CARITAS KIGALI

Inkunga yo kugurirwa ubwisungane izatuma ntawongera kurembera mu rugo

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Nyuma yo gutanga ubwisungane bafashe ifoto y'urwibutso

Ihuriro ry’abakozi Gatorika ryaguriye imiryango 22 ubwisungane mu kwivuza   mu gikorwa cyo gufasha abatishoboye.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien uyobora Caritas Kigali akaba nawe abarizwa muri iri huriro ry’abakozi Gaturika avuga ko iyi miryango impamvu ariyo yatoranyijwe gufashwa hagendewe ko isanzwe ifite ikibazo cy’ubukene bigatuma batabasha kubona ubwisungane ku miryango yabo yose.

Iyi miryango isanzwe ifashwa n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari kuko ifite abana banyuze mu buzima bwo mu muhanda bakaza kubukurwamo ndetse bagasubizwa mu miryango yabo.

Ati “ Ikigamijwe n’ugufasha iyi miryango yagezweho n’ikibazo cy’abana babo bagiye mu muhanda kugirango bashobore kugira ubuzima bwiza”.

Musashi Josiane umuhuzabikorwa w’ikigo cyAbadacogora n’Intwari atangaza ko abazabona ubwisungane ari abantu 111 bagize imiryango 20.

Iki gikorwa cy’urukundo yifuza ko cyajya kiranga buri wese cyo kwita kubatishoboye.

Ati “ Bose bahise bashakirwa ubwisungane kuko iri huriro ryaduhaye amafaranga angana n’ibihumbi 336000frw bityo ubwisungane bwabo buhita bwishyurwa”.

Imiryango yaguriwe ubwisungane isanga iki gikorwa cyakozwe n’iri hurirory’abakozi Gatorika ari indashyikirwa kuko ubu nta muntu uzongera kurembera mu rugo.

 

Umwanditsi Mukuru

 

 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 29 Ukwakira 2018 saa 16:31:21, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   1fa3c