CARITAS KIGALI

Menya uburyo wafasha umwana wabaswe n’ibiyobyabwenge

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Umwana wamurinda ibiyobyabwenge agakira

Abantu benshi bakunze kubona umwana wanyweye ibiyobyabwenge bakamufata nk’umwana utabasha kuvamo umuntu muzima wagirira akamaro abandi ndetse n’igihugu ariko iyo yitaweho abasha kubireka kandi akavamo umuntu uhamye.

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari gikorera muri Caritas Kigali kita ku bana bo mu muhanda Mushashi Josiane atangaza ko iyo bari mu gikorwa cyo gukura abana mu muhanda babajyana mu kigo cyabo kugirango babafashe kubagorora avuga ko iki kibazo bahura nacyo kuko abana benshi bavana mu buzima bwo mu muhanda baba bafata ibyobyabwenge bwo mu bwoko butandukanye.

Ati “ Icyambere na mbere tubafasha ni ukubatega amatwi hagamijwe kumenya ubwoko bw’ibiyobyabwenge yafashe, igihe yatangiriye kubifata, n’ingaruka byamugizeho”.

 

Mushashi avuga ko hari ingaruka zigaragara inyuma n’iziri imbere zigaragazwa n’ibimenyetso cyangwa imico n’imyitwarire umwana agaragaza iyo yabifashe.

 

Bimwe mu byo bakora bafasha uwafashe ibiyobyabwenge kubicikaho nukumurinda kongera guhura nabyo ndetse bagatangira kumukorera ubujyanama bw’uburyo agomba kubireka.

Aha avuga ko nta gihe kizwi bishobora kumara kugirango uwabinyoye ngo abireke kuko biterwa ni ubushake ufashwa afite mu kubireka.

Mushashi avuga ko biterwa kandi na none n’ubwoko bw’ibiyobyabwenge yafashe n’igihe yamaze abifata. Uretse na none ko ingaruka za byo zitagaragara vuba ku mwana nk’uko izo mu bwoko bwa cocaine, colle, n’ibindi byatsi birimo urumogi.

Abana bakira mu kigo cy’abadacogora n’intwari n’abana akenshi bakunze kuba barafashe kore(Colle) bakajya bayinyunyuza. Kore rero yangiza mu bwonko , umwana agahorana udusebe ku ruhu, iminwa yumye kandi amaso agatukura, arazengerezwa akadandabirana. Kugira ngo ayicikeho ni ukuyimurinda gusa kuko nta ngaruka agira iyo ayiretse arakira.

Mu gihe usanga urumogi rwo uwabaswe na rwo (addicted) iyo akibireka asa n’urwaye akabura ubushake bwo kurya (appetite) agakenera kugaburirwa bihagije no kumuha ibyo kunywa kugira ngo agarure imbaraga.

Umuhuzabikorwa w’ikigo kita kuri aba bana bo mu muhanda ahamya ko abana iyo bakorewe ubujyanama bakitabwaho n’umukozi ubishinzwe bhinduka bakabasha kwiga kandi bagasinda neza.

Aha ni naho ahera asaba abantu bose kwita ku bana bo mu muhanda cyane cyane bakamenya n’uburyo babafasha igihe bahuye nuwafashe ibiyobyabwenge.

Zimwe mu nzira zo ku mufasha nukubimurinda no kumuganirirza ku bubi bwabyo , no gukomeza kumukorera ubujyanama ndetse ukamufasha guhindura ubuzima umukundisha ishuri no kumwereka akamaro bizamumarira nabireka.

Avuga ko kuri iki kibazo cyo gufasha abana banywa ibiyobyabwenge bashatse umukozi uhoraho ufute impamyabumenyi mu bijyanye n’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu (psycholigiste) ugomba gufasha bene aba bana baba baranyweye ibiyobyabwenge kugirango abafashe guhindura imyitwarire.

Umwana wanyuze mu buzima bwo mu muhanda akanywa no kukiyobyabwenge cy’urumogi twahaye izina rya Munezero avuga ko akiri mu buzima bwo mu muhanda yafataga ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi (Colle) ariko nyuma yaje kujyanwa Iwawa kugororerwayo abasha kubireka ubu yibeshejejeho akora umwuga w’ubwubatsi.

Iki ni kimwe mu kimenyetso ndetse n’ubuhamya bwafasha abantu bose kwita kuri aba bana bakareka ibiyobyabwenge kuko nyuma yo kubireka bagirira umuryango nyarwanda akamaro.

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 29 Kanama 2018 saa 13:40:57, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   29eb8