira mu muco w’abakristu gatolika mu Rwanda ko mu  kwezi kwa 8 buri wese akora iyo bwabaga kugira ngo agire icyo yigomwa abigirira gutabara abari mu kaga haba mu  Rwanda cyangwa mu mahanga.

Ukwezi k’urukundo n’impuhwe ni igihe umukristu Gatolika by’umwihariko n'undi muntu wese w'umutima mwiza yashyiriweho n'abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kugira  ngo yitagatifuze binyuze  mu bikorwa by’urukundo n’impuhwe. Iki gihe giteganyijwe mu kwezi kwa munani kwa buri mwaka, niyo mpamvu  Kiliziya Gatolika mu Rwanda yifuje ko muri uko kwezi, twagaragariza abababaye umutima w’urukundo, tubafashisha ku byo dufite, twitaye ku byo bakeneye koko. Ni ukwezi kandi turushaho kwiyubakira Caritas Nyarwanda.

Icyo dusabwa nk’Abakristu n’abandi bantu b’umutima mwiza

Muri uko kwezi k’urukundo abakiristu twese ndetse n’abandi bantu b’umutima mwiza dusabwa kwamamaza Ivanjili y’urukundo ya Yezu Kristu.Ubu butumwa bukorwa mu buryo butandukanye ariko ubw’ingenzi ubu ni ubwo gushishikariza abandi kugira umutima wo gufasha abakene n’abatishoboye, ndetse no kugira icyo utanga nawe ubwawe, no kwifatanya n’abandi gukora ibikorwa by’urukundo nko kubakira abatishoye, gusura abarwayi n’imfungwa, gutega amatwi no kugira inama ababaye n’abihebye,n’ibindi.

Abashumba ba Kiliziya gatolika bahaye Caritas inshingano yo kwita ku bantu bose batishoboye no gushyigikira iterambere  ry’ikiremwamuntu binyujijwe mu bikorwa by’ubutabazi, iby’ubuzima n’iby’amajyambere. Kugira ngo bigerweho ni uko dukora ubukangurambaga bw’ibikorwa by’urukundo mu Bakristu n,abandi bantu bafite umutima mwiza.

Yezu ati : ≤nimusabe muzahabwa, mushakashake muzaronka, mukomange muzakingurirwa…≥.Mt7,7-8

Mu by’ukuri, Nyagasani Yezu aradusaba kumusanga  mu bababaye n’abari mu kaga ku isi : « Nari nshonje muramfungurira, mfite inyota mumpa icyo kunywa, nambaye ubusa muranyambika, ndwaye muransura, ndi imbohe muza kundeba,…”Mt 25, 31-40). Iri jambo niryo rizaduherekeza igihe tuzaba dushoje ubuzima bwacu hano kw’isi.

Nimube abanyampuhwe nkuko So wo mu ijuru ari umunyampuhwe”Lk6,,36 “  Utanga arahirwa kuruta uhabwa.” (Intu 20,35).

Uko ubwitange buhagaze mu myaka yashize

Ni byiza ko tubagezaho uko mu myaka yatambutse uburyo twitanze mu kwezi k’urukundon’Impuhwe kugirango biduhe ishusho nyayo y’ibyo dukeneye ndetse bidufashe gukomeza kwigomwa kugirango ziriya miriyoni 40 zikenewe kugirango ibikorwa bizakorwa mu kwezi kw’impuhwe n’urukundo bibashe gutunganywa neza.

Mu mwaka 2001, twagize umusaruro ungana n,amafaranga 464 853 frw kuko abakristu bari batarabyumva neza, umusaruro ugenda wiyongera ku buryo nyuma y,imyaka itanu twari turengeje miliyoni cumi, muri 2010 tugera kuri 16 481 448 frw none tugeze kuri 24 545 671 frw. Arikidiyosezi ya Kigali imaze gusaruzaamafaranga angana na miliyoni 194834931 hatarimo ibiribwa n’ibikoresho.

Kugeza ubu, umusaruro wabonetse urashimishije  kuko byatumye abakene bashobora gufashwa n’abaturanyi babo kandi na Caritas y’igihugu ikabasha kugoboka abantu bari mu gihugu no hanze y’igihugu bahuye n’akaga k’amapfa, imyuzure, imitingito, ubuhunzi, n’ibindi biza.

Ibikorwa byakozwe muri iyi nkunga yatanzwe mu myaka yashize Caritas yatabaye abaturage ba Repubulika iharanira demokarasi ya Congo igihe ikirunga kiruka, muri Haiti, muri Zimbabwe, mu Bugesera mu Rwanda, i Gakenke, impunzi z,abarundi n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Ni mucyo twigomwe natwe uyu mwaka twongere twitagatifurize mu bikorwa by’urukundo dufasha ababaye kugirango tubihererwe umugisha mubyo dukora byose.

Uwifuza  gutanga inkunga kandi yashyiriweho uburyo  bwamworohereza: Yanyuza inkunga ye kuri konti no 00040-00691286-97 BK yitwa Caritas Kigali/OSC, cyangwa se kuri Mobile Money 0781460747. Aho dutuye kandi naho murahasanga abakorerabushake ba Caritas bafite amabahasha n’amafishi ariho cachet ya Paruwasi mwakwifashisha.

Bavandimwe twibuke rya jambo rya Yezu Kristu aho agira ati « Nari nshonje muramfungurira, mfite inyota mumpa icyo kunywa, nambaye ubusa muranyambika, ndwaye muransura, ndi imbohe muza kundeba,…” Mt 25, 31-40). Pawulo mutagtifu nawe ati “Utanga arahirwa kurusha uhabwa”(Intu 20,35).

Umwanditsi Mukuru

                                   

 


Byanditswe : tariki ya 09 Nyakanga 2018 saa 15:20:12, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   ce061