CARITAS KIGALI

Kwigisha ubugeni abana bakuwe mu muhanda n’inzira yo kubafasha kwiteza imbere

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Uyu mwana arimo kwiga gusiga amarangi

Abarezi bo mu kigo cy’Abadacogora n’Intwari muri Cariats ya Kigali bigisha ubugeni n’ubuhanzi abana bakuwe mu muhanda, kugirango babafashe guteza imbere impano zabo.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas ya Kigali atangaza ko abana iyo babakuye mu muhanda babajyana mu mashuri kwiga ariko bakanabigisha ubugeni no kubyina kugirango babafashe guteza imbere impano bifitemo.

Padiri ahamya ko impano bifitemo iyo bazikoresheje neza zibafasha kwiteza imbere ndetse zikabafasha kumenya kuzikoresha neza zikabahindurira ubuzima baba baranyuzemo bwo mu muhanda kuko babuhuriramo n’ibintu byinshi kandi bitari byiza.

Ati “ twebwe icyo dukeneye nuko abana bahinduka kandi neza bakavamo abantu bifitemo impano zitandukanye twe tukabafasha kuzikoresha neza no kuzibyaza umusaruro.”

Izo mpano z’abana zibafasha no guhinduka, kwiyubaka no kwigirira ikizere uwazize neza bikamufasha kwiteza imbere.  

Zimwe muri izo mpano harimo kubyina imbyino za gakondo n’imbyino zigezweho, guhimba no gukina ikinamico, kwerekana imideri, gukora amasaro n’inigi, gushushanya no kwandika ku myenda, ndetse no gukora ibipupe.

Izi nyigisho zihabwa abana batandukanye guhera ku myaka 7 kugeza kuri 21 y’amavuko.

Ubu bugeni biga bashobora kubukora mu buzima baba bagiyemo hanze bakabubyaza umusaruro bikabafasha kubinjiriza amafarnga make yo kwikenura.

Raporo yakozwe mu mwaka wa 2015 ku isuzumamyifatire ryakozwe ku bana bize guhimba no gukina ikinamico, yemeza ko umwana wakinnye ikinamico y’ubuzima bwe nyuma yo gukurwa ku muhanda usanga yarahindutse mu gihe gito kandi yifitiye ikizere bitewe n’uko yahawe  amahirwe yo gufashwa gukina ibyiyumviro n’amarangamutima aterwa n’ubuzima yabayemo ku muhanda ndetse n’ayo aterwa  n’icyamuteye kujya ku muhanda.

Mu mwaka wa 2016, izi nyigisho z’ikinamico zahawe abana b’abahungu n’abakobwa bagera ku ijana na makumyabiri (120) bakuwe ku muhanda n’ibigo by’Abadacogora n’Intwari babyiga amezi 3 gusa.

Naho gushushanya ku myenda byigwa n’abana mirongo ine (40) bigaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Kwerekana imideri byatojwe abana b’abakobwa n’abahungu 30. Gukora ibipupe byigwa n’abana icumi(10). Byitabiriwe ahanini n’abana b’abakobwa. Igikorwa cyo gukora inigi n’amasaro mu mpapuro byigwa n’abana 15.

Gitoya Elisa ni umwana wize ubugeni bwo gushushanya ku myenda avuga ko abibonamo umwuga uzamutunga kuko yabyize nk’umwuga ubu akaba abasha kwinjiza amafaranga ayakuye mu gushushanya ku myenda.

Iyo yabonye ibiraka abasha gukorera ibihumbi bisaga ijana mu kwezi ndetse akaba yayarenza.

Ati “ mbona ibyo gukora ubukorikori ari byiza bizamfasha kwibeshaho, kuko nubu nibyo bintunze”.

Donatha Mukeshimana yafashijwe mu mpano ye yo kubyina no kwerekana imideri atangaza ko izamufasha kuyibyaza umusaruro kuko azabikora nk’umwuga ndetse afite n’inzozi zo gushinga itorero bakajya babyinira abageni n’ibindi birori bitandukanye bikamwinjiriza amafaranga.

Kugeza ubu umubare wose w'abana bigishijwe kubyina imbyino za gakondo n’imbyino zigezweho, guhimba no gukina ikinamico, kwerekana imideri, gukora amasaro n’inigi, gushushanya no kwandika ku myenda, ndetse no gukora ibipupe kugeza ubu ni abana 15, abari kubyiga muri uyu mwaka wa 2018 ni abana 122.

 

Umwanditsi Mukuru

 

 


Byanditswe : tariki ya 11 Nyakanga 2018 saa 15:58:38, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   94bf1