CARITAS KIGALI

Gufasha abana bo mu muhanda guhindura imyumvire bituma bongera kuba mu miryango yabo neza

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abana bigishwa uburyo bwo guhindura imyifatire n'imyumvire

Bitewe n’ubuzima umwana wo mu muhanda anyuramo bisaba kubanza kumufasha guhindura imyumvire no kumukorera ubujyanama kugirango abashe gusubira mu muryango no kubana neza nabo asanze.

Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas Kigali gifite mu nshinga zacyo gukura abana mu buzima bwo mu muhanda bavuga ko usanga umwana wanyuze muri ubu buzima bisaba imbaraga nyinshi kugirango abashe guhinduka.

Aha niho bafashe ikemezo cyo kujya babakuramo bakabanza kongera kubigisha kugirango babafashe guhindura imico n’imyumvire baba bahuye nabyo mu buzima bwo mu muhanda.

Ndayambaje Jean Paul umujyanama mu mitekerereze n’imyitwarire ufasha abana bagororerwa mu kigo cy’Abadacogora n’Intwari giherereye Nyiragiseke mu karere ka Bugesera avuga ko bimwe mu byo afasha aba bana ari uguhindura imyumvire kugirango basubire mu buzima bwo mu muryango batagifite imyitwarire bavanye mu buzima bwo mu muhanda.

Zimwe mu nama abagira harimo kubereka akamaro ko kuba mu muryango, kudakurira mu buzima bwo mu muhanda ndetse ko nta nyungu yazabukuramo igihe abaye mukuru no kubereka akamaro ko kwiga bakabasha kugira icyo bigezaho.

Ati “ jyewe ndabigisha, nkabasaba kwitekerezaho icyo bazaba icyo aricyo mu myaka iri imbere”.

Ndayambaje akenshi abigisha abaha ingero ku bandi bantu basigaye mu buzima busanzwe aho ababaza ati “niba umwana mu ngana ari mu mashuri yisumbuye wowe utekereza ko uzaba iki mubuzima bwawe niba warabuhitishijemo kujya mu muhanda?

Izi nyigisho nizo zifasha abana kugenda bahinduka bityo bakazasubizwa mu buzima busanzwe bwo murugo baramaze guhinduka ndetse bimwe mu bitekerezo byo gukomeza kuba mu muhanda byaramaze kubavamo.

Ndayambaje afasha n’abashinzwe gukurikirana imyitwarire y’aba bana mu buzima bwabo bwa buri munsi abahugura uburyo bamenya uko babafasha guhindura ubuzima bwa.

Mu byo abigisha harimo kumenya uburyo amwakira akurikije imyitwarire ye, no kumenya uburyo amwegera akamuganiriza, ndetse akanamufasha kwakira ubuzima bw’iwabo mu muryango.

Umuhuzabikorwa w’umushinga w’Abadacogora n’Intwari Mushashi Josiane avuga ko inyigisho zo gufasha abana guhindura imyitwarire n’imitekerereze zagize akamaro kuko abana bose basubijwe mu miryango yabo usanga babana neza n’abo basanze.

Ibi abishingira cyane kubana bamaze gusubizwa mu miryango kuko bose usanga bakomeza ubuzima busanzwe ndetse ntibongere kugaruka muri ubwo buzima baba bavuyemo.

Ati “ niyo mpamvu twashatse umujyanama mu by’imitekerereze n’imyifatire ngo abafashe kugirango tujye tubasubiza mu miryango yabo baramaze guhinduka”.

Mushashi asanga bino bitanga ikizere cy’uko abantu bashyize hamwe mu gukemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda ndetse bakita cyane mu gukemura ikibazo cyiba cyabateye kujya muri uwo muhanda asanga byagabanya umubare munini w’abanabawujyam ndetse n’abagorowe bakaguma mu miryango yabo.

 

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 28 Nzeli 2018 saa 14:34:14, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   dbc2b