CARITAS KIGALI

Abumva ko inshingano zo kurera ziremereye bakwiye kureka kubyara- Caritas Kigali

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali

Padiri Twizeyumuremyi Donatien uyobora Caritas ya Kigali, avuga ko ipfundo ry’ikibazo cyo kujya mu mihanda kw’abana, ari uburere bwabuze mu miryango imwe n’imwe.

Zimwe mu mpamvu nyamukuru  basanga zitera ubuzererezi n’ikibazo cy’ababyeyi batita kubana ngo babahe ibyangombwa by’ibanze bigatuma abana bajya gushakira ibisubizo by’ibibazo bafite mu muhanda muryango wabo aho bitari.

Aha ninaho ashingira asaba ko umubyeyi wese utabasha kubahiriza inshingano zo kurere umwana we adakwiye no kubyara.

Ati “ kubyara umwana utazabasha kurera birutwa no kumwihorera kuko biteza ikibazo muri sosiyete nyarwanda”.

Ku kibazo cy’ubukene nacyo kiri mu biza ku isonga ariko Padiri Twizeyumuremyi Donatien avuga ko nabwo buzanwa n’ababyeyi badakorera abana babyaye ngo babahe ibyibanze bibatunga.

Akaba ari nayo mpamvu mu byo Caritas Kigali ikora kugirango ifashe imiryango yabo bana harimo kubatera inkunga yo gukora udushinga duciriritse kugirango babone uko bita kuri abo bana.

Nubwo Padiri Twizeyumuremyi avuga ko gutakaza inshingano zo kurerea aribyo bitera abana kujya kuba inzererezi zo ku muhanda ababyeyi bo basanga atari byo kuko abenshi babiterwa n’ubukene.

Umwe mu bana wakuwe mu muhanda n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari nyuma akaza gusubizwa mu muryango we uri mu kigero cy’imyaka irindwi yavuze ko yagiye ku muhanda amaze kubona ko nyina atamwitayeho, kuko atabashaga kumubonera ibyibanze akeneye. 

Uyu ngo yafashe icyemezo cyo kujya ku muhanda, ariko afite intego yo kwishyikiriza abafata inzererezi kugira ngo bamujyane kurererwa mu kigo. Agira ati “Narindi mu muhanda ndifatisha, nabonaga mu rugo batabishobora mpitamo kwigira mu muhanda kuko nari narabuze ibiryo nahise mbabwira ngo banjyane i Gitagata”

Umubyeyi w’uyu mwana yitwa Ntawuziryayo Alvera. Yemera uruhare rwe mu kuva mu rugo k’umwana we, n’ubwo ari uruhare rutamuturutseho kubera ibibazo by’amikoro.

Ati “Ndi umubyeyi w’abana barindwi, barimo impanga nabyaye nyuma ari zo zikurikira uyu. Amaze kubona ko ntakimwitaho nsigaye nita ku mpanga yatangiye kuzerera”.

Ntawuziryayo atekereza ko icyajyanye umwana we mu muhanda ari uko yabonaga atacyitaweho ngo amuhe urukundo cyane kuko yari asigaye yita kuri izo mpanga, ariko agahamya ko no kubona amafunguro na byo ko byari ikibazo.

Yemeranywa na Padiri Twizeyumuremyi kuko aho kubyara abana umuntu adashoboye kurera yabyihorera kuko usanga akenshi ingaruka ziza kubana.

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 22 Kanama 2018 saa 12:57:53, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   51f22