CARITAS KIGALI

Kwigishwa k’ubuzima bw’imyororokere bifasha abana bahoze mu muhanda kwirinda inda zitateganyijwe

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Gutwara inda ukiri muto bigira ingaruka ku buzima bwe

Mu rwego rwo gufasha abana bahoze mu muhanda kwirinda inda zitateganyijwe bigishwa ubusugire bw’imyanya myibarukiro yabo.

Ibi bitangazwa n’umuhuzabikorwa w’umushinga w’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari muri Caritas Kigali Mushashi Josiane aho avuga ko abana b’abakobwa  n’abahungu bari mu kigero k’imyaka hagati 6 kugeza kuri 11 bigishwa ubusugire bw’imyanya myibarukiro yabo.

Aha babasobanurira uburyo imyanya myibarukiro yabo ikura no kumenya kuyigirira isuku no kumenya byimazeyo na uburyo iyo myanya myibabrukiro igenda ikura.

Ku bana bakuru kuva ku myaka 12 kugeza kuri 18 babigishiriza hamwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

Abakobwa b’abangavu n’abahungu b’ingimbi by’umwihariko basobanurirwa uko bakora isuku y’umubiri wabo n’isuku y’imyambaro y’imbere cyane cyane mu gihe bari mu mihango (ku bakobwa). Abakobwa batangiye kubona imihango bigishwa kubara ukwezi k’umukobwa.

Aha bigishwa no kwirinda no gukora imibonano idakingiye kugirango bitabaviramo gutwara inda batabiteganyije kuko iyo umukobwa yagiye mu mihango aba afite ibyago byo gutwarainda igihe akoze imibonanompuzabitsina idakingiye.

Ku bana b’abahungu batangiye kuba abangavu babigisha uburyo bwo kumenya impinduka ziba ku mibiri yabo igihe bamaze gukura.

Zimwe murizo harimo kwiroteraho, kuniga ijwi, no gutangira kumera ubwanwa.Ku mwana w’ingimbi kandi nawe iyo yitwaye nabi agakora imibonano mpuzabitsina idakingiye ashobora gutera inda akaba yabyara umwana atateguye ndetse akanakurizamo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Bamwe mu bana barererwa muri iki kigo batangaza ko kumenya uko umubiri wabo ukora byabafashije kutagwa mu ngeso y’ubusambanyi ndetse bibarinda kuba batwara inda zitateganyijwe bakiri bato.

Ati “ Batwigisha kumenya imikorere y’umubiri wacu kugirango tubashe kwirinda inda zitateganyijwe ndetse no kuba twakwishora mu busambanyi tukandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina”.

Ubumenyi bahawe kubijyanye no kumenya imyanya myibarukiro yabo bibafasha cyane kumenya n’imihindagurikire y’umubiri wabo bigatuma bamenya uko bifata.

Aha avuga ko igihe cyo kujya mu mihango iyo kegereje abasha kubimenya akamenya uburyo yitwara muri icyo gihe.

 

 Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 14 Nzeli 2018 saa 10:16:30, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   f0596