CARITAS KIGALI

Abana bata ishuri bakajya mu buzima bwo mu muhanda imiryango yabo igiye gufashwa kwivana mu bukene

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ababyeyi bazaterwa inkunga yo gusubiza abana mu ishuri

Caritas ya Kigali ibinyujije mu kigo cyayo cy’Abadacogora n’Intwari ifatanyije n’umuryango witwa OKAPIA bagiye gushyira mu bikorwa umushinga witwa: “ GUFASHA IMIRYANGO YAHUYE N’IKIBAZO CY’ABANA BAVA MU MASHURI BAKAJYA MU UBUZIMA BWO MU MUHANDA’’.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien uyobora Caritas Kigali atangaza ko uyu mushinga ugamije  guteza imbere imiryango yatoranijwe ifite abana bafashwa n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari, ariko ifite hakibandwa ku miryango ifite ibibazo kurusha iyindi.

Gufasha iyi miryango Padiri Twizeyumuremyi asanga bizatuma abana bitabwaho ndetse bakaguma mu miryango yabo, ariko ikigamijwe ni ukugirango abana basubire kwiga ndetse no kugira ubuzima bwiza mu gihe kizaza.

Icyo bazafasha iyi miryango nukubaha amafaranga ibihumbi  100 bagakora ubucuruzi buciriritse kugirango babashe gufasha imiryango yabo kurushaho kubaho neza.

Uyu mushinga uzatangira ufasha imiryango 20 ariko uko bazagenda batera imbere niko bazagenda bishyura amafaranga bazaba bahawe kugirango hafashwe n’abandi basigaye.

Gutangiza iki gikorwa iyi miryango yagiranye inama n’abaterankunga babo (Umuryango Okapia) basobanurirwa imikorere yawo ko ari ukubafasha kugirango abana babo basubire mu mashuri kandi babashe kubaho neza.

Ababyeyi kandi basobanuriwe uburenganzira bw’umwana, inshingano z’umubyeyi, amakimbirane mu muryango no kuyahosha, imikorere y’ibimina bivuguruye, gukora imishinga iciriritse, gukorana n’ibigo by’imari no gukoresha neza inguzanyo bahawe.

Padiri Twizeyumuremyi akomeza avuga ko gufasha iyi miryango atari ukuyiha inkunga yo gucuruza gusa kuko bateganya no kuzabatera inkunga yo gushyira mu bikorwa imishinga iciriritse ibyara inyungu mu buryo bwa vuba.

Bitewe nuko Kandi uyakoresha asabwa gushaka ikibanza mu isoko, yaba nta bushobozi afite cyangwa ikibanza afite agasaba inkunga yiyongera ku nguzanyo yasabye. Inkunga y’ikibanza ntishobora kurenza ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw).

Aya mafaranga azajya asubizwa mu gihe nibura kitarenze amezi atandatu (6) uhereye igihe umuntu yatangiye gukora kugirango age agurizwa abandi batishoboye.

Ati “ ntabwo ibikorwa byacu bigarukira guha iyi miryango amafaranga gusa ahubwo tunabagira inama tukanabaherekeza tubereka uburyo bwo kwita ku bana babo no no gushyira mu bikowa imishinga yabo yatewemo inkunga”.

Ababyeyi batoranyijwe kuzaterwa inkunga bavuga ko bishimiye iki gikorwa cyo kubafasha kugirango imiryango yabo ibashe kuva mu bukene.

Karemera Hamissi ni umwe mu babyeyi batoranyijwe batishoboye bazahabwa amafaranga yo gukora umushinga uciriritse, afite umwana w’imyaka 16 wanyuze mu buzima bwo mu muhanda aza kubukurwamo n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari bamujyana kumugororera mu kigo cya Rweru giherereye mu karere ka Bugesera ndetse baza no gufasha umwana we gusubira mu buzima busanzwe bamumugezaho mu rugo.

Avuga ko umwana we yagiye mu muhanda kubera ikibazo cy’ubukene bwari mu muryango wabo kuko atashoboraga kubasha kurera abana babiri ari wenyine.

“Byari bingoye kurera abana 2 jyenyine kubera ko nyina ubabyara tutakibana ariko nizeye ko inkunga izamfasha kubarera neza” Karemera.

Avuga ko azinjira mu mwuga yarasanzwe akora wo gusudira ndetse no gutunganya ibisenge by’amazu kuko azaba abonye uburyo bwo kubikora nk’umwuga umutunze.

Kimwe n’abandi babyeyi batoranyijwe guhabwa aya mafaranga bose bahuriza ku ntego imwe yo kwivana mu bukene no gusubiza abana babo mu mashuri.

 

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 26 Ukwakira 2018 saa 16:34:29, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   fda45