CARITAS KIGALI

Sobanukirwa ukwezi k'Urukundo n'Impuhwe n'ibikorwa biteganyijwe kuzakorwamo n'abagomba kubikorerwa

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Tumenye tunasobanukirwe neza ukwezi k'Urukundo n'Impuhwe

1.Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe ni iki?

Ukwezi k'urukundo n'impuhwe n'igihe umukristu gatolika by’umwihariko n'undi muntu wese w'umutima mwiza yashyiriweho n'abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda ,kugira  ngo yitagatifuze binyuze  mu bikorwa by’urukundo.Iki gihe giteganyijwe mu kwezi kwa munani kwa buri mwaka.Kiliziya Gatolika mu Rwanda yifuje ko muri uku kwezi, twagaragariza abababaye umutima w’urukundo ,tubafashisha ku byo dufite, twitaye ku byo bakeneye koko.Ni ukwezi kandi turushaho kwiyubakira Caritas Nyarwanda ishingiye ku bushobozi bw’abakristu bayo aho guhora dutegeye abandi amaboko.

2.Amateka y’ukwezi k’urukundo n’impuhwe

Inteko rusange ya Caritas Rwanda imaze kubona ko isura nyayo ya Caritas itangiye guhindanywa n’umuco wo gusabiriza wari ugiye kutwokama nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi muri 1994, yasabye abakristu b’Abanyarwanda kwiyubakira Caritas nyarwanda iwabo, mu miryangoremezo yabo, kugirango bo ubwabo bajye bafasha abatishoboye baturanye mu byo bashobora kubona aho iwabo batagombye kubohereza kuri Paruwasi cyangwa mu zindi nzego kwifashishayo.Ibyo bikaba bihuje n’itegeko rya Nyagasani Yezu aho agira  ati:“Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu” (Mt 14, 16).

Icyemezo cyo gushyiraho ukwezi k’urukundo n’impuhwe cyafashwe mu nama nama y’Inteko rusange ya Caritas Rwanda yateranye mu kwezi k’Ukuboza 1997, kimenyeshwa amaparuwasi yose mu kwezi kwa Nyakanga 1998. Nubwo hose batahise bakitabira, ikigaragara nuko magingo aya  abakristu batari bake bamaze kubisobanukirwa ku buryo umusaruro ugenda wiyongera uko imyaka igenda ihita indi igataha ku buryo ndetse kugeza ubu

 Ngicyo icyo Ukwezi k’Urukundo n’impuhwe kugamije.

Bimaze kwinjira mu muco w’abakristu gatolika mu Rwanda ko muri uku  kwezi buri wese akora iyo bwabaga kugira ngo agire icyo yigomwa abigirira gutabara abari mu kaga haba mu  Rwanda cyangwa mu mahanga.

3.Icyo dusabwa nk’abakristu n’abandi bantu b’umutima mwiza

Muri uku kwezi k’urukundo abakristu twese ndetse n’abandi b’umutima mwiza dusabwa kwamamaza Ivanjili y’urukundo ya Yezu Kristu.Ubu butumwa bukorwa mu buryo butandukanye ariko uwb’ingenzi ubu:gushishsikariza abandi kugira umutima wo gufasha abakene n’abatishoboye, kugira icyo utanga nawe ubwawe, ndetse no kwifatanya n’abandi gukora ibikorwa by’urukundo nko kubakira abatishoye, gusura abarwayi n’imfungwa, gutega amatwi no kugira inama ababaye n’abihebye,n’ibindi.

Mu by’ukuri, Nyagasani Yezu aradusaba kumusanga  mu bababaye n’abari mu kaga ku isi :

« Nari nshonje muramfungurira, mfite inyota mumpa icyo kunywa, nambaye ubusa muranyambika, ndwaye muransura, ndi imbohe muza kundeba,…”Mt 25, 31-40). Iri jambo niryo rizatucira urubanza igihe tuzaba tuvuye muri ubu buzima bwa hano ku isi.

“Nimube abanyampuhwe nkuko So wo mu ijuru ari umunyampuhwe”Lk6,,36

“Utanga arahirwa kuruta uhabwa.”(Intu 20,35)

Muri uko kwezi rero, aba ari umwanya mwiza wo kugaragaza ukwemera kwacu mu bikorwa by’urukundo.

Ngwino unsure dusangire ubuzima !!!

4.4. Uko umusaruro uvuye mu kwezi k’urukundo n’impuhwe ukoreshwa

Ku musaruro wose uturutse mu nzego zose za Paruwasi, Caritas ya Paruwasi isigarana kimwe cya cya kane cyawo (1/4) kigafasha abakene n’abatishoboye bo muri paruwasi,naho bitatu bya kane (3/4) bisaranganywe ku rwego rwa Caritas ya Diyosezi na Caritas Rwanda ku buryo bungana kugira ngo hafashe n’abahandi batari ab’iwacu gusa.

Kuri izo nzego zose za Kiliziya, ibyabonetse bifasha bifasha abanyeshuri batishoboye mu myigire yabo,abahuye n’ibiza bitandukanye, abatagira icumbi, abadafite ifunguro rya buri munsi, abatabasha kwivuza n’ibindi. mu nzego zose.

Usibye rero inkunga y’ibkoresho n’amafaranga,muri uku kwezi dushobora no gufasha abakene n’abatishoboye ku bundi buryo  nko kubaha umubyizi mu buhinzi bwabo, kubasura tukabafasha kuva mu bwigunge, gusura abarwayi kwa muganga, gusura imfungwa, n’ibindi.

Mu gufasha abakene n’abatishoboye, nta kurobanura kugomba kubamo;buri wese ukeneye ubufasha kandi tubufite tugomba kumugeraho hatitawe ku idini ,ururimi ,ibara ry’uruhu cyangwa aho akomoka.

N’ubwo muri uyu mwaka twahuye n’ibiza bitandukanye byadusigiye ibibazo hamwe na hamwe ,turizerako umutima w’urukundo utiburira.Uwo mutima niwo utuma umupfakazi asangira agafu gake asigaranye n’Umuhanuzi w’Uhoraho, niwo kandi watumye wa mugore atanga ituro ry’igiceri yari afite cyakamutunze.

Ese wowe uruhare rwawe ni uruhe mu gufasha abo baciye bugufi?

Twigiremo umutima ufasha abandi duhereye ku bo duturanye ariko kandi dufashe n’abandi tutazi, bityo ingororano yacu izaba nyinshi mu ijuru.

Uwifuza kudufasha gufasha abababaye yanyuza inkunga ye kuri konti no 00040-00691286-97 BK yitwa Caritas Kigali/OSC, Mobile Money 0781460747 n’ifishi mu miryangoremezo iriho cachet ya Paruwasi.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 23 Nyakanga 2018 saa 11:03:56, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   9d596