CARITAS KIGALI

ITANGAZO RY’INAMA Y’ABEPISKOPI GATOLIKA RISHISHIKARIZA ABAKRISTU KURENGERA UBUZIMA BW’UMWANA KUVA AGISAMWA NO KWAMAGANA ICYAHA CYO GUKURAMO INDA KU BUSHAKE

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Kubaha ubuzima ni ngombwa

« Ntuzice umuntu » (Iyim 20,13) ni itegeko ry’Imana n’amahirwe ya Muntu.

  1. Bakristu Bavandimwe, mu izina ry’Imana Yo yonyine itanga ubuzima ikanabwisubiza igihe yagennye, twongeye kubashishikariza mwese kubaha no kurengera ubuzima bw’umuntu guhera umwana agisamwa.
  2. Muribuka ko ku wa 17 Ukuboza 2010 twabagejejeho ubutumwa ku byerekeye kurengera ubuzima no kwamagana icyaha cyo gukuramo inda. Muzirikane kandi ko ku wa 15 Ukuboza 2017 twabandikiye tugira tuti : « twugarijwe n’icyorezo cy’ingeso mbi y’ubusambanyi gifite ingaruka zibabaje ku buzima bw’umuntu, ku muryango ndetse no ku gihugu. Imwe muri izo ngaruka ni ugutwara inda n’igishuko cyo gushaka kuyikuramo babifashijwemo n’amategeko

 

« Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe » (Gal 5,14)

  1. Twongeye kubandikira twibutsa ko ubuzima ari ingabire abantu bakesha ubuntu n’urukundo rw’Imana kandi ko gukuramo inda ku bushake ari icyaha gikomeye cyane kuko ari ukuvutsa ubuzima umuntu w’indacumura. Ikindi giteye agahinda ni uko bigirwamo uruhare n’abagombaga kumurengera.
  2. N’itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riherutse gusohoka mu igazeti ya Leta y’u Rwanda rihamya icyaha ukuyemo inda (Ingingo 123; 124) rikanabuza kwamamaza ibikoresho byo gukuramo inda (Ingingo 127).
  3. Nyamara impamvu zitangwa n’ingingo ya 125 zituma ukuyemo inda atabiryozwa nk’icyaha, zica icyuho ibishuko bicamo bikavutsa ubuzima inzirakarengane. Koko rero, kuba utwite ari umwana, ari umukuru wayisamye ku gahato cyangwa ari uwayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi, ntibikwiye kubangamira na gato uburenganzira bwo kubaho bw’uwo umwana uri mu nda.
  4. Ndetse no mu gihe inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, ukwemera dusangiye muri Yezu Kristu kwibutsa abaganga ko bafite inshingano yo gukora ibishoboka byose bagamije gukiza ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana ku buryo n’iyo haba ingaruka mbi ku mwana atari byo biba bigambiriwe.

 

« Ndababwira ukuri : ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye. » (Mt 25,40)

  1. Ubushakashatsi bwerekanye ko gukuramo inda bigira ingaruka nyinshi kandi ziremereye ku mubiri no mu mitekerereze y’ababikora. Umuntu si igikoresho buri wese afiteho uburenganzira. Ubuzima bw’umuntu ntibusyhirwa ku munzani nk’ibintu cyangwa ngo buhabwe agaciro bitewe n’imyaka umuntu afite ahubwo ni impano y’Imana ihabwa uburemere n’urukundo rw’Imana yamwiremeye. Ubuzima bw’umwana ukiri mu nda ya nyina ni indakumirwa, ntawe ukwiye kubuvogera. Agaciro kabwo ntigashingira ku rugwiro rw’abo akomokaho ku buryo umwana yaryozwa intege nke z’abatumye asamwa.

 

 

  1. Ni yo mpamvu ukuyemo inda wese ndetse n’umufashije kwihekura ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba aciye ku itegeko ry’Imana ribuza kwica. Amaherezo umutima we uramukomanga akananirwa kwiyakira maze yaba ahuye n’ibindi bibazo ntahweme kubihuza n’igihano cy’Imana. Ubikoze wese rero aba yirengereye guhora yicuza iteka icyo cyaha cyo gucuza ubuzima umuziranenge.

 

« Muri umunyu w’isi. […] Muri urumuri rw’isi » (Mt 5,13-14)

  1. Imana ni Urukundo. Kubera ko iharanira kuturinda ubudahuga izo ngaruka zose, nimucyo twemere inshingano iduha zo kurengera ubuzima bw’umuntu aho buva bukagera. Twebwe Abepiskopi banyu:

Ø Turasaba buri wese guharanira ineza no kuzibukira inabi, gutega amatwi Ijambo ry’Imana no kumvira ijwi ry’umutimanama we rimubwiriza icyiza; nimwirinde kuyoboka inzira y’ubusamo ihitana ubuzima bw’abana itaretse n’ubw’abakuze babyitabira;

Ø Turizera ko ubuyobozi butazahatira abaganga bemewe na Leta gukuramo inda iyo bumva binyuranyije n’umutimanama wabo (objection de conscience) bikaba byabahungabanya mu myemerere no mu mibereho yabo bwite;

Ø Turamenyesha abakora mu mavuriro yacu ko tutemera ko hakorerwa icyaha cyo gukuramo inda ;

Ø Turifuza ko abaganga b’abakristu bafata iya mbere mu kurengera ubuzima no kugira iyo nama nziza ababagana bose bashikamiwe n’ibibazo binyuranye by’ubuzima;

Ø Turashishikariza ababyeyi n’abarezi kurera neza abana babatoza imico myiza yo kwiyubaha no kubaha ubuzima bw’abavandimwe babo cyane cyane abanyantege nke ;

Ø Bakristu bavandimwe mwese, mujye muhora muzirikana ko ishimo ryanyu rishingiye ku rukundo n’ubudahemuka bibaranga iyo mwuzuza neza inshingano zanyu. Ubuzima bw’Imana mwahaweho umurage muhore muharanira gutoza abantu kubwakira no kubwitaho mubabera urugero rwiza, muzahirwa.

 

« Nimugire amahoro » (Yoh 20,26)

  1. Mu gusoza tubifurije kugira amahoro y’Imana mu mutima wanyu. Turasabira buri wese ubutoni ku Mana n’urukundo kuri bagenzi be. Turahumuriza abahuye n’ibibazo by’insobe twinginga Nyagasani Yezu ngo abereke impuhwe ze aho kubabera umucamanza. Turashimira buri muntu w’umutima mwiza wese uba hafi kandi agatera icyizere abashikamiwe n’ibizazane kugira ngo babone imbaraga zo guhitamo ubuzima. Tubaragije Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho.

 

Ineza y’Imana ibahoreho

Bikorewe i Kigali, ku wa 19 Ukwakira 2018

Abepisikopi banyu:

1. Filipo RUKAMBA,

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare

akaba na Perezida w’Inama Y’Abepiskopi

Gatolika mu Rwanda.

2. Tadeyo NTIHINYURWA,

Umwepiskopi w’Arkidiyosezi ya Kigali

3. Serviliyani NZAKAMWITA,

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba

4. Smaragde MBONYINTEGE,

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi

5. Visenti HAROLIMANA,

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri

6. Antoni KAMBANDA,

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo

7. Selestini HAKIZIMANA,

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro

n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu

8 Anakeleti MWUMVANEZA

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo

Byashyizweho n'Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 07 Ugushyingo 2018 saa 13:22:40, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   bf328