CARITAS KIGALI

Inkunga ya miliyo 1600000 niyo izasana inzu y’umukecuru utishoboye

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abakozi ba Caritas Kigali bacukuraga umusingi

Umukecuru witwa Mujamariya Angela  utuye mu mu mudugudu wa Rugogwe, akagari ka Bweramvura umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo yatewe inkunga ingana na miliyoni 1.600.000 na Caritas Kigali yo kumusanira inzu.

Mujawamariya ni umkeccuru utishoboye uba munzu ishaje ikenewe gusanwa. Igikorwa cyo ku musanira yacyakiranye ibyishimo kuko yabagaho ahagaritse umutima ko inzu izamugwaho muri ibi bihe by’imvura turimo.

Ati “ iki gikorwa nacyakiriye neza rwose kuko ubundi iyo imvura yagwaga nahagarikaga umutima ko inzu ingwaho rwose Imana ibongerere kandi isubize aho bakuye”.

Kumusanira inzu kandi bimuha ikizere cy’ejo hazaza ko ari heza kuko azabaho umutima we utekanye kandi ko ashyigikiwe n’abafite umutima w’urukundo.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP) y’Arikidiyoseze ya Kigali ifatanyije na Caritas Kigali bateguye gusanira uyu mukecuru inzu nk’umuntu watoranyijwe na Paruwasi ya Kabuye utishoboye kugirango afashwe.

Karigirwa Annonciathe umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyoseze ya Kigali avuga ko inkunga yo kubakira uyu mukecuru yakusanyijwe n’abakozi b’iyi komisiyo naba Caritas Kigali batanga buri kwezi ku mushahara wabo angana na 1%.

Aya mafaranga iyo bayakusanyije bareba igikorwa cy’urukundo bakorera umukene kugirango bamufashe.

Ibikorwa bakoreye uyu mukecuru ni ukumusanira inzu aho batangiye bacukura umusingi wo gushyiramo amabuye.

Ati “ iki gikorwa twaragitangiye ariko kizakomeza kuko twacukuye umusingi ariko amafaranga yo gukomeza kubaka arahari kandi tuzakomeza kumuba hafi kuko afite ibibazo byinshi birimo n’uburwayi bw’umwana we umaze igihe kingana n’umwaka ikinya cyaranze kumuvamo”.

Ibi bikorwa bijyana no gusoza umwaka w'ubumwe n'ubwiyunge muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP) no kwizihiza icyumweru cya Caritas.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 23 Ugushyingo 2018 saa 08:57:30, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   0fdce