CARITAS KIGALI

Menya uburyo wava mu bukene ukoresheje igishoro gito

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Nyirakabanza yasezereye ubukene

Umuntu ashobora kwigira ku bandi ibyo bakora bikamubera urugero rwo kwivana mu bukene akoresheje igishoro cy’amafaranga make kandi bikamufasha no guhindura ubuzima mu byo akora byose.

Bamwe mu bagize icyo bageraho baraduha ubuhamya bw’ubuzima banyuzemo nyuma bakaza gutinyuka gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu.

Nyirakabanza Aliane w’imyaka 56 utuye mu mudugudu wa Nyamizi mu kagari ka Nyabagendwa mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera yasezereye ubukene abikesha inkunga y’inguzanyo yahawe n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas ya Kigali.

Mu buhamya bwe avuga ko abantu benshi bakunze kwibera mu bukene bukabije bitewe no kwitinya no kudatinyuka gutera intambwe yo gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu ngo babashe kubwivanamo.

Nubwo bimeze bityo benshi bashobora kwigira ku bantu bamaze gutera intambwe  yo kwivana mu bukene bagahindura ubuzima.

Avuga ko umuryango we wari wugarijwe n’ubukene bukabije barya rimwe ku munsi ariko aza kubuvanwamwo no gutinyuka gukora umushinga uciriritse ubyara inyungu.

Aha avuga ko ubukene yabuterwaga cyane no kumva ko ntacyo yashobora kwikorera kubera kwitinya no kumva ko ntacyo afite yaheraho.

Nyuma yaje kubona inkunga ingana n’ibihumbi 52 abihawe n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari gikorera muri Caritas Kigali ku nkunga ya RGB abasha gusezerera ubukene.

Ati “ ubukene ubundi buterwa no kwitinya ndetse usanga ibibazo bimwe akenshi biterwa n’umuntu akumva ko atishoboye ibyo bitekerezo bikabumuhezamo”.

Avuga ko igishoro yahawe kingana n’ibihumbi 52 ahita afata icyemezo cyo kuyacuruza ariko ubu mu mezi 10 ayamaranye amaze kubona inyungu y’ibihumbi 500.

Amafaranga yayajyanye mu bucuruzi buciriritse inyungu akuyemo ikaba ariyo imutunga muru rugo rwe andi ayaguramo umurima w’ibihumbi 150 asiagye akamwunganira mu mirimo y’ubuhinzi.

Uku gukora imishinga iciriritse byamuhaye amahirwe yo kubona amafaranga atuma ajya mu kimina cyo kwizigama no kugurizanya aho abasha kuzigama amafaranga ibihumbi 4 buri wa kane w’icyumweru. 

Ati “ubu nizigamira mu kimina ibihumbi 4 buri wa kane w’icyumweru kandi mba nasaguye amafaranga yo gutungisha urugo ndetse buri kintu dukeneye murugo tubasha kukibona kandi twasezereye kurya 1 ku munsi”.

Ibanga ryo kwivana mu bukene kandi barikesha kwishyira hamwe mu bimina byo kubitsa no kugurizanya.

Kampire Daphrose nawe ni umwe mu baturage batanga ubuhamya bw’uko yasezereye ubuke.

Amaze guhabwa inguzanyo n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari avuga ko yibumbiye mu kimina ubu akaba ari umworozi w’ingurube ndetse umugabowe agakora umwuga wo gutwikara bakabasha kubona ibibatunga.

Bahamya ko gutinyuka gukora ari imwe mu nzira yo gusezerera ubukene ndetse no guhuza imbaraga bikaba ari bimwe bibafasha gutera imbere.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien uyobora Caritas ya Kigali atangaza ko ibikorwa bakorera abagenerwa  babo ibyinshi birimo kubafasha kubongerera ubushobozi bwo gutekereza icyo bagomba gukora kugirango bivane mu buke.

Bimwe muribyo ni babafasha guhindura imibereho kugirango babashe gutinyuka gukora ibintu bimwe na bimwe bibafasha kwivana mu bukene.

Ikindi ni ukubongerera ubushobozi ariko bujyanye no guhindura imyumvire ariko bikajyana no kubongerera ubushobozi.

Ati “ ntiwaha umuntu amafaranga utamuhuguye uburyo azayakoresha nicyo agomba ku mu marira niyo mpamvu nyuma yo kubaha inkunga tubigisha n’uburyo bagomba kuyibyaza umusaruro”.

Aha ni naho ahera asaba abantu bose  kwigira mubamaze kwivana mu bukene kugirango babashe guhindura imibereho. Ubu imiryango 45 iherereye mu karere ka Bugesera iterwa inkunga n’Abadacogora n’Intwari yahawe inkunga iyifasha kwivana mu bukene.

 

Umwanditsi Mukuru

 

 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 20 Ugushyingo 2018 saa 17:09:44, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   8922b