CARITAS KIGALI

Gushaka imibereho ndetse n’iterambere biri mu bitera abana kujya mu muhanda - Isesengura

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Buri wese akwiye inshingano zo kwita ku burere bw'abana

Gushaka imibereho ndetse n’iterambere biri mu bitera abana kujya mu muhanda - Isesengura

Abasesengura uburere bw’umwana w’ubu mu muryango baravuga ko, iterambere no gushaka imibereho kw’ababyeyi bituma uburere bw’umwana bugenda budohoka ndetse bigatuma abana bamwe bararukira kujya mu mujyi bakuruwe n’iryo terambere.

Ubusesenguzi bw’impuguke zitandukanye zigaragaza ko uburere bw’umwana w’ubu bugenda bugana ahabi, umuryango nyarwanda utakita ku nshingano zo kurera umwana nk’uko byahoze.

Ubusesenguzi bugaragaza ko cyera uburere bw’umwana w’umunyarwanda bwitabwagaho n’ababyeyi be by’umwihariko nyina umubyara.

Umubyeyi w’umunyarwanda kandi na we ngo yagiraga igitsure ku mwana kabone n’iyo yaba atari we wamubyaye.

Cyakora ngo ibi byarahindutse ku buryo umwana w’ubu akurikiranwa n’umukozi wo mu rugo, ku ishuri naho ngo ntabwo abana bagikeburwa nk’uko byahoze.

Ibi ngo byikubitaho iterambere bigatuma ababyeyi barangara kandi nyamara ari bo bari bakwiye gufata iya mbere mu guha uburere abana babo.

Mukamana Athanasie avuga ko abana benshi bararurwa n’ibintu bitandukanye bakajya mu mijyi bakurikiye iraha.

Ibi binaterwa no kutitabwaho n’ababyeyi babo kuko abenshi baba bahugiye gushaka imibereho y’ubuzima bigatuma abana benshi batakaza uburere.

Agira ati, “Urasanga umubyeyi ava ku kazi akajya kwiga, muri week end agataha ubukwe, akajya gusenga,yavayo akajya mu nama z’abakirisitu, ku wa mbere agasubira ku kazi, bigakomeza gutyo, nta mwanya wo kwita ku mwana”.

Ahereye ku bukangurambaga bukorwa mu gihe runaka, ngo byari bikwiye ko bukomeza kuko ubutumwa bwo kurera umwana budakwiye guhagarara uko bavuka abandi bakura.

Agaragaza ko ikibazo kiri mu myitwarire y’umuryango nyarwanda yahindutse ku buryo ababyeyi na bo byabarenze, kuko usibye no kwita ku b’abandi, ngo n’abo babyaye nta mwanya bababonera aha atanga urugero kuri mwarimu ko kurera umwana wabandi atabyaye bimugora cyane.

Agira ati, “Iterambere ryatwaye abantu, bataryitabaje ubuzima ntibworoshye, umwana yabaye uw’umukozi, ese uzi ikigero cy’uburere bw’umukozi wo mu rugo ku buryo na we azabuha umwana wawe”?

“Nturi mu rugo n’umwana ku ishuru asigaye atagikosorwa ngo hatagira umwarimu bikoraho, umuturanyi na we ngo ntazagukorera ku mwana, none se muragira ngo bigende gute”?

Umukozi wa Minisiteri y’iterambere ry’umuryango ushinzwe uburenganzira bw’abana avuga ko n’ubwo hari ibyo Leta ikwiye gushyiramo imbaraga ngo ifatanye n’abababyeyi kurera abana babo, atari yo ikwiye gufataiya mbere ku burere bukwiye bw’umwana.

Agaragaza ko hakenewe ubufatanye kandi ababyeyi bakwiye kwishakamo umwanya ukwiye mu kwita ku burere bw’abana babo.

Agira ati, “N’iyo twatwarwa n’imirimo gute dukwiye gushaka umwanya wo kwita ku bana bacu niba twifuza igihugu cyiza mu minsi iri imbere”.

