CARITAS KIGALI

Waruzi ko inyamaswa zimenya ko hagiye kuba ibiza mbere y’uko abantu babimenya?

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
inyamanswa zimenya ko ibiza bigiye kuba zigahunga

Mu mateka ya muntu hagiye haba ibiza byinshi, birimo imitingito n’iruka ry’ibirunga, kandi bikavugwa ko inyamaswa zitandukanye zagiye zigaragaza imyifatire idasanzwe mbere gato y’uko ibyo biza biba. Ibi byaba bisobanuye ko inyamaswa zimenya ko hagiye kuba ibiza mbere y’uko abantu babimenya? Hari benshi babyemera gutya, ariko abahanga mu bya siyansi bafite ukundi babisobanura.

Iyo injangwe yawe utunze mu rugo igaragaje imyitwarire idasanzwe, inzovu zigafatira urugendo icyarimwe zisa nk’izihunga, amafi bikaba uko cyangwa se ukabona inyoni nyinshi zifashe urugendo cyangwa zikagaragaza imyitwarire idasanzwe, biba bishoboka ko hari ikintu kidasanzwe kigiye kuba cyangwa se cyatangiye kuba. Ibi bisobanuye ko inyamaswa zishobora kuduha ikimenyetso cy’uko hari ikirunga kigiye kuruka, cyangwa hagiye kuba umutingito w’isi, cyangwa umuhengeri wa tsunami? Reka turebe ingero nkeya...

Tariki 08 Gicurasi 1902, ikirunga cya Pelée kiri mu birwa bya Martinique cyararutse. Mu bantu ibihumbi 30 bari batuye muri ako gace harokotse babiri bonyine, barimo Louis Cyparis warokowe n’ibikuta binini bya gereza yari afungiwemo, na Léon Compère umudozi w’inkweto wagize amahirwe yo kurokokera mu nzu ye iciriritse mu buryo bwatunguye benshi.

Icyo gihe inyamaswa zose zari zahunze inkengero z’icyo kirunga iminsi mike mbere y’uko gitangira kuruka. Icyo gihe kuruka kw’icyo kirunga byakurikiwe n’imitingito na gaz imeze nk’umwotsi wazamukaga mu munwa w’ikirunga. Jean Christophe Komorowski, umuhanga mu bumenyi bw’ibirunga akaba n’umwarimu muri Institut de Physique du globe de Paris, avuga ko bishoboka ko inyamaswa mu miterere ya zo zabashije kumva izo mpinduka na mbere y’uko icyo kirunga kiruka.

Tariki 26 Ukuboza 2004, muri Sri Lanka byari saa saba z’ijoro zibura iminota ibiri, inyanja y’Ubuhinde yagize umuhengeri wa Tsunami udasanzwe wibasiye iki kirwa, amazi arenga inkombe kugeza ku ntera y’ibirometero bitatu ku buryo yatwikiriye hegitari 300 z’ubutaka. Icyo gihe ibikorwaremezo byinshi byarasenyutse ibindi birangirika. Abantu basaga ibihumbi 30 bahasize ubuzima, ababarirwa muri miriyoni basigara batagira aho kwegeka umusaya.

Icyatunguranye ariko, ni uko habonetse imirambo mike y’inyamaswa, ndetse mu nzovu 200 zabaga muri park ya Yala nta n’imwe yapfuye kuko zari zahunze mbere gato y’uko iyo Tsunami yibasira ibyo bice bya Sri Lanka. Birashoboka ko izo nzovu zamenye iby’iyo Tsunami mbere kuko inzovu ishobora kumva ikintu gihinda ku gipimo kiri munsi ya hertz 20, kandi ku ntera ibarirwa mu birometero amagana.

Ingero ni nyinshi cyane, ariko reka turebe urugero rwa vuba aha... Tariki 18 Kamena 2018, umujyi wa Osaka mu Buyapani wibasiwe n’umutingito ukomeye wa 6,1 ku gipimo cya magnetude.

Abakurikirana imbuga nkoranyambaga cyane, mushobora kuba mwarabonye amashusho yafashwe na camera z’imwe mu nyubako yo mu mujyi wa Osaka agaragaza injangwe zibarirwa mu 10 zakangaranye amasegonda nka 20 mbere y’uko umutingito wumvikana.

Aya mashusho yongeye gushimangira ko injangwe zifite ubushobozi bwo kumenya ko hagiye kuba umutingito mbere y’uko uba.

Kuri iyi ngingo, abahanga mu bya siyansi bavuga ko injangwe ishobora kumva ikintu gitigise mbere y’uko umuntu acyumva, ariko ngo ntaho bihuriye no kumenya niba icyo kintu ari umutingito.

Aba bemeza ko nta n’ubundi buryo bamwe bita sixieme sens injangwe ifite bwayifasha kumenya ko umutingito ugiye kuba, ahubwo uko gukangarana kwa yo ngo bisobanurwa n’ibyitwa “les Ondes P” ni ukuvuga icyo umuntu yagereranya n’udutingito dutoya cyane tudashobora gutigisa inzu kandi n’umuntu atakumva ariko injangwe ikaba yatwumva kubera imiterere karemano ya yo. Umuhanga mu by’imitingito witwa Baptiste Gombert unigisha muri kaminuza ya Oxford, agendeye ku mashusho y’imyitwarire izo njangwe zagize ku mutingito wa Osaka, avuga ko izo njangwe zitikanze mbere y’uko umutingito uba, kuko zikanze watangiye kuba n’ubwo utaribwagere ku rwego rwo gutigisa amazu ngo umuntu awumve.

Kenshi ngo ni uko bigenda no ku zindi nyamaswa kuko uburyo ziremye butuma zimwe zibasha kumva, amajwi, impumuro cyangwa gutigita kw’ikintu kiri ku ntera ndende cyane, ugereranyije n’uko umuntu yabyumva. Mu kwezi kwa kane kwa 2018, sosiyete y’abanyamerika yiga ku by’imitingiro yakoze ubushakashatsi kuri iyi ngingo y’uko inyamaswa zimenya ko umutingito ugiye kuba mbere y’uko uba, nyuma yo gusesengura ubushakashatsi

bubarirwa mu 180 bwakozwe kuri iyi ngingo, iyi sosiyete yageze ku mwanzuro w’uko inyamaswa zidafite ubushobozi bwo kumenya ko hazaba umutingito w’isi cyangwa ibindi biza mbere y’uko biba, ahubwo ngo zibasha kumva impinduka ziherekeza umutingito cyangwa ibindi biza nyir’izina ariko byatangiye kuba, ku buryo kenshi kiba atari igihe gihagije ku buryo abantu babona uko bahunga. Ubushakashatsi ariko buracyakomeje kuri iyi ngingo, ntawamenya wenda mu minsi iza bushobora kugaragaza ibitandukanye n’ibi.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 02 Ugushyingo 2018 saa 20:23:24, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   19c9b