CARITAS KIGALI

Ihuriro ry’abana rizagabanya umubare wabajyaga mu muhanda kuba inzererezi

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abana barimo bahabwa inyigisho z'uburyo bagomba kwitwara

Caritas Kigali yashyizeho ihuriro ry’abana bo mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera no mu murenge wa nduba mu karere ka gasabo nyuma yo gusanga ariyo mirenge ivamo abana benshi bakajya kuba inzererezi.

Mu bushakashatsi bwakoze n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari mu mwaka wa 2016 kibukoreye mu maparuwase ya Arikidiyosezi ya Kigali cyasanze mu bice by’icyaro muri iyi mirenge ya Nduba na Ririma ariho hari abana benshi bavuye mu miryango yabo bajya kuba inzererezi.

Ati “ Aha twahise biyemeza gutangiza amahuriro y’abana muri iyi mirenge kugirango tubafashe kwigiramo ibintu bitandukanye bibarinda kujya mu buzererezi”.

Mu murenge wa Nduba basanze abana bagera 111 bose baragiye kuba inzererezi mu muhanda naho mu murenge wa Rilima abana 96 bose bagiye kuba inzererezi mu muhanda.

Imirenge ya karenge na Munyana yo basanze nta mwana numwe wavuye iwabo ngo ajye kuba inzererezi, aha ni naho bafatiye urugero rwiza rwo kurwanya ubuzererezi ku mirenge yabonetsemo abana b’inzererezi kugirango bicike burundu.

Zimwe mu nyigisho baha bano bana harimo kubigisha uburyo bagomba kumvira no kubaha ababyeyi, guhura bagakina imikino itandukanye aho abahungu bakina umupira, abana b’bakobwa nabo bagakina imikino yabo irimo gusimbuka umugozi n’indi mikino ibafasha kwidagadura.

Munyampundu Gilbert ni umwana ufite imyaka 10 avuga ko iyi gahunda y’Ihurirro ry’abana rimufasha kumva yisanzuye kandi rkamufasha kutajya mubintu byamuyobya ngo bimutere uburara.

Ati “ batwigisha ikinyabupfura, kubaha ababyeyi, kugira isuku ku mubiri niwacu mu ngo, kumenya uburenganzira bw’umwana n’ububi bw’ibiyobyabwenge no kumenya kubyirinda”.

Iri huriro ryo muri uyu murenge wa Ririma rimaze kwitabirwa n’abana 195 , harimo  abakobwa 70 n’abahungu 125. Amahuriro yabo akorwa kuwa 6 abana batagiye kwiga.

 

Umwanditsi Mukuru

 

 


Byanditswe : tariki ya 30 Kanama 2018 saa 17:28:32, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   70655