CARITAS KIGALI

Imfashanyo ikusanywa mu kwezi kw’Urukudo n’Impuhwe ihabwa bande kandi batoranywa nande?

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abarwayi bo mu bitaro bya masaka barimo bahabwa ibyo kurya n'ibikoresho by'isuku

Abazahabwa inkunga yakusanyijwe mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe batoranywa n’abantu babazi, kandi baturanye mu Miryangoremezo batuyemo, bakurikije uburemere bw’ibibazo bafite.

Abakene n’abatishoboye ndetse n’abandi bantu bari mu kaga, abagezweho n’amakuba ndetse n’ibiza bitandukanye kandi bigoye kubyivanamo, nibo bafashishwa imfashanyo iba yatanzwe n’abakristu hamwe n’abandi bantu b’ubumutima mwiza mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe.

Muri kwezi kwa munani ni ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe aho buri mukristu wese asabwa kugira ngo yigomwe ikintu cyose cyo gufashisha ababaye.

Narame Gratia umukozi wa Caritas Kigali akaba n’umuhuzabikorwa w’iki gikorwa cy’ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe muri Arikidiyosezi ya Kigali atangaza ko igikorwa cyo gutoranya abazafashwa gikorerwa mu Miryango remezo kuko aribo bazi kandi babana umunsi kuwundi n’abatishoboye bakeneye inkunga.

Igikorwa cyo guhitamo abakeneye inkunga kurusha abandi gikorwa muri cya gihe abakristu bo mu Muryangoremezo bahuriye hamwe mu isengesho ,basangira ijambo ry’Imana ndetse banasangira ubuzima. Muri iri sangirabuzima, banahanahana amakuru ku mibereho y’abatuye mu Muryangoremezo, bakaza kubona ko muri bo hari abatameze neza bakeneye gufashwa.

Abagize Umuryangoremezo kandi, banafatanya n’inzego z’ibanze iyo bibaye ngombwa kugira ngo hamenyekane ikiciro cy’ubudehe ugomba gufashwa abarizwamo, kuko ubusanzwe ufashwa yagombye kuba ari ku rutonde rw’abari  mu cyiciro cy’abatishoboye (icya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe). Birashoboka ariko ko uwahuye n’ibibazo yaba atarasanzwe kuri uru rutonde, icyo gihe ikibazo cye kigwaho ku buryo bwihariye.

 Mu mashuri naho abatishoboye batoranywa n’abanyeshuri bigana ndetse n’abarezi babo kuko ari bo baba babana nabo umunsi ku munsi.

Aha atanga urugero rw’umunyeshuri utabasha kurya saa sita kubera kubura amafaranga yo gutanga ku ishuli ndetse ugasanga nta myambaro n’ibikoresho afite bihagije by’ishuri.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien, umuyobozi wa Caritas Kigali asanga ubu buryo aribwo  butanga icyizere ko iyo nkunga koko ihabwa abayigenewe kuko nta kimenyane kiba cyabayemo mu guhitamo abagomba gufashwa.

Aha aboneraho no kwibutsa ko ufashwa atari umukristu Gatolika gusa, ahubwo ko ari wawundi wese ukeneye ubufasha hatitawe ku idini, ururimi, ibara ry’uruhu, aho akomoka n’ibindi nk’ibyo bitandukanya abantu.

Abatoranyijwe gufashwa, inkunga bayiherwa mu miryangoremezo batuyemo. Iyo bigaragaye ko Umuryangoremezo udashobora kubaha ubufasha bakeneye,bahabwa urupapuro rubohereza kuri Santarali, aha naho iyo binaniranye boherezwa kuri Paruwasi, iyo Paruwasi itabishoboye, itanga icyemezo cyohereza ufashwa ku rwego rwa Diyosezi. Aha naho iyo binaniranye,uyu muntu ashobora gutabarizwa ku rwego rwa Caritas Rwanda.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali ashimira kandi abakorerabushake ba Caritas mu miryangoremezo no mu nzego zindi za Caritas, uburyo uwo murimo bawukora neza. Kuko ni umurimo usaba ubwitange bukomeye nka bwabundi bwaranze abadiyakoni ba mbere bashinzwe uwo murimo (Intumwa 6,1-7).

Aha aboneraho gushishikariza abantu gukomeza gutanga uko bifite kugira ngo bitagatifurize muri ibyo bikorwa bafasha ababaye n’abari mu kaga.Ati “Nimube abanyampuhwe nkuko So wo mu ijuru ari umunyampuhwe”Lk6,,36. Akongera ati mwibuke kandi ko “Utanga arahirwa kuruta uhabwa.”(Intu 20,35).

Anashimira abitanze kuko bamaze kwakira inkunga z’ibintu bitandukanye byagiye bitangwa n’abakristu ndetse n’abandi bantu b’umutima mwiza kugirango bafashe imbabare n’abatishoboye.

Uwifuza kudufasha gufasha abababaye yanyuza inkunga ye kuri konti no 00040-00691286-97 BK yitwa Caritas Kigali/OSC, Mobile Money 0781460747 n’ifishi mu miryangoremezo iriho cachet ya Paruwasi.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 22 Kanama 2018 saa 15:11:15, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   494f5