“Leta ifite inshingano zo kwita ku muryango ni byo koko, ariko si yo izafata iya mbere ngo irere abana mwabyaye, ni ngomwa ko twese dufatanya gushaka uko turerera igihugu”.

N’ubwo abana bigaragara ko batakitaweho n’ababyeyi nka mbere na bo ngo bakwiye kumenya uruhare rwabo, mu burere bwabo ukurikije igipimo cy’umwana kuko usanga hari abakurana ingeso mbi bitwaje ko nta tegeko ryabahana cyangwa ko nta mubyeyi uri hafi.

Ibi ngo biranatizwa umurindi no ku kuba ababyeyi b’abandi basa nk’abatagikangara abana ku nzira kubera gutinya ko amategeko yabakandagira.

Amategeko kandi asohoka nayo ngo ajya aha icyuho abana bakitwara nabi bitwaje ko abarengera, hakaba hakwiye kuyanononsora byaba na ngombwa hakagenwa ibihano hakurikijwe ikigero umwana ageze mo.

Ese uku kudohoka mu nshingano kw’ababyeyi hari uruhare bigira mu buzererezi no kunywa ibiyobyabwenge ku bana

Nk’uko ubusesenguzi bubigaragaza ni kenshi usanga umwana utarezwe na nyina na se adakunze kuvamo umuntu muzima wuzuye.

Ibi ntibisobanuye ko umwana atarerwa n’umubyeyi umwe ngo amwiteho amufashe mu mikurire yiwe ngo bimubuze kuzavamo umugabo wakwigirira akamaro.

Ingingo irebwa n’igihe umwana yaba afite ababyeyi bombi ariko nibabashe ku mwitaho agakura nta burere.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien uyobora Caritas Kigali kuri iki kibazo we abibona mu nzira 2 .

Impamvu ya mbere nuko hari ababyeyi  batakaza inshingano zabo agasanga byaba intandaro yuko abana bahagwa kubera kutagira umwitaho, ndetse bamwe bagakurizamo gukura ari ibyigenge.

Akomeza avuga ko byose biterwa n’umwanya muto, no gushakisha imibereho nawe asanga ari ikibazo gikomeye kuko abenshi umwanya munini bawumara bari mukazi na muto babonye ntibawukoreshe bita kuri abo bana babo.

 “Nawe se uri mu rugo wibereye kuri Whatsap, urareba videwo zigezweho n’amakuru ashyushye, ntawe uha umwana umwanya urumva yavamo umuntu ki”.

Ku miryango yitwa ko ifite amikoro n’ubushobozi asanga abana benshi mu mabyiruka yabo bashobora gukurizamo kwishora mu ngeso mbi zirimo kunywa ibiyobyabwenge ndetse bamwe muri bo bagatangira kujya mu busambanyi imburagihe ndetse bamwe bakanga ishuri banakwiga ntibaakurikire neza.

Muri zimwe mu mpamvu bagiye babona mu gikorwa cyo gukura abana mu buzima bwo mu muhanda abenshi usanga babiterwa n’impamvu nyinshi ariko zimwe muri zo usanga ziterwa nuko ababyeyi baba batabasha kwita ku bana babo uko bikwiye kubera amikoro make abenshi bakigira mu muhanda.

Ibi Padiri Twizeyumuremyi abishingira cyane ku bana ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas Kigali  gikura mu muhanda aho usanga abana benshi basobanura impamvu zitandukanye ariko zimwe ugasanga nuko ababyeyi babo batabashije kubitaho uko bikwiye ndetse ngo bababonere ibibatunga bihagije.

Asanga uburere bw’umwana bukwiye kwitabwaho uko bikwiye kugirango urubyiruko rwubakwemo ikizere k’ejo hazaza.

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 06 Ugushyingo 2018 saa 17:04:10, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   36f7b