CARITAS KIGALI

Padiri Twizeyumuremyi yashimiwe igikorwa cyo guhuza impfubyi za Genoside n’imiryango yo kubitaho

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Padiri yarimo ashyikiriza impfubyi za Genocide ibyo bari babashyiriye

Impfubyi za genoside zituye mu mudugugu wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge ubwo zasurwaga na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP) hamwe n’abakozi ba Caritas Kigali bashimiye Padiri Twizeyumuremyi Donatien uyobora Caritas Kigali igikorwa yabakoreye mu mwaka wa 2012 cyo kubahuza n’imiryango yo kubitaho.

Umumararungu Jeanne umwe mu bana barokotse jenoside nawe aba muri uyu mudugudu yabitangaje ubwo bari basuwe na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro mu Caritas Kigali ibashyrirye imfashanyo y’ibiribwa ifite agaciro k’ibihumbi 625.

Umumararungu avuga ko imiryango bahujwe nabo yabagiriye akamoro kanini kuko aribo babakurikirana  mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati “ nubwo FARG yatwubakiye amazu tubamo imiryango Padiri yaduhuje nayo yagiye itwitaho haba mu buryo bw’umubiri ndetse n’ubwa Roho”.

Bamwe muri abo bana iyo miryango yagiye ibashyingira abandi ikabahemba igihe babyaye, no mumyigire yabo ndetse bakomeza kubakurikirana mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mukandayisenga Clothilde we asanga kubahuza n’imiryango byarabafashije mu burere bwabo kuko byatumye bakura bumva bafite ababyeyi ndetse n’abavandimwe, nubwo ababo bwite batakiriho.

Ati “ batubereye ababyeyi beza bituma natwe twumva ko dufite abaturera kandi badukunda”.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien nawe wari wifatanyije na komisiyo y’ubutabera n’Amahoro mu gikorwa cyo guha abo bana imfashanyo y’ibiribwa bigomba kubatunga atangaza ko mu mwaka wa 2012 aribwo yasabye Yezu mu gitambo cya Misa guha ababyeyi imitima yo kwakira abo bana.

Iki gitekerezo akigejeje kubabyeyi bari mu misa imiryango igera muri 36 yagiye yakira abo bana kuburyo hari n’umuryango wagiye wakira abana 2.

Ibi byaramushimishije ndetse bitanga n’ikizere kuri abo bana ko bagomba kubaho mu buzima butarimo ubwigunge.

Avuga ko ibikorwa byo kubakurikirana bitarangiriye aho kuko bakomeje kubitaho mubikorwa bitandukanye babasura babahumuriza ndetse bagira icyo babona bakabisangira.

“Ni nayo mpamvu muri iki cyumweru cyahariwe Caritas Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro yateguye igikorwa cyo kubasura tukabaha ibyo kurya ndetse tukanabereka ko atari bonyine tubagaragariza urukundo” Padiri Twizeyumuremyi.

Aha kandi ibi bikorwa bijyana no gusoza umwaka w'ubumwe n'ubwiyunge(CDJP) no kwizihiza icyumweru cya Caritas(Caritas).

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 22 Ugushyingo 2018 saa 11:12:41, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   4e65c