CARITAS KIGALI

Gukangurirwa kwirinda indwara z’ibyorezo bizafasha abana bakiri bato kutazandura

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ni byiza kugira ubumenyi ku ndwara z'ibyorezo

Mu rwego rwo gufasha abana bahoze mu buzima bwo mu muhanda ikigo cy’Abadacogora n’Intwari gikorera muri Caritas Kigali kigishije abana kwirinda indwara z’ibyorezo kugirango barusheho kubungabunga ubuzima bwabo.

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas Kigali Musashi Josiane atangaza ko  mu biruhuko, abana b’abanyeshuri baba baravanye mu buzima bwo mu muhanda  bigishwa uko indwara z’ibyorezo zandura n’izitandura, n’uburyo bwo kuzirinda.

Zimwe mu ndwara z’ibyorezo babigisha kwirinda harimo ubwandu bw’agakoko gatera sida, indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B na C.

Babigisha kandi no kundwara ya Canseri ndetse n’igisukariariyo (Diabete) no kumenya bimwe mubitera izi ndwara.

Aha baba bagirango babafashe kugira ubumenyi kuri izi ndwara no kuzirinda kugirango barusheho gukura bafite ubuzima buzira umuze.

Kubera ko abana bo mu muhanda babaho mu buzima bubagoye ni byiza ko banabimen

N’ubwo indwara z’ibyorezo zimwe zidakira, hari n’izindi zivurwa kare zigakira zibamo n’ibice 2 harimo indwara zandura n’izitandura.

Zimwe mu zandura harimo ubwandu bw’agakoko gatera sida ndetse n’umwijima wo mu bwoko bwa B na C.

Kwirinda izi ndwara rero birashoboka nk’uko bisobanurwa Dr Muhire Phirbert inzobere mu kuvura indwara z’ibyorezo abisobanura.

Aha avuga ko n’ubwo sida ari indwara y’icyorezo bishoboka kuyirinda no gukumira ikwirakwizwa ryayo aho avuga ko iyi ndwara yandurira mu guhura kw’amaraso ndetse no mu mibonano mpuzabitsinda idakingiye.

Dr atanga inama ku bantu bamwe na bamwe bagikorera imibonano mpuzabitsina n’uwo batashakanye kandi bakayikora batingiye ko bisa nko kwiyahura kuko umwe aba atazi uko ubuzima bwa mugenzi we buhagaze.

Ati “ Sida wayirinda ukoreresheje uburyo 3, kubantu b’ingaragu bakwifata, kubashakanye bakirinda ubudahemuka, kubo byananiye kwifata bagakoresha agakingirizo”.

Ku ndwara y’umwijima n’ubwo ivurwa nayo akenshi yandura iyo habayeho guhura kw’amaraso uretse ko yo ica no mu matembabuzi.

Umwijima wo mu bwoko bwa B na C kuwirinda umuntu yakoresha uburyo nk’ubwo kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera sida kuko nawo wandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ikindi ni ukwirinda guhuza amaraso n’umuntu uwo ariwe wese uwurwaye kuko nabyo byanduza.

Atanga urugero nk’igihe umuntu urwaye sida ndetse n’umwijima wo mu bwoko bwa B na C ko igihe ahuje amaraso n’undi igihe habayeho gukomereka umwe ashobora kwanduza undi.

Kundwara z’ibyorezo harigihe zimwe ziba uruhererekane rwo mu miryango ndetse izindi zigaterwa n’imibereho umuntu aba yaragize n’ibyo yariye.

Aha avugamo indwara ya Cancer ndetse na Diyabeti ko zo zishobora kuba zaba uruhererekane ariko cyane cyane ku ndwara ya canseri.

Ku ndwara ya diyabeti yo hari igihe iterwa nuko umuntu aba yariye ibiryo umubiri udashaka ndetse akaba yafata ibintu bimwe na bimwe birengeje urugero birimo isukari, umunyu, kunywa n’inzoga birengeje urugero nabyo byakuurura iyi ndwara.

Abana barerewe muri iki kigo cy’Abadacogora n’Intwari bavugako kugira ubumenyi kuri izi ndwara bibafasha kwirinda kuzishoramo kuko mu buzima baba baranyuzemo bwo mu muhanda akenshi usanga baragiye bahura n’ibibazo byatuma babyishoramo.

Umwana w’umukobwa wanyuze mu kigo cy’Abadacogora n’Intwari avuga ko ubumenyi bahabwa kuri izi ndwara z’ibyorezo zibafasha kumenya uburyo birinda kugirango batazandura.

Ikindi bibafasha n’uko iyo babashije kuzirinda bituma badatwara inda zitateganyijwe kuko iyo babashije kwirinda izo ndwara z’ibyorezo bibafasha no kwirinda kuba batwara inda batabiteguye.

 

Umwanditsi Mukuru

 

 


Byanditswe : tariki ya 25 Nzeli 2018 saa 13:27:07, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   f239c