CARITAS KIGALI

Ni iki kiri mu gutwi gikurura imibu?

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Sobanukirwa byinshi ku gasimba k'Umubu

Ni iki kiri mu gutwi gikurura imibu? Ese hari abantu baryohera imibu kurusha abandi? Umugore utwite kuki akurura imibu? Ese harabantu bafite amaraso akurura imibu?

Mu gutegura iki cyegeranyo, hifashishijwe ubushakashatsi bw’abarimu bo mu ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya California ndetse n’aba kaminuza ya Washington muri leta zunze ubumwe za Amerika, hifashishije kandi amakuru yavanywe ku rubuga rwa internet www.mosquitoreviews.com n’igitabo cyitwa Pourquoi le moustique bourdonne à nos oreilles cyanditswe na Verna Aardema.

Muri iki kegeranyo tugiye kureba ku gasimba k’umubu gakunze kurangwa no kuruma umuntu ndetse imwe mu bwoko bw’umubu ukamutera indwara ya marariya.

Tubana na yo mu ngo, tugendana na yo mu nzira, kenshi tukayisanga aho tugiye hose, muri make imibu ni nk’abaturanyi bacu ba buri munsi.

Imiterere y’ahantu dutuye, uburyo tuhagirira isuku n’uburyo tugirira isuku imibiri yacu, bigira uruhare mu kudukururira cyangwa kuturinda imibu.

Umuntu abivuze mu yandi magambo, turi umuhigo wa buri munsi w’imibu, kuko iduhiga ngo itunyunyuzemo amaraso.

Abantu benshi bakunze kwinubira uburyo imibu ibabangamira kuko iyo umubu urumye umuntu hari ubwo abyumva nk’aho bamuteye urushinge.

Igikunze kubangamira abantu ariko, n’uko mu masaha y’ijoro akenshi umubu uduhirira mu gutwi k’umuntu uryamye yanawirukana nyuma y’akanya gato ukagaruka ku gutwi.

Kuba umwuka imibiri yacu isohora ukurura imibu, bihita byumvikanisha impamvu igihe umuntu aryamye imibu yibanda cyane kuduhirira mu gutwi kurusha ibindi bice by’umubiri.

Abashakashatsi batandukanye hirya no hino ku isi, bagaragaje ko uretse ibice by’umubiri binyuramo imyanda yasigaye nyuma y’igogora, ugutwi ari kimwe mu bice by’umuntu bigira umwanda cyane cyane mu gice cy’imbere aho umuntu atareba.

Iyo udahanagura amatwi neza kandi buri munsi, ubukurugutwa bamwe bita earwax buza mu matwi ya we buzana impumuro bivugwa ko ikurura imibu cyane, ukaba wayirukana hejuru y’ugutwi kwawe ikagenda ariko hashira akanya gatoya ikagaruka.

Kubona umubu uguruka mu byerekezo bitandukanye ugana ahari urumuri, ndetse no kuwumva uduhira mu gutwi kwawe nk’aho wayobewe igice ushaka kukurumaho, ushobora gutekereza ko umubu ari agasimba k’amafuti karuma umuntu bigatunguye cyangwa se kakabigeraho ku bw’amahirwe.

Nyamara ariko kugira ngo umubu umenye ahari umubiri w’umuntu kugeza n’aho umusanga mu mashuka, ukoresha ibice biwugize birimo icyumva impumuro, ikireba n’icyumva ubushyuhe bw’umubiri w’umuntu.

Ibi byagaragajwe n’abashakashatsi b’ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya California ndetse n’aba kaminuza ya Washington muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Bifashishije za camera na programu ya mudasobwa yabafashaga kureba amashusho mu buryo bwa 3D, bakoreye ubushakashatsi ku mibu yo mu nzira yo mu nsi y’ubutaka izwi nka tunnel.

