CARITAS KIGALI

Gufasha abatishoboye ntibisaba kugira byinshi ahubwo ni umutima

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Aha Padiri Twizeyumuremyi Donatien yahaga imfashanyo umunyeshuri

Gutanga ugamije gufasha abakeneye ntibisaba ko umuntu aba afite  ibintu byinshi ahubwo bisaba kwigomwa kuri bike ufite ugaha abakene maze nawe Imana ikaguha umugisha.

Ibi byatangajwe na Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali mu kiganiro yacishije kuri radio Maria muri uku kwezi kwahariwe Urukundo n’Impuhwe ashishikariza abakristu kwigomwa muri bike bafite bafasha ababaye.

“Kandi umukene singomba ko tumufashisha ibyo twasaguye. Ahubwo umutima ufasha abakene ni wo w’ibanze ibindi bikaziraho” Padiri Twizeyumuremyi.

Ibyanditswe bitagatifu biduha ingero nyinshi kuri iyi ngingo. Dore zimwe muri zo:twavuga nka wa mupfakazi w’I Sareputa  wahaye ifunguro umuhanuzi w’Imana Eliya.

Yamuhaye ku mugati wavuye ku gafu gake yarasigaranye mu kebo n’utuvuta duke yarasigaranye mu keso; yagombaga guteka rimwe akagasangira n’umwana we ubundi bakipfira(1Abami 17,7-16). Kubera kumvira ijwi ry’Uhoraho akagaburira umushonji “yamaze iminsi afite icyo kurya,we na Eliya n.urugo rwe. Mu kebo ntihaburamo ifu, n’amavuta yo mu keso ntiyatuba nk’uko Uhoraho yari yabivugishije Eliya.”

Ibi byarigaragaje no ku gihe cya Yezu, igihe atubuye imigati akagaburira abantu bakarya bagahaga ntabwo ibyo yatubuye byavuye ku bwinshi bw’ubitanze! Mu ivanjili yanditswe na Yohani 6,9 baratubwira ngo ibyo Yezu yatubuye byari iby’agahungu kari gafite imigati itanu y’ingano za bushoki n’amafi abiri! (Wabona kari kaje kwicururiza ikarito!).

Muri iri tubura ry’imigati igaburirwa abari bashonje dukuramo kandi irindi somo rikomeye. Yezu Kristu arababwira ati “Mubahe icyo kurya mwebwe ubwanyu”. Iyi migati n’aya mafi arabitubura ariko aribo bivuyemo ntabwo bimanuka mu ijuru. Nukuvuga ko Imana itubura bike dufite ikaduha kubisangira n’abandi, bikaduhaza twese ndetse bigasigara.

Twibuke na wa mupfakazi Yezu ashima ko yatanze ituro ryiza. Ngo hari mu gihe cyo gutura “Maze haza umupfakazi w’umukene, ashyiramo uduceri tubiri.Yezu ahamagara abigishwa be, arababwira ati “ndababwira ukuri:uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi bose gutura. Kuko bariya bose bashyizemo kuby’ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose.”(Mk 12,41-44)

Izi ngero nkeya muri nyinshi dusanga mu byanditswe bitagatifu, ziratugaragariza ko gutanga tugamije gufasha abatishoboye bitavuga ko ngomba kuba mfite byinshi, ndetse kandi ntibisobanura ko ntanga ibyo nsaguye kubyo narinkeneye. Cyakora rero tugomba kuzirikana ko niba ntunze ibirenze ibyo nari nkeneye, ibyo birenga byakagombye kuba bitunzwe na wuwundi udafite iby’ibanze ngo abeho!

Bakristu bavandimwe nimucyo dutekereze kandi tuzirikane kuri aya magambo Padiri Twizeyumuremyi Donatien adusangije maze turusheho kwigomwa kubyo dutunze dufashe abakene.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 29 Kanama 2018 saa 16:39:39, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   5f3aa