CARITAS KIGALI

Ikigega cyo guhunika imyaka cyabafashije kuzigama iyangirikaga mu gihe cyo kuyisarura

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ubuhuniko bwo kubikamo imyaka bejejee

Abagenerwabikorwa b’umushinga UKM wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y'Arikidiyoseze Kigali wubakiye abaturage ibigega byo guhunikamo imyaka bejeje mu rwego rwo kubafasha kubirinda kwangirika.

Perezida wa Koperative Twigire Rutonde akaba n’umugenerwabikorwa w’umushinga UKM atangaza ko iki kigega cyo guhunika imyaka cyabafashije kubarinda igihombo cy’imyaka yabo yangirikaga mu gihe cy’isarura no mugihe cyo kuyanika.

Ikindi byabafashije nuko imyaka yabo iba ifite umutekano ndetse bakabasha kumenya ingano y’umusaruro bahunitse bikaborohereza no kumenya inyungu babonye mu gihembwe k’ihinga B.

Mukajabiro Jeanne nawe avuga ko ubundi iyo babikaga imyaka bejeje mu rugo rwabo wasangaga bayisesagura uko babonye bigatuma batabasha kuzigama ndetse ugasanga igihe k’ihinga bagiye guhaha imbuto yo guhinga kubera ko imyaka bejeje bayimariye mu isoko.

Ati “Kera twahahaga imbuto kandi twarejeje imyaka myinshi kubera kubura aho tuyihunika tukayigurisha tugasigaza ikwirwa mu nzu gusa”.

Umukozi w’umushinga UKM ushizwe ubuhinzi Gatera Gaston atangaza ko kubaka ibigega byo guhunika imyaka bifite impamvu 2 nyamukuru.

Iyambere niyo gufasha abahinzi kubasha kubona aho bahunika imyaka yabo bejeje no kugirango ihunikwe yabanje guhungirwa.

Indi mpamvu nukugirango umusaruro wabo uhunikwe hamwe ku buryo ushobora kubafasha kubabera ingwate igihe bifuje kwaka inguzanyo.

Ibi bigega kandi bifasha abahinzi kubafasha kwisanzura mu ngo zabo kuko hari bamwe baba bafite inzu ntoya ugereranyije n’umusaruro bejeje, bagahitamo kuwugurisha noneho bagasagura  ibyo bashobora guhunika.

Ati “ ubuhuniko bw’imyaka bubakiwe bubafitiye inyungu nyinshi kandi imyaka yabo iyo ibitswe hamwe iba ifite umutekano ndetse biakbafasha kudahomba”.

Padiri Twizeyumuremyi uyobora Caritas Kigali avuga ko ibikorwa byinshi bakorera abagenerwabikorwa babo bigamije kubafasha kwivana mu bukene akaba ari nayo mpamvu bubatse izi nyubako zo guhunikamo imyaka mu rwego rwo gufasha abagenerwabikorwa babo kumenya kuzigama.

Ibi bizabafasha kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko kandi imyaka yabo izaba ifite umutekano wo kutangizwa n’imungu.

Ati “ ibi bigaragazwa n’intera nziza igaragarira mu musaruro wahunitswe kuko bose usanga barejeje imyaka myinshi bakabasha kwihaza mu biribwa ndetse bagasagurira amasoko.

 

Dore n’ingano y'imbuto yahunitswe n'abagenerwabikorwa bacu mu bigega 2, kimwe kiri Rutonde ikindi kiri Nyakayenzi.

 

 Ingano y’ibyahunitswe

                       Akagari

Byose

Karama

Nyakayenzi

Twimpala

 

Ibigori

898 kgs

1,467 kgs

1,688  kgs

4,053 kgs

Ibishyimbo

2, 898

3,988 kgs

2,987 kgs

9,873 kgs

Amasaka

1,979 kgs

2,538kgs

2,378 kgs

6,895 kgs

Ubunyobwa

1,602 kgs

1,788 kgs

1,489 kgs

4,879 kgs

 

Ingano y’ibyahunitswe

                       Akagari

Byose

Rubilizi

Kabumbwe

Kamugera

 

Ibigori

1,745 kgs

2, 265 kgs

1, 989kgs

5,999 kgs

Ibishyimbo

3,861kgs 

4129 kgs

4268 kgs

12,258 kgs

Amasaka

2,458kgs

 1,968 kgs

2,618kgs

7044 kgs

Ubunyobwa

1,278 kgs

1, 380 kgs

1, 210 kgs

3,868 kgs

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 13 Ugushyingo 2018 saa 16:32:19, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   a8c74