Muri iyo nzira yo mu nsi y’ubutaka bashyizemo amababa y’inyoni, afite impumuro ya dioxide de carbone cyangwa gaz carbonique, bagamije kuhahindurira impumuro, bashyiramo ikizinga cy’umukara hasi kugira ngo hazemo indi shusho idasanzwe, ndetse bashyiramo n’ibirahuri byashyuhijwe, kugira ngo hajyemo ubushyuhe bujya kumera nk’ubw’umubiri w’umuntu.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byagaragaje ko kuva ku ntera iri hagati ya metero 10 na 50, imibu ishobora kumva impumuro ya gaz carbonique. Ibi byahise bihamya ubundi bushakashatsi bwari bwakozwe mbere bukagaragaza ko nta maraso y’umuntu aryohera imibu kurusha andi, ahubwo biterwa n’igipimo cya gaz carbonique umubiri w’umuntu usohora, urugero nk’iyo urwaye cyangwa wanyoye inzoga.

Gusa ariko nanone ngo hari bimwe mu byiciro by’amaraso bizwi nka groupe sanguin bikurura imibu kurusha ibindi. Imibu ngo ihitamo abantu bafite groupe sanguin O hafi inshuro ebyiri, ugereranyije n’abafite groupe sanguin A.

Abantu bakora imyitozo ngororamubiri na bo bakurura imibu cyane kurusha abatayikora, kuko imibu yumva cyane acide lactique, acide urique, ammoniac n’ibindi bintu byose biboneka mu byuya, kandi imibu igakururwa n’ubushyuhe bw’umubiri w’umuntu wakoze imyitozo ngororamubiri.

Abandi bantu bakurura imibu kurusha abandi, ni abagore batwite, kuko basohora dioxide de carbone ku gipimo gisaga 21%, ugereranyije n’iyo abandi bantu basohora. Gukurura imibu kwa bo kandi binasobanurwa n’uko igipimo cy’ubushyuhe mu mibiri ya bo kiba cyazamutse cyane, ugereranyije n’umubiri w’umugore udatwite.

Ibi bivuze ko mu gihe umubiri wawe waba usohora umwuka udakurura imibu, mu yandi magambo udasohora gaz carbonique cyane, waba ufite amahirwe yo kutagira aho uhurira n’imibu, ariko nanone ntibikuraho ko ugomba kurwanya ibihuru bigukikije no gusiba ibinogo birekamo amazi hafi yawe.

Abashakashatsi bagaragaje ko kuduhira kw’imibu n’ubwo bibangamira umuntu, ari uburyo bwiza ku mibu butuma ibangurirana.

Umushakashatsi w’umunyamerika witwa Dr. Louis M. Roth yamaze igice kinini cy’ubuzima bwe akora ubushakashatsi ku mibu. Mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi ubwo yakoraga ubushakashatsi ku mibu itera indwara yitwa Yellow fever yasanze imibu y’ibigabo idakunze kumenya ko ibigore biyiri hafi igihe bitari kuduhira, agaragaza ko igihe cyose ibigore bigurutse bigatangira kuduhira, imibu y’ibigabo ihita igira ubushake bwo kubangurira imibu y’ibigore.

Ikindi umuntu atabura kuvuga, ni uko imibu y’ibigabo n’ibigore yose iduhira, ariko ni gake cyane umubu w’ikigabo uzaduhirira mu gutwi kwawe kuko wo udakeneye kukunyunyuza amaraso. Imibu y’ibigabo iba iri kunyunyuza amazi ava mu ndabo, udukoko dukwirakwiza kugira ngo habeho ukubangurirana kw’ibimera, ibyo bita pollination mu rurimi rw’icyongereza.

Imibu y’ibigore rero kenshi ni yo izagutesha umutwe, kuko yo iba ikeneye amaraso yawe kugira ngo amagi yateye akure, kandi ayo maraso nta handi yava uretse ku bantu no ku nyamaswa.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 27 Nyakanga 2018 saa 09:37:20, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   d3baa