CARITAS KIGALI

Kunyura mu buzima bwo mu muhanda ntibyababujije kuvamo abagabo bahamye

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Kayiranga Jean Damascene ashima ko bamufashije kwiga akabasha guteza imbere umuryango we

Nyuma yo guca mu bibazo bitandukanye bigatuma bajya kuba inzerere mu muhanda bakaza gufashwa n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya caritas ya Kigali ubuzima bwabo bwarahindutse kubera iterambere bamaze kugeraho.

Habimana Jean Paul avuga ko yageze mu kigo cy’Abadacogora n’Intwari mu mwaka wa 1996 ubuzima iwabo bwari bwanze ajya gushakishiriza ubuzima mu mujyi wa Kigali.

Yaje guhura n’abakozi b’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari bamujyana ku mwitaho bamwigisha n’umwuga wo gusudira ubu abasha kwinjiza ibihumbi 80 buri kwezi.

Turikumana Jean Claude nawe avuga ko yageze muri iki kigo mu mwaka wa 1996 yigishwa umwuga wo kudoda none ubu yinjiza ibihumbi 120 buri kwezi amufasha kwibeshaho n’umuryango we.

Ati “ icyo nemeza nuko abana bose bitaweho bavamo abagabo n’abagore beza kuko bafite impano ziba zipfukiranywe”.

KAYIRANGA JEAN DAMASCENE nawe atangaza ko yagezemu mu kigo cy’Abadacogora n’Intwari mu mwaka wa 2012 yafashijwe kwiga abona impamyabumenyi y’ikiciro cya nyuma cya Kaminuza. Ubu ni muganga ubasha kwinjiza ibihumbi 350 mu kwezi.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien uyobora Caritas ya Kigali yishimira intambwe aba bana bateye bakagera ku iterambere akavuga ko ari ikimenyetso kerekana ko buri muntu wese akwiye guharanira uburenganzira bw’umwana kugirango hasigasirwe ko yavamo umuntu uhamye.

Avuga ko nubwo ikigo cy’Abadacogora n’Intwari bafata abana bakabakura mu muhanda banabafasha kugira icyo bigezaho kuko babigisha ibintu bitandukanye hakurikijwe icyo buri wese ashoboye n’impano yifitemo.

Mu mwaka wa 2017, ibinyujije mu bigo byayo uko ari bine by’Abadacogora n’Intwali, Caritas Kigali yafashije abana 580 bahoze mu muhanda harimo abakobwa 258. Muri abo bana, 365 barimo abakobwa 172 bafashijwe kwiga mu mashuri abanza, 33 barimo abakobwa 11 bafashwa kwiga mu mashuri yisumbuye, naho 60 barimo abakobwa 16 bafashwa kwiga mu mashuri y’imyuga. Naho abana bagera kuri 122 bakuwe ku muhanda bakirwa kandi bafashirizwa mu kigo cy’Abadacogora n’Intwali giherereye mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru.

 Umwanditsi Mukuru

 

 


Byanditswe : tariki ya 12 Nyakanga 2018 saa 12:41:45, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   69860