CARITAS KIGALI

Guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bizagabanya umubare w’abahuraga n’Ibiza

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Aha bateraga ibyatsi bifata ubutaka

Mu rwego rwo gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yigishije abaturage bo mu murwenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera uburyo bahangana n’imihindagurikire y’ikirere barwanya Ibiza.

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje komite zishinzwe kurwanya Ibiza hamwe na komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali tariki ya 20/9/2018 bamuritse bimwe mu byo bamaze kugeraho muri iki gikorwa cyo kwigisha abaturage kumenya guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kurwanya Ibiza.

Perezida wa komite yo kurwana ibiza Kuradusenge Jean Damascene avuga ko mu byo bakoze bateye ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti bisanzwe kugirango bifate ubutaka budatwarwa n’isuri.

Abaturage bigishijwe kumenya kurwanya ibyoni byibasira imyaka mu mirima ndetse no kuzirika ibisenge by’amazu no kugira isuku mu ngo zabo.

Akamaro ko ibi byose nuko ibiti bivangwa n’imyaka mu murima byagize akamaro ku baturage kuko bimwe biribwa.

Nyirambabazi Vestine avuga ko mu mirima ye amaze guteramo ibiti by’amapapayi agera muri 5 bimwe muri byo akaba yaratangiye no kubisarura.

Gutera ibiti ku miringoti ndetse n’ibyatsi bituma ubutaka budatwarwa mu gihe k’imvura nyinshi ndetse bikamufasha kubona ubwatsi bw’amatungo.

Ati “ ubu tuzi kugira isuku mu ngo zacu, ndetse ubu twagiye dusuzuma ko amazu yacu ibisenge biziritse neza no kumenya gutera ibiti n’ubwatsi ku miringoti”.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien uyobora Caritas ya Kigali atangaza ko bimwe mu bikorwa bakora muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro harimo no gufasha abaturage kugira imibereho myiza.

Mu bikorwa bitandukanye babigisha harimo no kurwanya ibiza, bakamenya kuzirika ibisenge by’inzu, kuryanywa isuri batera ibiti bivangwa n’imyaka n’ibiti bitavangwa n’imyaka, gucukura imiringti, guteraho ibyatsi ndetse no kugira isuku yo mu ngo.

Babicishije muri komite 6 buri komite ikaba igizwe n’abantu 10 barabihugurirwa kugirango nabo bahugure abaturage ndetse n’abagenerwabikorwa b’umushinga UKM.

“Ntibyagarukiye kubahugura gusa ahubwo twabahaye n’ibiti batera byo mu bwoko bwa gereveriya ibihumbi 4000, na kariyandere(Cariandra ) 1500 n’ipapaye 2600. Padiri Twizeyumuremyi Donatien.

 Izi nyigisho ntabwo zagarukiye ku bagenerwabikorwa b’umushinga UKM gusa kuko zageze no kubandi baturage batuye muri uyu murenge.

Aha ni naho Padiri Twizeyumuremyi Donatien asaba abayobozi gukomeza kwita kuri ibyo bikorwa kuko umushinga uzabibegurira bagakomeza kubicunga.

Mui make gusigasira ibyagezweho nibyo bitatuma

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 26 Nzeli 2018 saa 12:03:41, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   c20b0