CARITAS KIGALI

Kurererwa kure y’umujyi byatanze impinduka ku bana basubijwe mu miryango yabo

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ababyeyi babo babanza kumenyeshwa aho bagiye kugororerwa

Abana bahoze mu buzima bwo mu muhanda nyuma bakaza gusubizwa mu miryango yabo baravuga ko kugororerwa kure y’umujyi byabafashije guhinduka no kutongera kurarikira kujya mu mujyi.

Ibi babitangaza nyuma yo kumara amezi agera muri 4 mu kigo cyakira abana bo mu muhanda cya Caritas ya Kigali  cyubatse mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru nyuma bakaza gusubizwa mu miryango yabo.

Gakwandi Yve avuga impamvu bajya mu muhanda akenshi ko babiterwa n’imibereho mibi baba bafite mu miryango yabo ariko ko ubuzima babayemo bwo mu muhanda nabwo butoroshye.

Ati “ urebye tujya mu muhanda tuziko tuzahabonera ubuzima bwiza ariko ibibazo duhura nabyo bituma duhinduka mu mico no mu myifatire bikaba bibi”.

Gakwandi ahamya ko nyuma yo kujya kugororerwa mu kigo cy’Abadacogora n’Intwari kiri mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera byamufashije guhinduka.

Mu gihe yamaze muri icyo kigo yigishijwe ibyiza byo kuba mu muryango n’ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse no kumenya kwakira imibereho y’ubuzima bwo mu muryango wabo aho gukurikira ibyiza by’umujyi kandi atabifitiye ubushobozi.

Bamweretse kandi akamaro ko kwiga abana n’iwabo mu rugo no guhabwa uburere n’umubyeyi we kugirango azabashe kuvamo umugabo.

Nyuma y’amezi agera muri 4 yamaze muri iki kigo yasubijwe mu muryango we akomeza kubana na mama we. Icyamufashije n’inyigisho yahawe ndetse nicyo gihe yamaze aba muri iki kigo giherereye mu cyaro.

Ahamya ko kugororerwa kure y’umujyi bibarinda ibitekerezo byo kuwusubiramo bitewe nuko ataha iwabo yaramaze guhinduka mu bitekerezo.

Si uyu mwana wenyine uvuga ko kugororerwa mu kigo cya Nyiragiseke byamuhinduye kuko uwitwa Twizeyimana Eric avuga ko yasubijwe mu muryango we yafashe ikemezo cyo kudasubira mu mujyi kuba inzererezi.

Ati “ Ntabwo nzawusubiramo kuko ntakiza kiwubamo, uretse ibibazo gusa nzagumana na mama mu rugo nige nanjye nzagire icyo nigezaho”.

Ibi kandi byemezwa n’ababyeyi b’aba bana bavuga ko nyuma y’ubuzima baba baranyuzemo bwo mu muhanda nyuma bakaza kugororerwa muri iki kigo cy’Abadacogora n’Intwari giherereye Nyiragiseke bituma bagaruka mu rugo barahindutse nk’uko byemezwa na Theonille Nyiramana.

Ahamya ko umwana we kuva yamugeraho yitwara neza kandi ukabona arumvira muri byose. Ikindi yishimira nuko yasubiye mu ishuri ubu akaba yiga neza.

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari Mushashi Josiane atangaza ko iyo abana bageze muri iki kigo batangira kwigishwa neza bagahabwa inyigisho zibafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Mubyo babigisha harimo kubanza kubereka ububi bw’ubuzima bwo mu muhandda ndetse n’ibyiza byo kurererwa mu muryango.

Bubaka iki kigo Nyiragiseke bari bagamije kujya bahajyana abana kugirango bagororerwe yo babashe gusubira mu miryango yabo barahindutse.

Intego yabo bishimira ko igenda igerwaho kuko usanga abana basbijwe mu miryango yabo abenshi barahindutse kandi bagakomeza kubana n’ababyeyi babo.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 21 Nzeli 2018 saa 11:50:17, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   b8879