CARITAS KIGALI

Gufasha abakene ni urufunguzo rw’umuryango winjira mu ijuru

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Gutanga nirwo rufunguzo rw'Ijuru

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi ku bantu bemera Imana bizabinjiza mu ijuru n’ibikorwa byiza bakora bakiri mu isi kuko aribyo bizabaherekeza igihe bazaba bashoje ubuzima bwabo. Nyamara hirya ya byinshi dukora ngo tuzajyeyo, icy’ingenzi muri byo ni ugufasha abatishoboye.

“Abemera Imana twizera kandi twemera ko hirya y’ubu buzima hari ubundi kandi bwiza kurusha ubu. Ibyo dukora byose muri iyi si tubikora dushakashaka kuzajya mu ijuru, ndetse dukunze kuririmba ko twaremewe kuzajya mu ijuru, ndetse ko ariho twese tuzishima iteka niyo mpamvu dukwiye gufasha abakene” Padiri Twizeyumuremyi.

Mu nyigisho za Yezu Kristu, yatsindagiye ibyagiye bivugwa mu Isezerano rya kera ndetse akabisobanura avuga ko gufasha abatishoboye bizatwinjiza mu ijuru. Igihe umusore w’umukungu aje amugana akamubazi ati “Mwigisha ,ngomba gukora iki cyiza kugira ngo ngire ubugingo bw’iteka?”.Yezu yamuhishuriye ko intera ya mbere ari ugukurikiza amategeko y’Imana; Intera ya kabiri ikubiye muri aya magambo : “ubuze ikintu kimwe gusa:genda ugurishe ibyo utunze, ubihe abakene, uzagire ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire.”

Ubutumwa nk’ubu iyo tubwumvise, hari benshi babufata nkaho ari ibinyoma umuntu ababwiye kugira ngo “Abavanemo”ibintu. Bagahitamo kwica amatwi no kutabiha agaciro, nuko bagahitamo ubundi buryo ngo bakoresha kugira ngo baronke ubutagatifu, (bakiyiriza, bagakora ingendo nyobokamana, bagakora novena, bagakora amasengesho ahoraho, n’indi myitozo nk’iyo ariko bakiyibagiza iki cyo gufasha abatishoboye).

Nubwo ibyo bakora nabyo ari byiza ariko bifite aho bigera, ntibihita bibinjiza mu ijuru bifuza. Kuko icyemezo cy’uko iryo juru ryinjirwamo n’abafashije abatishoboye gitangwa na Yezu ubwe muri ya Vanjili atubwira iby’ihindukira rye mu ikuzo. Muri Mt 25,31-46:Abazicara mu Ngoma y’ijuru ni abagaburiye abashonji, abatanze icyo kunywa kubafite inyota, abambitse abambaye ubusa, abasuye abarwayi, abasuye imbohe, n’ibindi bikorwa nk’ibyo.

Umu Kristu witwa Dusabe Emerithe atangaza ko ibyo ivanjiri ishishikariza abantu aribyo, ariko ko usanga abantu benshi badakunze kugira ubwitange mu gufasha abakene.

Ku bwe asanga ari igikorwa cyari gikwiye guhoraho aho kugikora mu gihe cy’ukwezi k’urukundo n’impuhwe gusa.

Ati “ nibyo koko tuzaherekezwa n’imirimo y’amaboko yacu twakoze nk’uko amagambo dusanga mu ivanjiri ntagatifu abitubwira.

 “Ufite amatwi yo kumva niyumve”.

 

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 30 Kanama 2018 saa 09:20:55, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   759d5