CARITAS KIGALI

UBUTUMWA BWA CARITAS YA KIGALI MU GUHIMBAZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAKENE

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Gufasha abakene ni urufunguzo ruzatuma twinjira mu bwami bw'ijuru

Bakristu bavandimwe, Umwaka ushize ,Nyirubutungane Papa Fransisiko yadusabye kujya duhimbaza Umunsi mpuzamahanga w’abakene, ku cyumweru kibanziriza Umunsi mukuru wa Kristu Umwami. Muri uyu mwaka tugiye kuwuhimbaza ku nshuro ya kabiri ku italiki ya  18/11/2018.Umwaka ushize ,mu butumwa Papa yari yatugeneye yadusabaga ko “Urukundo rwacu ruva mu magambo rukajya mu bikorwa”. Icyo mu maparuwasi amwe namwe, bagize ibikorwa bifatika bakorera abakene ariko ahenshi ntibabashije kwizihiza uyu munsi.

Muri uyu mwaka wa 2018, Nyiricyubahiro Papa Fransisiko yatwoherereje ubutumwa budusobanurira uko tugomba kwifata imbere y’umuvandimwe wacu utishoboye.Ubwo butumwa bukubiye mu ijambo ry’Imana rigira riti : “Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva, maze amuzahura mu magorwa ye yose” (Zaburi34(33) ,7). Aya magambo aratwibutsa ko Imana yumva agahinda k’abavandimwe bacu b’abakene, bityo ko natwe tugomba guhindukira tukumva ugutaka kwabo, tukamenya icyo bakeneye tukakibaha uko dushoboye, kugira ngo bagarure icyizere cyo kubaho.

Bavandimwe niba umukene ataka ijwi rye rikumvikana mu Ijuru kwa Jambo, ntibyumvikana ukuntu twebwe abakristu amatwi yacu yareka kumwumva. Kuki twakwirengagiza ugutakamba kwe nkaho ntacyo bitubwiye? Kuri uyu munsi, turasabwa twese kwisuzuma, tukabaza umutimanama wacu niba hari icyo dukora ngo twumve ijwi ritaka ry’umukene utwegereye.

Ni umwanya wo kuzirikana ko Kiliziya y’isi yose igomba gutanga igisubizo ku mukene uwari we wese, ahariho hose n’igihe cyose binyuze mu bakristu koko,buri mukristu ku giti cye ndetse na buri muryango wa gikirisitu, ugomba kuba ukuboko kw’Imana ihereza umukene wayitakiye kugira ngo abohoke ave mu gahinda n’imibabaro ye, yishimire kubana n’abandi anezerewe.

Caritas ya Kigali irabibutsa ko guhimbaza uwo munsi bizabanzirizwa n’icyumweru cya Caritas kizatangira ku wa 12/11/ kugeza ku wa 17/11/ 2018 maze kikazasozwa ku wa 18/11/2018. Caritas ya Kigali irateganya gusura no gufasha abarwayi, imfungwa, imfubyi, abatagira aho baba no kwigisha isuku. Bakristu bavandimwe, gutanga kwacu niko kuduhesha ikuzo kwa Data wo mu Ijuru kandi bigahesha agaciro ntagereranywa umukene.  

Imana ibahe umugisha!

                                     

 Padiri Donatien TWIZEYUMUREMYI

Umuyobozi wa Caritas ya Kigali                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                         

 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 21 Ugushyingo 2018 saa 12:02:30, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   3a450